Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abahagarariye Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani muri RDC bahuye na Perezida wa Angola

Abahagarariye Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuye na Perezida João Lourenço wa Angola, baganira ku mutekano wo mu karere.

Ibiro bya Perezida wa Angola byasobanuye ko itsinda ry’abahagarariye aya matorero ryahuye na Lourenço kuri uyu wa 10 Werurwe 2025, ryari riyobowe na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC, Musenyeri Fulgence Muteba.

Abahagarariye Kiliziya na Angilikani bamaze iminsi bazenguruka ibihugu bitandukanye, baganira n’abo batekereza ko batanga umusanzu mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC warazambye bitewe ahanini n’intambara ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu Ugushyingo 2021.

Amahanga yagaragaje ko iki kibazo gishobora kurushaho kuzamba nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama n’uwa Bukavu tariki ya 16 Gashyantare 2025.

Umuvugizi wa Angilikani, Rev. Past. Eric Nsenga, yabwiye abanyamakuru ko aya matorero yombi abona ko Perezida Lourenço yagira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, nk’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Abahagarariye aya matorero babanje kuganira na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC muri Gashyantare, bajya kuganira n’abayobozi bakuru b’ihuriro AFC/M23 mu mujyi wa Goma, bumva icyifuzo cya buri ruhande kiganisha ku mahoro.

Mu bindi bihugu bagezemo birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Repubulika ya Congo. Na bwo bahuye n’abayobozi babyo, bumva ibitekerezo byabo ku cyatuma amahoro aboneka mu burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange.

Abahagarariye Kiliziya na Angilikani muri RDC bahuriye na Perezida Lourenço i Luanda muri Angola

Baganiriye ku buryo uburasirazuba bwa RDC n’akarere byabona amahoro

Musenyeri Fulgence Muteba ni we wayoboye iri tsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress