Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abanyamadini basabwe gusengera amatora y’umukuru w’igihugu n’Abadepite

Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda basabwe gusengera igihugu muri ibi bihe cyitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora, Charles Munyaneza, mu kiganiro cyahariwe abanyamadini mu gusobanurirwa uruhare bakwiye kugira mu matora ateganyijwe no kugeza ubutumwa burebana nayo ku bayoboke b’amadini yabo bwo kuyitabira.

Yakomeje agira ati “Musengere igihugu cyacu, muri ya masengesho mukora mu minsi musengeraho. Nta byacitse ariko mugomba gusenga kugira ngo amatora yacu azagende neza nk’uko asanzwe cyangwa azanarusheho kugenda neza ndetse n’igihugu cyacu gikomeze kuba mu mutuzo.”

Munyaneza yasabye abayobozi b’amadini kugira uruhare mu kugeza ubutumwa ku bayoboke bayo, kuzagira uruhare mu matora kandi bagaharanira ko agenda neza.

Ati “Binyuze rero mu nyigisho mutanga, amatangazo mutanga musenga, amateraniro ku minsi musengeraho, turabasaba namwe mudufashe. Tuzi ko abayoboke banyu nibitabira amatora mwayasengeye, hazaba hasigaye kwishima.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragarije abanyamadini ko bafite uruhare runini mu gufasha abaturage kumva akamaro ko kwitabira amatora no gutuma agenda neza.

Yabasabye ariko kwigengesera kuko hari ibyo amategeko atemerera amadini kuba yakora birimo ko kwamamaza umukandida runaka cyangwa kuyakoreramo ibikorwa byo kwamamaza.

Yakomeje ati “Ntabwo iryo tegeko ribuza abantu ku giti cyabo ariko ntabwo ryemerera EPR, ADEPR n’andi yafata ibirango by’umukandida ngo ibimanike, biri mu nyungu z’imyemerere ariko biri no mu nyungu zabo mukorera umunsi ku wundi.”

Yongeyeho ati “Abanyamuryango banyu bafite uburenganzira ku bikorwa bya politiki bavamo n’abakandida kandi benshi bava mu miryango ishingiye ku myimerere ariko nanone turi igihugu kigendera ku mategeko bibe byiza ko tuzirikana inshingano zacu.”

Abayobozi b’amadini bashimye umwanya bahawe bagaragaza inshingano zo gusengera imigendekere myiza y’amatora n’igihugu muri ruzange bisanzwe ari intego yabo kuko igihugu gitekanye gitanga umwanya wo gusenga mu bwisanzure.

Umuyobozi Wungirije w’Itorero ry’Aba-Presbytérienne mu Rwanda, Rev Julie Kandema yagaragaje ko nk’abanyamadini biteguye gufasha abayoboke babo kwitabira amatora ndetse ko n’inshingano yo kuyasengera bazayubahiriza.

Bishop Mugabo Evariste wo mu Itorero rya Lutheran Church mu Rwanda, yifashishije imvugo ya Martin Luther King yagaragaje ko nta watandukanya Politiki n’Iyobokamana ahubwo ko byose bisenyera umugozi umwe.

Yagize ati “Luther yaravuze ngo ntabwo watandukanya Itorero na Politiki icyakora tugomba kugira ibiro bitandukanye dukoreramo. Navuga ko tubyakiriye neza kandi tugomba kubikora neza kugira ngo twuzuzanye cyane ko natwe abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere tudafite ubuyobozi bwiza twitoreye sinizera ko n’imisengere yacu itagenda neza.”

Yagaragaje ko abanyarwanda muri rusange bafite amadini babarizwamo bityo ko bagomba kwigishwa kuzagira uruhare mu matora ndetse ko kubisengera byo babikora buri munsi.

Bishop George Agaba wo mu Itorero rya Foundation of Peace Ministries yagaragaje ko bamaze igihe basengera uwo murimo kandi ko igisigaye ari umunsi w’amatora maze bakihitiramo abayobozi babereye u Rwanda mu mahitamo y’abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange.

Amatorero yasabwe gufasha abayoboke bayo kuzitabira ibikorwa by’amatora no guharanira ko agenda neza

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bitabiriye ibi biganiro

Munyaneza Charles yasabye abanyamadini gutanga umusanzu mu migendekere myiza y’amatora

Dr Usta Kaitesi yakebuye abanyamadini ku myitwarire ikwiye kuyaranga mu bihe by’amatora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress