Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Adrien Misigaro yacyeje Israël Mbonyi bakoranye indirimbo

Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Adrien Misigaro, yacyeje mugenzi we Israël Mbonyi bakoranye indirimbo, nyuma y’igihe kinini batekereza kuri uyu mushinga.

Indirimbo ya Adrien Misigaro yafatanyijemo na Israël Mbonyi yitwa ‘Nkurikira’ yasohotse ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, isohokana n’amashusho yayo ku rubuga rwa YouTube rw’uyu muhanzi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Umuramyi Adrien Misigaro, yishimiye iyi ndirimbo, maze ashima mugenzi we, nyuma yo kumara igihe kinini batekereza kuri uyu mushinga wo gukorana indirimbo.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka myinshi y’ubucuti bwahindutsemo ubuvandimwe, njyewe na Israël Mbonyi twakoranye mu bitaramo hafi ya byose byanjye, n’ibitaramo bito, ariko ntitwigeze dukorana indirimbo kugeza uyu munsi. Abenshi muri mwe, mwaduhojeje ku nkeke, mutubaza impamvu tudakorana indirimbo, ndakeka iki ari cyo cyari igihe gikwiriye kandi indirimbo yacu iri hanze ubu.”

Indirimbo ya Adrien Misigaro yafatanyijemo na Israël Mbonyi yise ‘Nkurikira’, amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda mu minsi ishize. Iyi ndirimbo ije ikurikira, iyo yise ‘Ni Njye Ubivuze’ yasohotse mu mezi atandatu ashize, yakoranye na Keilla bafatanyije kuyisubiranamo (Remix).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress