Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abasaba ko Apotre Gitwaza na Ap.Mignonne bishyurira Pasiteri Ntambara Felix banabisabe umuryango we n’igihugu-Pst Tuyizere J.Baptiste

Pasiteri Ntambara Felix wabaye Umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple Celebration Center aho yaje gusohoka maze akerekeza mu gihugu cya Uganda akahatangiriza Minisiteri ye y’ivugabutumwa yitwa “Glory Network International Ministries ’maze agarutse mu Rwanda akajya akunda guteranira muri Women Foundation Ministries ibi aribyo abari gutanga ibitekerezo bari gusaba Apostle Dr.Paul Gitwaza na Apostle Mignonne Kabera kumwishyurira kuko ari mu maboko y’ubugenzacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo kwaka icyo utari bwishyure n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Pasiteri Ntambara Felix bivugwa ko ibi byaha bishingiye ku kuba yaragiye kuba muri hotel iminsi 25 ariko ntiyishyure. Umugore we nawe akurikiranyweho ibi byaha, gusa we ntabwo afunzwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Ntambara yatawe muri yombi ku wa 3 Nzeri 2024 mu gihe umugore we Ineza Joella we akurikiranywe ari hanze.

Yagize ati “Nibyo koko Ntambara Felix arafunze naho umugore we ari gukurikiranwa adafunze. Bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kwaka icyo utari bwishyure.”

Dr Murangira yavuze ko atasobanura uburyo ibyaha bashinjwa babikoze kuko ngo bikiri mu iperereza.

Amakuru twamenye ni uko ku wa 5 Kanama 2024 Ntambara n’umugore we bagiye kuri hotel ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera bafatayo icyumba cyo kuraramo bamaramo iminsi irenga 25.

Muri iyo minsi ni nako bakoreshaga na ‘restaurant’. Mu gushaka kuhava bashatse kugenda batishyuye nibwo nyiri hotel atanze ikirego barafatwa, umugabo arafungwa umugore avuga ko agiye gushakisha amafaranga. Hotel yabishyuzaga arenga 4.500.000 Frw.

Uwatanze amakuru yavuze ko Ntambara n’umugore we Ineza hari n’abandi bacuruzi batse ibintu bitandukanye birimo imyambaro n’amavuta bifite agaciro k’arenga 800.000 Frw ntibabishyura. Ubu basabwa kwishyura hafi 6.000.000 Frw.

Umwe mu bishyuza Pasiteri Ntambara yagize ati “Njye nabonaga ari umukire, imyenda namuhaye nabonaga atananirwa kuyishyura, gusa natunguwe. Ubwo twamureze kuri RIB ubwo wenda azatwishyura.”

Ntambara kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye igitunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Ibi byatumye IYOBOKAMANA dushaka amakuru yicyo aya matorero ashyirwa mu majwi abivugaho maze muri Women Foundation Ministries batubwirako abantu babifashe nabi ko uyu atari umupasiteri wabo ahubwo yazaga kuhasengera nkuko n’abandi bantu bamwe baza bigendera ariko si ukuvugako ari umupasiteri wemewe uri mu nshingano za Women Foundation Ministries kuko sibo bamwimitse,ikindi ntiyigeze yakirwa muri iyi minisiteri kumugaragaro usibye ko bari bamuzi nk’umuririmbyi wigeze kuba muri Azaph Music International muri Zion Temple aho naho yaje kuva akajya Uganda.

Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste ,umuvugizi wa Autantic World Minsitries/Zion Temple Celebration Center akaba n’umuvugizi w’Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza

IYOBOKAMANA kandi twaganiriye na Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste ,umuvugizi wa Autantic World Minsitries/Zion Temple Celebration Center akaba n’umuvugizi w’Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza aho yavuzeko uyu Pasiteri Ntambara Felix wabaye Umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple Celebration Center akaza kuhava ntaho bihuriye no kuvuga ngo Zion Temple cyangwa umushumba mukuru wayo ni bamwishyurire ku byaha yakoze.

Ati:”Usibye ko atakibarizwa no mw’itorero rya Zion Temple ariko niyo yari kuba abarizwamo ibyo ntaho bihuriye no kubwira itorero cyangwa umushumba mukuru waryo ngo nirimwishyurire kubyaha yaba yakoze kuko umuntu wese ukoze ibyaha muri sosiyete ntabwo bibaza aho asengera rwose ababitekereza gutyo ntabwo aribyo na gatoya.

Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste yakomeje avugako abantu baba bakwiye kumva ibintu neza kandi bagasobanukirwa kuko umuntu avukira umuryango ,akavukira itorero akanavukira igihugu bityo rero ntabwo aba ari uw’itorero gusa izo nzego zose uko ari 3 azibarizwamo.

Ati:”Ngaho abari kuvuga ngo Zion Temple cyangwa Women Foundation Minsitries ni mubabwire banabwire umuryango we cyangwa igihugu ko bigomba kwishyurira uyu muntu kubera ibyaha yakoze ku giti cye aha rwose abantu baba bakwiriye kumva ibintu neza kandi bakabisobanukirwa wajya gukora inkuru cyangwa gutanga igitekerezo ukabanza ukagishungura ukareba ko gikwiye kandi gifite ibimenyetso bifatika.

Kwaka ikitari bwishyurwe ni icyaha gihanishwa igifungo kiva ku minsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 200 Frw n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya byo uwo bihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Pasiteri Ntambara Felix wabaye umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple’, yatawe muri yombi

Nubwo Ntambara we yamaze gutabwa muri yombi, umugore we akurikiranywe adafunze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *