Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Afrika Haguruka 24:Zion Temple na Afurika Haguruka bigiye kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 25

Igiterane Afrika Haguruka kigiye kuba ku nshuro ya 25 aho muri uyu mwaka wa 2024 hazizihirizwamo isabukuru y’imyaka 25 iki giterane kimaze kiba ndetse na 25 itorero rya Zion Temple Celebration Center rimaze ribonye izuba.

Ibi byatangajwe n’Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi akaba n’umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries,Intumwa Dr Paul Gitwaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze n’iz’itorero.

Mu butumwa Intumwa Dr Paul Gitwaza yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Igiterane ‘Africa Haguruka’ kizatangira tariki 4 gisozwe ku wa 11 Kanama 2024 bikazaba ari ku nshuro ya 25 iki giterane kiba ariyo mpamvu hazizihirizwamo isabukuru yiyi myaka 25 iki giterane kimaze kiba.

Muri aya magambo Intumwa Dr.Paul Gitwaza yagize ati:”Shalom bene Data,Nishimiye cyane kubagezaho amakuru y’isabukuru yegereye y’imyaka 25 Afrika Haguruka ndetse na Zion Temple bimaze bibayeyo,iyi myaka 25 ndayireba nk’ejo hashize

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yakomeje agira ati:”Ubwo Uwiteka yampaga iyerekwa ryari risobanutse rwose ,Uwiteka yashakaga gukangura Abanyafurika ndetse n’abatuye mu mahanga n’Abirabura b’Abanyamerika guhaguruka bakabaho ubuzima bushingiye kuri Kirisitu Yesu ,bagahaguruka bagahindura uyu mugabane w’Afurika yaba mu buryo bw’umwuka,mu mibereho ndetse n’ubukungu bw’Afurika ” .

Apostle Dr Paul Gitwaza arahamagarira buri wese gufata igiterane cy’Afrika Haguruka nk’icyaburi muntu ukunda Afrika ndetse n’Imana

Yakomeje ati:” Igiterane cyacu Ngarukamwaka cya Afurika Haguruka ni uguhuzwa nuko tugamije kwamamaza ubuhanuzi ndetse no kuyobora kubu Mana ku misozi yose uko ari 7.

Ati:” Mu gihe dutegerezanyije amatsiko igiterane Afrika Haguruka ku nshuro ya 24 ndashaka gushimangira akamaro k’umusanzu wawe kuko Afrika Haguruka si iy’iy’Itsinda cyangwa abantu runaka ahubwo ninjye nawe kuko ni Umwanya duhurira hamwe duhujwe n’urukundo rwa Afurika ndetse no kwizera amasezerano y’Imana kandi ni umwanya wo guhura ,kwakira amasezerano mashya,kwiga,kwakira ibitekerezo bishya nkuko mubimenyereye “.

Bityo ndagira ngo nkubwireko kugira uruhare muri Afrika Haguruka birenze kuyitabira.

Aha yagize ati :”Dufite gahunda yo gukusanya ubushobozi kandi dukeneye inkunga yawe rero ndakangurira buri wese yaba inshuti,abanyamuryango ba Minisiteri y’ijambo ry’ukuri na Zion Temple Celebration Center gukora icyo gikorwa cy’inkunga idasanzwe kandi ubwitange bwawe burasiga impinduka kubazitabira iki giterane.

Kuyandi makuru ajyanye nuko washyigikira iki giterane kizizihirizwamo isabukuru y’imyaka 25 ndetse na Zion Temple wayakurikira ku mbuga nkoranyambaga zacu kandi wibuke ko gushyigikira iki giterane birenze igikorwa cyawe wowe ubwawe ahubwo ni ugushyigikira abazitabira Afrika Haguruka bose mu rukundo rwo gukunda Imana n’umurimo wayo.

Apostle Dr Paul Gitwaza yasoje ubu butumwa asabira umugisha umuntu wese uzatanga inkunga kugira ngo iki giterane kizagende neza uyu mwaka wa 2024.

Iki giterane ngarukamwaka cya Afurika Haguruka kizizihirizwamo isabukuru y’imyaka 25 kimaze kiba ndetse na Zion Temple Celebration Center itangiye gukora ,kizaba kuva taliki 4 kugeza ku ya 11 Kanama 2024 .

Igiterane Africa Haguruka kigiye kuba ku nshuro ya 25, gisanzwe kiberamo ibindi bikorwa birimo amahugurwa ku misozi irindwi irimo Umurimo w’Ivugabutumwa, Ubuyobozi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro. Aya mahugurwa atangwa n’abakozi b’Imana batandukanye basanzwe babifite ubumenyi muri iyo misozi.

Ayo mahugurwa aba mbere ya saa Sita ndetse akabera mu Itorero Zion Temple Celebration Center Ngoma mu Gatenga mu gihe nyuma ya saa Sita haba ibiterane by’ububyutse, ku Musozi wa Giheka wahawe izina ‘Hermon’ n’Intumwa Dr Gitwaza.

Kuva igiterane Africa Haguruka cyatangira mu 2000, Itorero Zion Temple rivuga ko abantu benshi bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza biyongereye, bityo ko bizafasha Umugabane wa Afurika kuzamuka yaba mu myumvire ndetse no mu buryo bwo mu mwuka, bityo bikazahindura umugabane batuyeho.

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple ku Isi, Intumwa Dr Paul Gitwazayatumiye abantu mu giterane cy’Ububyutse Africa Haguruka anemeza ko muricyo uyu mwaka hazizihirizwamo isabukuru y’imyaka 25 kw’itorero ndetse niki giterane

One Response

  1. Urakoze Father,Inama zanyu n’impanuro n’ingorakamaro kubantu benshi kdi nanjye ndimo.iyo nza kuba imfubyi nkabura n’itorero simba nkiriho cg narabaye umusazi kumusozi!!!!ariko kubw’urukindo ukunda abanyarwanda nanjye narwisanzemo rurankiza.Ngushira iteka.Imana Iguhe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *