Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abaramyi bagezweho i Kigali bahurijwe mu giterane ngarukamwaka cyiswe ‘Fresh Fire’

Itorero Christ Kingdom Embassy riri gutegura igiterane ngarukamwaka cyiswe ‘Fresh Fire’ ryatumiyemo abahanzi ndetse n’amatsinda aramya akanahimbaza Imana, bazataramira abazacyitabira mu gihe cy’iminsi umunani kizamara.

‘Fresh Fire Conference’ ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa n’Itorero Christ Kingdom Embassy riyoborwa na Pasiteri Tom na Anitha Gakumba. Iki giterane giteganyijwe kuba guhera tariki 12 kugera ku wa 19 Gicurasi 2024, aho iri torero rikorera Kimironko.

Iki giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana bazavuga ubutumwa ndetse n’abahanzi bazagabura ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo. Abahanzi bamaze gushyira hanze bazafatanya na bo barimo Chryso Ndasingwa, uri mu bagezweho mu muziki uhimbaza Imana; Grace Mbuyi ukunze gusubiramo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana z’abandi baramyi, Chrispin na Pasiteri Jean Paul.

Mu matsinda yatumiwe muri iki giterane harimo Healing Music aho izafatanya na Kingdom Elevation isanzwe ikorera ivugabutumwa mu Itorero Christ Kingdom Embassy.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umushumba w’Itorero Christ Kingdom Embassy, Pasiteri Tom Gakumba, yavuze ko Igiterane “Fresh Fire” bakora buri mwaka, cyagize umurimo ukomeye w’ivugabutumwa mu guhindura abantu benshi kuri Kristo, bitewe n’uburyo bakoresheje mu kubwiriza.

Ati “Twigeze gukora igikorwa tucyita ‘3k for Jesus’ bisobanuye 3000 ku bwa Yesu. Twagitangiye nyuma y’igiterane, abantu basohoka bavuye mu rusengero, yafata nk’umumotari akagenda amubwiriza ubutumwa bwiza, yamugeza aho agiye bikarangira akijijwe. Tukabona umuntu arafotoye ati, umumotari wari unjyanye arakijijwe byari biryoshye.”

‘Fresh Fire Conference’ igiye kuba ku nshuro ya kabiri ndetse kuri iyi nshuro ifite umurongo uzagenderwaho uri mu “Ibyakozwe n’Intumwa” 2:3-4, mu ntego igira iti ‘The Same Fire’ bisobanuye “Wa muriro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *