Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

ADEPR yizihije Pantekote mu gitaramo cy’uburyohe, abanyetorero bibutswa iby’ingenzi biranga umunyamwuka (Amafoto)

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yibukije abakristo ibintu bine by’ingenzi umuntu wuzuye umwuka wera agomba kuvuga neza, akabyatura kandi akabisengera.

Ni ubutumwa yatangiye mu gitaramo cyo kwizihiza imanuka ry’umwuka wera [Pentecôte] cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi 2024, kuri Stade ya Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] ku Gisozi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’amakorali atandukanye, yiganjemo ay’ibigwi aho nyinshi muri zo zaserutse mu ndirimbo zishimangira uyu munsi mukuru.

Korali zaririmbye hasozwa amasengesho y’iminsi 10 zirimo Korali Itabaza ya ADEPR Karama, Korali Abatoranijwe [Kimisagara), Korali Elayono [Remera], Korali Elayo [Gatenga], Korali Abakundwa na Yesu [Gasave], Korali Integuza [Kacyiru], Korali Hoziana na Shalom zo muri Nyarugenge, Jehovah Jileh CEP ULK, Siloam [Kumukenke], Sauni [Cyahafi], Korali Sinai [Kamashashi], Korali Isezerano [Kabuga], Korali Rangurura [Gihogwe], Korali Impanda [ADEPR Segeem] na Korali Eliheloyi ya ADEPR Kayanja.

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yasobanuriye abakristo ko hari ibintu bine umuntu wuzuye Umwuka Wera agomba kuvuga, akatura kandi akabisengera neza.

Ati “Umuntu wese utunze Umwuka Wera agomba gusengera no gukunda Ijuru kuko umukristo ushaka kubaho nabi aba umwanzi w’ijuru kuko ari ryiza. Umuntu kandi uwufite ahora yatura kandi agasengera igihugu cye kuko umuntu wese ushaka kubaho nabi aba umwanzi w’igihugu.”

Yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi gikwiye kwaturwaho ibyiza.

Ati “Igihugu tucyatuyeho amahoro n’umutekano n’abafatanyabikorwa beza kandi imbaraga z’Imana zijye ziganza zitegekere muri cyo.”

Rev Ndayizeye agaragaza ko umuntu wese ufite Umwuka Wera akunda itorero kuko ryavuye mu mugambi w’Imana bityo ushaka kubaho neza no kugira ububyutse arivuga neza.

Ati “Mu nzu y’Imana, mu itorero hategurirwa umugeni wa Krisito bityo umuntu wese ushaka gusaza nabi ava mu nzu y’Imana bityo ndabifuriza kugumamo.”

Ingingo ya kane yagarutsweho, umuntu ufite Umwuka Wera agomba kuba yujuje harimo gukunda no gusabira umuryango.

Ati “Umuntu wese ushaka kugira amaganya n’agahinda avuga nabi umugabo cyangwa umugore we cyangwa abana be. Umuntu wese akwiye gukunda, gusengera no kwatura ibyiza ku muryango we aho uva ukagera.”

Rev Ndayizeye yagaragaje ko abakirisito bakwiye kwakira Umwuka Wera ariko bazirikana kurangwa n’indangagaciro nziza cyane ko ari wo ubibashoboza.

Yagize ati “Kubatizwa n’amazi gusa ntibyatuma tumenya ibyo mu ijuru, ntiyamara kamere zawe, ntiyamara intonganya, ntiyamara agasuzuguro ntiyakiza irari ry’ubusambanyi, ariko iyo umwuka wera aje amara izo ngeso mbi zose.”

Yongeyeho ati “Mukunde kuvuga Yesu, kumuhamya, kuvuga ijambo rye kuko iyo dukunze kubikora dukunda no kwihana ibyaha tugaca bugufi.”

Yavuze ko Umwuka Wera ubwe ari imbaraga z’Imana zaje kandi ko uwazakiriye zimuhindurira ubuzima mu buryo bwuzuye, abasaba gukomeza kuwuzuzwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagaragaje ko ubwo Yesu yari agiye kuva mu Isi yiyemeje gusigira abamwizeye umufasha ari we mwuka wera bazirikana ko yatanzwe mu bihe bya Pantekote.

Ati “Umwuka wera ntabwo ari igikorwa rusange ahubwo ni icy’umubano wawe n’Imana. Kuva umwuka aje yahawe inshingano zo kubyara itorero no kurigaragaza. Kuri Pantekote ni ho itorero ryavutse ari na yo mpamvu dufata umunsi wo gushima Kristo ko yasohoje isezerano umwuka akamanuka.”

Yagaragaje ko Umwuka Wera azakomeza gucunga itorero kuko azi neza ko ryatanzweho ikiguzi cy’amaraso ya Kristo.

Ati “Impamvu atazarebera ni uko umwuka wera atari indangare, azi ko itorero ryaguzwe amagara ya Kristo ni yo mpamvu yahawe ibikoresho byose ngo aririnde, aribungabunge kandi azaritambukana impanda nivuga.”

Rev Ndayizeye yagaragaje ko Umwuka Wera ari we ufasha abakirisitu gutsinda Satani n’abambari be ndetse ko amfasha abantu be gutahura inyigisho z’ubuyobe zadutse muri ibi bihe.

Umuvugabutumwa wo muri Tanzania, Innocent Makanza, watanze ubutumwa mu giterane, na we yasabye abakirisitu guhora bari maso kandi bagaharanira kugenda mu nzira nziza.

Muri iki giterane, abantu barenga 40 bakiriye agakiza biyemeza guhinduka bakava mu byaha ndetse hanaboneka umubare mwinshi w’abantu babatijwe mu Mwuka Wera.

Amakorali yose uko ari 17 yari yatoranijwe muri ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali yaserutse neza muri Stade ya ULK indirimbo zabo zinjiza Abakristo muri Pentecote

Urubyiruko rwanyujijemo rucinya akadiho

Umuyobozi wa RBA, Cleophas Barore ubwo yasengaga Imana

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR Ndayizeye yasabye abakirisitu kurangwa n’ingeso nziza

Umunezero wari wose ku bakirisitu n’abayobozi bo muri ADEPR

Pst Ndayizeye yagaragaje ko umwuka wera afasha abari mu Isi gutahura inyigisho z’ibinyoma zadutse

Abayobozi batandukanye muri ADEPR banyuzwe n’inyigisho zo kuri uyu munsi

Abashumba,Abakirisitu b’ingeri zose banyuzwe no kwinjira muri pantecote Bahimbaza Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *