Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abarenga 1000 ‘bizihije imbabazi’ mu kwezi ADEPR yahariye ibikorwa byimakaza ubumwe

Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR ryasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa bigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda, byasize abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo bahemukiye bababariranye, biyemeza kubana mu mahoro aho bose hamwe basaga 1000 aho amatsinda yabo yahawe inka 7.

Umuhango wo gusoza ibi bikorwa wabaye kuri uyu wa 30 Ukwakira, mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, kamwe mu two ADEPR ifatanyamo na Minubumwe muri porogaramu z’isanamitima n’ubudaheranwa hatangwa inyigisho zimara hagati y’amezi atandatu n’umwaka.

Abafashijwe muri uru rugendo banasoje izi nyigisho ku mugaragaro ni 272 barimo 68 bakoze Jenoside bakirega bagasaba imbabazi, abarokotse Jenoside 80 bemeye kubabarira n’abandi barimo abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko rwaterwaga ipfunwe no kugira ababyeyi bakoze Jenoside.

Mu buhamya bwa Nirere Vestine utuye mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Busanze, yavuze ko muri Jenoside umugabo we bamutwikiye mu nzu kugeza apfuye ariko ko umwe mu babikoze amaze kumusaba imbabazi yamubabariye abikesha izo nyigisho.

Kalinda Pierre Célestin utuye mu Kagari ka Nkanda na we warokotse Jenoside, yavuze ko yari afite ibikomere yatewe n’uko abantu 35 bo mu muryango we barimo abana be batanu n’umugore we bishwe na we ikaba yaramusigiye ubumuga bw’ingingo ariko inyigisho z’isanamitima zikaba zaramuhinduye.

Ati “Ndashimira Minubumwe yaje gutekereza igasanga tudakwiye kuguma muri ibyo bikomere. Twavutse ubwa kabiri, ari abahemukiwe n’abahemutse, barabituvuye, dusa n’abahawe urukingo.”

Misago Venuste utuye mu Kagari ka Shororo, yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 19, imbaraga yari afite akaba yarazikoresheje hirya no hino ahiga Abatutsi. Nyuma yaje gufungwa, afunguwe ajya gusaba imbabazi abo yakoreye icyaha ariko nyuma yo kwitabira izi nyigisho yasanze ari ngombwa ko yongera gusaba imbabazi no kubyatura mu ruhame.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko Itorero ryashyizeho porogaramu z’isanamitima mu rwego rwo gufasha abagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

ADEPR ifite porogaramu nk’izo 31 mu turere, zikurikiranwa n’abafashamyumvire bagera kuri 243. Nibura abantu 5739 bamaze gufashwa binyuze muri izo nyigisho. Barimo 2246 bakoze Jenoside bafunguwe na 2165 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi 723 ni urubyiruko rwagizweho ingaruka n’amateka mabi ya Jenoside.

Pasiteri Ndayizeye yakomeje agira ati “Nk’Itorero ADEPR twiyemeje gukora ivugabutumwa risubiza ibibazo Abanyarwanda bafite. Ndasaba abashumba dufatanyije mu gihugu hose ko iyi gahunda tuyigira imwe mu z’ibanze ikwiye kwitabwaho umunsi ku wundi.”

Nyuma y’igikorwa cyo kwizihiza imbabazi, hakurikiraho icyiciro cyo kubafasha mu bikorwa bibateza imbere, bagashyirwa mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya. Abo mu Karere ka Nyaruguru bahawe inka zirindwi mu matsinda bakoreramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko inka bahawe ari ikimenyetso kibahuza bakumva ko bagomba gukomeza gukorera hamwe.

Umusesenguzi mu by’ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Claudine Uwera Kanyamanza, yashimye ko izo nyigisho zifasha abantu mu mibanire myiza ariko ko bitarangirira aho ahubwo bafashwa no mu bibateza imbere.

Ati “Leta icyo isaba Abanyarwanda bose ni ukubana muri ubwo bumwe no kudaheranwa; abatanga imbabazi barabohoka, abazisaba na bo ntibaheranwe n’icyo cyaha, ni ryo somo twavanye hano kandi ni byo twifuriza Abanyarwanda bose.”

Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa muri ADEPR kwatangirijwe mu ntangiriro z’Ukwakira mu Karere ka Gatsibo aho 223 ari bo bizihije imbabazi. Ibikorwa nk’ibi kandi byabereye mu Karere ka Huye ahari 156 naho Gisagara yari ifite 448.

Hirya no hino hatanzwe ibiganiro birimo n’ibyahuje abanyeshuri biga muri za kaminuza mu Karere ka Huye basobanurirwa uruhare rwabo mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’imikino yahuje urubyiruko mu mirenge y’Akarere ka Nyaruguru.

Abakoze Jenoside bagahanirwa iki cyaha bagafungurwa, basabye imbabazi abo bahemukiye ku mugaragaro nyuma y’inyigisho z’isanamitima n’ubudaheranwa bahawe

Abakurikiye izi nyigisho mu Karere ka Nyaruguru babifashijwemo n’Itorero ADEPR ndetse na Minubumwe bagera kuri 272

Umwe mu bakoze Jenoside yemeye ku mugaragaro ko yahemukiye umubyeyi bahagararanye wiciwe umugabo na we yemera kumubabarira

Kalinda Pierre Célestin warokotse Jenoside [wicaye akikijwe n’abarimo abamuhemukiye], yavuze ko yari afite ibikomere yatewe n’umubare munini w’abo mu muryango we bishwe ariko inyigisho zituma abasha gukira

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Kibeho yahawe igikombe cy”amarushanwa yateguwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa ahatangwaga ubutumwa bureba by’umwihariko urubyiruko

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko Itorero ryiyemeje gukora ivugabutumwa risubiza ibibazo by’Abaturarwanda

Dr Claudine Uwera Kanyamanza, yashimye ko uretse nyuma y’inyigisho zifasha abantu mu mibanire myiza harimo no gutuma batera imbere

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel

Amatsinda y’abagize uruhare muri Jenoside bemeye icyaha bagasaba imbabazi hamwe n’abo bahemukiye bakemera kubababarira yahawe inka


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress