Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abanyamadini barifuza guhabwa ‘ikiruhuko’ ku munsi w’Igiterane “Rwanda Shima Imana”

Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Dr. Charles Murigande, yavuze ko Umuryango Peace Plan utegura igiterane ‘Rwanda Shima Imana’ wifuza gutera intambwe yo gusaba Leta y’u Rwanda ko hajya hatangwa umunsi w’ikiruhuko mu gihe iki giterane cyabaye.

Igiterane Rwanda Shima Imana ni igikorwa cyabaga ngarukamwaka, gusa kitaherukaga kuba bitewe n’imbogamizi zirimo n’icyorezo cya Covid-19.

Mu kiganiro yagiranye na Life Radio mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kamena 2024, Ambasaderi Dr. Charles Murigande, yahishuye ko Umuryango PEACE PLAN wifuza gusaba Leta y’u Rwanda umunsi w’ikiruhuko ku munsi wabayeho igiterane.

Yagize ati “Turifuza ko iki gikorwa cyazakomeza ntikizongere guhagarara, ndetse bishobotse tukazagera n’aho twagira umunsi uzwi hano mu Rwanda ukaba umunsi wo gushima Imana Leta ikawuduha ukaba umunsi w’ikiruhuko abantu bakajya bamenya ngo uyu ni umunsi wo gushima Imana. Icyo ni icyifuzo, tuzabisaba Leta izabyigaho irebe niba bishoboka kuko byaba ari byiza cyane kugira umunsi wo gushima Imana.”

Ambasaderi Dr. Charles Murigande yongeyeho ko bitanakunze ko uyu munsi Leta iwutanga mu minsi y’ibiruhuko ku bakozi, bazanasaba ko iki gikorwa cyajya kiba ku munsi w’umuganura, cyane ko aba ari uwo kwishimira ibyagezweho ku Banyarwanda.

Ati “Biramutse bidashobotse ko haba undi munsi w’ikiruhuko kuko dufite indi minsi myinshi y’ibiruhuko kandi u Rwanda ni igihugu kigikeneye gukora cyane, dushobora kuganira na Leta tukareba ko twajya dukoresha umunsi w’Umuganura kuko n’ubundi iyo urebye uwo munsi Abanyarwanda baba bashima Imana ko yabahaye ikirere cyiza, kandi noneho twajya tunashima Imana yaduhaye n’ibindi birimo ibikorwaremezo n’ibindi.”

Igiterane cy’Ivugabutumwa “Rwanda Shima Imana” kibera mu Mujyi wa Kigali kuva mu mwaka wa 2012. Icy’uyu mwaka biteganyijwe ko kizaba ku wa 15 Nzeri 2024.

Ambasaderi Dr. Charles Murigande, asanga hakwiye ikiruhuko ku munsi w’igiterane ‘Rwanda Shima Imana’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *