Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abashumba 19 ba Zion Temple Celebration Center muri benshi bashoje amasomo muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic

Kaminuza y’Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanad Kibogora Polytechnic, yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 2010 bayisorejemo amasomo y’abo, aho mu bagera ku 158 barangije amasomo y’abo mu cyiciro cya Tewologiya harimo19 bo mu Itorero rya Zion Temple Celebration Center.

Uyu muhango wanitabiriwe n’umunyamabanga mukuru wa AWM/Zion Temple Celebration Center Pastor Jerome Muhirwa, wabaye Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025, mu Karere ka Nyamasheke.

Ishami ry’igisha iby’iyobokamana muri iyi Kaminuza ni rimwe mu mashami menshi aboneka muri iyi kaminuza ndetse rinitabirwa n’abanyeshuri benshi by’umwihariko abashumba n’abandi bayobozi b’amatorero atandukanye.

Ubusanzwe Itorero Zion Temple Celebration Center ni itorero rifite abashumba bakiri bato kandi uhereye ku mushumba mukuru waryo Intumwa Dr Paul Gitwaza ni abashumba bagaragaza umuhamagaro, ubuhanga no kuba barize amashuri menshi bafite impamyabumenyi mu bintu bitandukanye. Iyobokamana.rw yifuje kumenya impamvu yateye uy’umubare munini w’abashumba ba Zion Temple Celebration Center kujya kwiga muri Kibogora Polytechnic hejuru y’izindi mpamyabumenyi bafite.

Umuvugizi w’itorero Zion Temple Celebration Center, Pastor TUYIZERE Jean Baptiste nawe uri mu barangije aya masomo kuri iyi ncuro, yatangarije Iyobokamana.rw ko aba bashumba bagiye kwiga muri iriya Kaminuza ku bufatanye bw’itorero rya Zion Temple Celebration Center n’itorero Methodiste libre mu Rwanda ari n’aryo ryatangije Kaminuza ndetse ko intego nyamukuru yatumye aba bashumba bitabira kwiga aya masomo ari ukugira ngo bagire ubumenyi buhagije mu by’Iyobokamana bunabafashe gutegura umugeni wa Kristo mu buryo bwuzuye.

Yagize ati “Iyerekwa rya AWM/ZTCC ni ugutegura umugeni wa Kristo mu buryo bwuzuye kandi kuba ufite umuhamagaro gusa, ntibihagije mu gutunganya umugeni wa Kristo. Hakenewe n’ubumenyi mu by’Iyobokamana bwiyongera ku bumenyi busanzwe abashumba ba Zion Temple bakuye mu mashuri atandukanye, niyo mpamvu umuyobozi mukuru yadushishikarije kujya kwiga iby’iyobokamana Kandi natwe tukabikora tubikunze.”

Umuvugizi w’itorero Zion Temple Celebration Center, Pastor TUYIZERE Jean Baptiste nawe uri mu barangije aya masomo

Pastor Jean Baptiste yavuze kandi ko ku rundi ruhande byakozwe no mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa n’itegeko 72/2018 ryo kuwa 31/08/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize y’imiryango ishingiye ku myemerere rigena ko umuyobozi w’itorero ku rwego rw’igihugu ishami cyangwa Paruwase ndetse n’umwigisha w’ijambo ry’Imana bagomba kuba bafite impamyabushobozi yo ku rwego rwa Kaminuza mu by’iyobokamana.

Ati” Ubuyobozi bw’itorero Zion Temple Celebration Center bwubaha amategeko n’amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’igihugu ku mikorere n’imitunganyirize y’amadini n’amatorero mu Rwanda ni muri urwo rwego abashumba bagiye kwiga kugirango hubahirizwe ibiteganywa n’amategeko.”

Aba bashumba 19 bashoje amasomo yabo muri Kibogora Polytechnic, baje biyongera ku bandi bashumba b’itorero Zion Temple Celebration Center bashoje amasomo yabo y’iyobokamana muri Kaminuza zitandukanye zigisha iby’iyobokamana mu Rwanda. uretse kandi aba bashumba hari n’abandi bafite inshingano zitandukanye mu itorero nk’abavugabutumwa, abadiyakoni n’abandi nabo bitabiriye kwiga aya masomo.

Uyu muyobozi yavuze ko ubumenyi bavanye muri iyi kaminuza nibwiyongeraho umuhamagaro no kwemera kuyoborwa na mwuka wera, umurimo wo gutunganya umugeni wa Kristo uzagerwa mu buryo bwihuse, ubutumwa bwiza bukabwirizwa mu mpande inye z’igihugu cyacu kandi impinduka nziza zikagaragara mu mwuka no mu iterambere ry’ibifatika.

Itorero Zion Temple Celebration Center rimaze imyaka 25 rikora umurimo w’Imana aho ubu rifite Paruwase 49 mu gihugu cy’u Rwanda. Iri torero ryavutse binyuze mu iyerekwa ry’umushumba w’aryo mukuru Apostle Dr Paul Gitwaza, ryagize uruhare rufatika mu bikorwa bw’ivugabutumwa n’isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Iri torero kandi ryagize uruhare rufatika mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukora ibikorwa by’ihutisha impinduka mu iterambere ry’ibifatika aho ryatangije ibigo by’amashuri bya Authentic international Academy, ikigo nderabuzima cya Bethsaida, Radio na Television O, imishinga ifasha abana baturuka mu miryango ikennye ku bufatanye na Compassion International Rwanda, ikigo Kimari kitwa Trust Capital Kira, ikigo gitegura ibirori n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro kitwa Authentic Events, n’ibindi.

Kaminuza ya Kibogora Polytechnic imaze kuba ubukombe mu gutanaga umusanzu mu burezi kuko kuva yashingwa mu mwaka wa 2012 imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bagera ku 7,300. Yabaye igisubizo ku Banyarwanda bajyaga gushakira impamyabumenyi mu Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iyi Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yatangijwe n’itorero Methodiste libre Mu Rwanda, igamije gutanga uburezi bwubakiye ku ndangagaciro za Gikristo.

Reba uko uyu muhango wagenze:

Umunyamabanga mukuru wa AWM/Zion Temple Celebration Center Pastor Jerome Muhirwa yari yagiye gushyigikira amashumba basoje amasomo asabwa na RGB
Pastor Tuyizere Jean Baptiste yafatanye ifoto y’urwibutso na Pastor Jerome umunyamabanga mukuru w’itorero rya Zion Temple Celebration Center

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress