Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

AEE yabonye umunyago ushyitse mu biterane byazengurutse ibigo by’amashuri i Kigali (Amafoto)

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa(AEE) wasoje ibiterane byazengurutse ibigo by’amashuri yisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, hashakwa abizera bashya bemera kwakira Umwami Kristo.

Ibi biterane byatangiye tariki 20 Gicurasi 2024 bisozwa ku Cyumweru taliki 26 Gicurasi 2024, byasize abanyeshuri barenga ibihumbi bitanu bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’Ubugingo bwabo.

Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa AEE Rwanda yabashije kugeza ubutumwa bwiza ku banyeshuri barenga ibihumbi mirongo itatu bo mu bigo by’amashuri 33 byo mu Mujyi wa Kigali. Ku ikubitiro ibiterane byatangiriye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Camp Kanombe bisorezwa mu Ishuri rya EFOTEC Kanombe.

Mu bindi bigo AEE yagejejemo ubutumwa bwiza harimo Groupe Scolaire Kinyinya, Groupe Scolaire Kagugu, Groupe Scolaire Kacyiru, Well Spring Academy, Youth for Christ, Kagarama Secondary School, ESSA Nyarugunga na Church of God School n’ibindi.

Ibi biterane byari bifite intego igira iti “Redefine your future in Jesus Christ” ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ngo ‘Kongera guha ubuzima bwawe urufatiro wishingikirije Kristo Yesu’ (Umubwiriza 11: 9-10)

Mu kiganiro cyihariye IYOBOKAMANA yagiranye n’ushinzwe Ivugabutumwa muri AEE, Nkurunziza George yatubwiye ko ikintu cya mbere bafite ku mutima ari ugushima Imana yabafashije muri ibi biterane.

Yagize ati “Turashima Imana ku bw’umurimo wayo yadushoboje gusoza uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko intego yabo yagezweho 87.1% kuko mu banyeshuri 35000 AEE yari bugezeho ubutumwa bwiza, bwagejejwe ku basaga 30,513.

Nkurunziza yavuze ko AEE Rwanda izakurikirana abizeye bashya kugira ngo bagume mu byo bizeyendetse yahuguye abarimu b’abakristo n’abanyeshuri bayobora abandi ku ishuri bo muri ibi bigo yagezemo kugira ngo bazafashe aba bizera bashya.

Yashimangiye ko nyuma y’ibi biterane bazakomeza kuba hafi aba banyeshuri babategurira inyigisho zo kubafasha gukura mu mwuka.

AEE irateganya kuzageza ibiterane mu bice bitandukanye by’Igihugu kugira ngo ubutumwa bwiza burusheho kugera kuri benshi.

Nkurunziza ati “Yego, twatangiriye muri Kigali ariko turimo turatekereza ko umwaka utaha tuzajya mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, ariko n’ahandi hose tuzahageza ibi biterane.”

Ibigo byo mu Mujyi wa Kigali byafunguriye AEE imiryango byashimiwe kuko byafashije mu ivugabutumwa rigera ku mpande zose z’Isi.

Abanyeshuri bitabiriye ibi biterane ku bwinshi
Umuyobozi w’Ivugabutumwa muri AEE ashimira ubuyobozi bw’Ikigo kubwo kubugururira Imiryango bakageza ubutumwa bwiza ku banyeshuri
Ifoto y’urwibutso mu kigo cya Wellspring Academy.
Uretse ijambo ry’Imana AEE Rwanda ku bufatanye n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bya Kenya na Tanzania rwo mu muryango wa One Hope, hakinwaga ikinamico zigamije kwerekana ingaruka mbi zo gutera Imana umugongo.
AEE Yashyizeho uburyo buhamye bwo gukuririkirana abizera bashya hakusanywa imyirondoro yabo, kugira ngo bazabashe gufashwa kuba abigishwa beza ba Yesu Kristo.
Umuhanzi Murenzi Jona yafatanyije na AEE Rwanda mu ivugabutumwa.
AEE Yatanze amahugurwa ku barimu b’aba Kristo bo mu bigo by’amashuri yagezemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *