Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024, Irushanwa rya “Rwanda Gospel Stars Live season 2” ryakomereje mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba ahatowe abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazahatanira ibihembo by’uyu mwaka.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’abanyempano batandukanye barimo abato n’abasheshe akanguhe, aho banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, kari kagizwe n’Umunyamakuru wa KC2, Akimana Crovis, Nakato Jovia na Nelson Mucyo.
Ahagana saa Kumi ni bwo abahatanaga batangiye kwerekana impano zabo maze abagera kuri batandatu bakomeza mu cyiciro gikurikiraho.
Amajonjora yo mu Ntara y’Iburasirazuba yasize abanyempano barimo Manzi Aimable, Ange Imanirafasha Cloe, Tuyishime Jack, Rusingizandekwe Jean Damascène, Ingabire Naome na Rungano Liliane ari bo babashije gukomeza mu cyiciro kizakurikiraho.
Iri rushanwa rizakomereza mu Mujyi wa Kigali, tariki ya 25 Gicurasi 2024, aho hazaba hatoranywa abanyempano bazahatana n’abatsinze mu ntara zitandukanye.
Buri karere kazatanga abanyempano bazahurira mu mwiherero, mbere y’uko hatoranywa batatu ba mbere.
Biteganyijwe ko uwa mbere azahembwa miliyoni 3 Frw, akanahabwa amasezerano y’umwaka afashwa mu bijyanye n’umuziki. Uwa kabiri azahabwa miliyoni 2 Frw mu gihe uwa gatatu we azahembwa miliyoni 1 Frw.
Batatu ba mbere bazakorerwa indirimbo imwe kuri buri wese, bakazaziririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.
Irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryatangiye mu 2022 rihuriramo abahanzi banyuranye barimo Israel Mbonyi waryegukanye agahabwa miliyoni 7 Frw.
Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri yahawe miliyoni 2 Frw, Gisubizo Ministries yabaye iya gatatu ihabwa miliyoni 1 Frw ni mu gihe Rasta Jay yahawe ibihumbi 500 Frw nk’Umuhanzi uri kuzamuka neza.
Ku nshuro ya kabiri, iri rushanwa ryahinduye umuvuno kuko ryavuye mu byamamare ahubwo rijya mu gufasha abanyempano bakiri bato ribasanze aho batuye.