Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

AEE Rwanda yasubiye kureba imibereho y’umwuka ku bakiriye agakiza mu giterane yakoreye muri UR-Nyarugenge

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, AEE, wahuye n’abizera bashya babonetse mu giterane uherutse gukorera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga, UR-Nyarugenge campus ahazwi nka KIST.

Ku wa 24 Werurwe 2024 ni bwo AEE yakoreye igitaramo mu ihema rya Camp Kigali (KCEV), cyasize habonetse abizera bashya 30.

Nyuma y’igihe gito, aba bakijijwe abagize uyu muryango w’ivugabutumwa bagiye kubasura ku wa Gatanu, tariki 3 Gicurasi 2024.

Umuyobozi ushinzwe Ivugabutumwa muri AEE Rwanda, Nkurunziza George, yabwiye uru rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ko intego nyamukuru y’uyu muryango ari ugushaka abizera bashya bagana kuri Kristo Yesu bityo ko iki gikorwa cyo kubaganiriza kigamije kubarera mu Isi y’Umwuka kugira ngo bave ku rwego rumwe bajye kurundi.

Yagize ati “Muri iyi minsi dufite ikibazo mu matorero menshi aho usanga batagira uburyo bwo gufasha abavutse ubwa kabiri ngo bakure mu Isi y’umwuka.’’

Yifashishije urugero rw’uko umubiri w’umuntu ukenera amafunguro ngo ukomere ari n’ako umuntu wamenye Yesu akenera inyigisho zo kumukuza mu buzima bw’umwuka.

Yavuze ko “kuba umwana yavutse bidahagije ngo akure ahubwo bisaba ko ahabwa ifunguro rishyitse, rizima, risukuye kandi riboneye.’’

Nkurunziza yibukije ko umwana muto iyo ahawe indyo mbi akura nabi akanagira bwaki. Ibi yabigereranyije n’ubuzima bw’umukristo mushya bukenera inyigisho nzima kandi ziteguriwe gukuza umuntu mu buzima bw’umwuka.

Uru rubyiruko rwabwiwe ko muri iyi minsi hadutse inyigisho ziyobya abantu [cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga], rusabwa gusesengura ijambo ry’Imana ruhabwa kuko hari abigisha badutse bavuga ibyo inda zabo zishakiye kuruta ibyo Imana ishaka kubwira abantu.

Yagize ati “Iyo umuntu afite inyota n’ibiziba arabinywa, bityo turagira ngo mumenye isoko ya nyayo mugomba kunyweraho.”

Nkurunziza yavuze ko intego y’ibi biganiro ari ugutuma abizeye bashya bakura n’abo bakazahinduka abigisha b’abandi.

Ati “Impamvu yatuzanye hano ni ukugira tubabwire ko uru rugendo mwatangiye rwo Kwizera mukenera kurya no kunywa [ibyubaka umuntu w’imbere.] Kandi mukamenya ibyo mugomba kunywa n’ibyo mugomba kurya kuko muracyari abana mu kwizera mushobora guhabwa n’ibitari byo.”

Umukozi wa GBUR, Shyaka Alexis, watanze ikiganiro cyagarutse ku kuba umwigisha nyawe wa Yesu yabwiye abizera bashya ko badakwiye gucika intege mu rugendo bahisemo.

Yababwiye ko bagiye gutangira urugendo rwo kwiga uko umuntu akura mu by’umwuka akajya afasha abataramenya Yesu.

Shyaka yabijeje ko hari ibikoresho bihagije byateguwe anabereka abafite intambwe bateye bazabafasha kwiga Ijambo ry’Imana no kurushaho kuganira no kumenya uburyo bwo kuba Umwigisha wa Yesu.

Umwe muri bo watanze ubuhamya yavuze ko we agifata icyemezo cyo gukizwa (Ku munsi w’igiterane) yahuye n’ibitero bitandukanye byaba iby’inshuti n’abandi aho yavuze ko hari abarenga 20 bamubwiye ko ibintu agiyemo atazabishobora gusa yirinze gucika intege.

Yavuze ko agenda yumva imbaraga umunsi ku munsi bitewe no gusenga ndetse asaba ko AEE na GBUR bakomeza kubaba hafi kuko bagifite urugendo runini.

Abatanze ubuhamya bagaragaje ubuzima barimo mbere yo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwabo n’ubuzima babayemo.

Ibi biganiro byasojwe AEE na GBUR bagira inama abizera bashya y’uko buri wese agomba gushaka Itsinda rya Gikirisitu abarizwamo kugira ngo akomeze n’abandi.

Soma inkuru y’Igiterane cyabereye muri Camp Kigali 24 Werurwe 2024, Igiterane cyateguwe na AEE.

Nkurunziza George ushinzwe Ivugabutumwa muri AEE Rwanda yavuze ko ibiganiro nk’ibi bazabikora no mu zindi kaminuza yakozemo ibiterane

Umuyobozi muri GBUR, Shyaka Alexis, ni umwe mu bazafatanya n’uru rubyiruko mu rugendo rwo kubakuza mu byo Kwizera Yesu no guhinduka abigisha b’abandi (Discipleship)

Shyaka Alexis ari kumwe n’abo bazafatanya mu rugendo rwa ‘Discipleship’ muri aba banyeshuri
Habayeho umwanya wo gutanga ubuhamya

Abanyeshuri bakiriye agakiza mu ivugabutumwa AEE yakoze muri KIST mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka ubuzima bwabo bw’umwuka bumeze neza

Muri Gicurasi, AEE igiye gukora ivugabutumwa mu bigo by’amashuri makuru na Kaminuza ubutumwa bashaka ko bugera kubantu basaga ibihumbi 54

One Response

  1. Imana ishimwe cyane.
    Barahiriwe aba basore n’inkumi bahaye ubuzima bwabo Yesu Kristo, Umwami w’abami.
    Dukomeze twamamaze Kristo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *