Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abaramyi b’inkorokoro bahurijwe mu gitaramo cyo kuganura Stade Amahoro

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi, Aimé Uwimana, Gabby Kamanzi, James na Daniella n’andi matsinda, batumiwe mu bazaririmba mu Giterane ‘Rwanda Shima Imana’ giteganyijwe kubera muri Stade Amahoro muri Nzeri 2024.

Igiterane ‘Rwanda Shima Imana’ gitegurwa n’Umuryango w’Ivugabutumwa uharanira Amahoro, Peace Plan.

Iki giterane cyaherukaga kuba mu 2017 kigamije gushima Imana ibyo yagejeje ku Banyarwanda mu bihe bitandukanye byabaye. Uyu mwaka wa 2024 by’umwihariko, izaba ari iyo gushima Imana mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

Mu kiganiro yagiranye na Life Radio, Ambasaderi Dr. Charles Murigande, usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, yavuze ko bamwe mu bahanzi bamaze kwemera kuzaririmba muri iki gikorwa barimo n’abakomeye Abanyarwanda basanzwe bakunda.

Yagize ati “Dufite itsinda ritegura (ibigendanye n’umuziki uzifashishwa) ryamaze kuganira n’abahanzi benshi bakunzwe muri iki gihugu, barimo Israel Mbonyi, James na Daniella, Gabby Kamanzi n’abandi benshi kandi batangiye imyiteguro. Iryo tsinda riyoborwa na Aimé Uwimana. Hari kandi n’amakorali asanzwe azwi azaririmba arimo Korali Hoziana, Ambassadors Of Christ, Chorale de Kigali n’andi menshi, kuko Imana yacu ikwiye ibyiza.”

Ambasaderi Dr. Charles Murigande yanavuze ko iki gikorwa cyagiye gisubikwa bitewe n’ibikorwa by’imikino biri inyuma y’amatora, birimo imikino ya Basketball mu Bagore ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho giteganyijwe kubera i Kigali muri Stade Amahoro, hagati ya tariki 1-10 Nzeri.

Ati “Twashatse gukora iki giterane hagati ya tariki 1 ndetse n’iya 9 Nzeri bihurira n’igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho, itariki yari isigaye ni tariki 15 Nzeri nibwo stade Amahoro izaboneka, nabwo nukubisengera kuko buri gihe cyose Isi iba ikomanga ku muryango w’u Rwanda isaba ko hari icyahabera. Ubwo nugusenga kugira ngo iyo Tariki hatazagira ikindi gikorwa kivuye hanze kiba.”

Igiterane “Rwanda Shima Imana” gisanzwe kibera muri Kigali kuva mu mwaka wa 2012. Uyu mwaka biteganyijwe ko kizabera muri Stade Amahoro, ku wa 15 Nzeri 2024.

Umuramyi Aime Uwimana ari mu bashinzwe gutumira abahanzi bazaririmba muri ‘Rwanda Shima Imana’
Israel Mbonyi nawe azataramana n’abanyarwanda mu gitaramo ‘Rwanda Shima Imana.
James na Daniella ni bamwe mu bazataramana n’abanyarwanda muri ‘Rwanda Shima Imana’
Chorale De Kigali nayo izaririmba mu giterane ‘Rwanda Shima Imana kizaba muri Nzeri’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *