Korali Beula ni imwe muri korali zibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paruwase Kimihurura umudugudu wa Rwintare. Iyi Korali ikorwa ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo no mu bindi bikorwa bitandukanye bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo hirya no hino ku isi.
Korali Beula Amateka agaragaza ko yari Korali y’ icyumba cyakoreraga muri zone ya Rwintare, gusa hashingiwe kucyoamabwiriza y’itorero rya ADEPR avuga bigaragara ko iyi Koraliyatangiye mu mwaka wa 1999, kuko aribwo yabaye Korali yashyizweho n’ubuyobozi bw’Itorero igatangira kugengwan’amabwiriza ya ADEPR.
Amateka avuga ko Umudugudu wa Kimicanga (nubwo utakiriho)Ari wo wabyaye iyi Korali. Icyo gihe abantu basengeraga mu kimicanga gihe hari n’abandi batasengeraga kimicanga ariko bose bakagira ahantu bahurira bagasenga Imana. Icyo gihe aho bahuriraga niho hitwaga icyumba cyabaga muri zone ya Rwintare, mu 1996 nibwo Korali Beula yatangiye kuririmba muri icyo cyumba (icyo gihe ntazina yari ifite).
Mu 1999 ububyutse bwakomeje kwiyongera mu itorero, nibwo ubuyobozi bwabonye ko ari ngobwa ko itorero rya Kimicanga ryakwaguka rikabyara umudugudu, basanga uwo mudugudu mushya ukwiye gushyirwa muri zone Rwintare. Ubuyobozi bw’Itorero bwasabye abantu batuye mu Rwintare n’abandi basengeraga Kimicanga ariko baturutse mu Rwintare bose ko bajya gusengera mu Rwintare.
Ndimubanzi Philbert umuririmbyi muri korali Beula yagize ati “Amateka atubwira ko abo bantu bakigera hano mu Rwintare baremye amatsinda abiri (Korali ebyiri), Imwe yabarizwaga mu cyumba cya hano mu Rwintare (ariyo Beula ubu) Iza isa naho iturutse mu Kimicanga, ariko umuntu yavuga ko ari korali z’impanga kuko zatangiriye umurimo rimwe zitangije umudugudu wa Rwintare.
Mukakamari Solange nawe yagize ati “Icyo gihe ntabwo byari byoroshye kubera ko byasabwaga ko habaho korali yitwa nkuru ku mudugudu. Ibyo byatumye ubuyobozi bw’umudugudu bukoresha tombora maze twisanga tubaye korali ya 2 gutyo. Hanyuma dusenga Imana ngo iduhishurire izina nibwo yaje kuduha izina twitwa Korali Beula, twari tumaze kuba abaririmbyi 20, dukomerezaho no kwakira abandi baririmbyi benshi bashaka gufatanya natwe umurimo nibwo twahise dutangira gutora komite ya Korali”.
Murebwayire Mariyana avuga ko yaje muri Korali Beula ari umuntu urushye cyane ayigezemo yumva araruhutse, yagize ati “kuko nayiruhukiyemo niyo mpamvu na bugingo n’ubunkiyirimo, twakoraga ibiraka by’ubuyede tukazana amafaranga tukubaka iterambere rya korali”.
Ibi birashimangirwa kandi na Nyinawabasindi Cecile nawe wagize ati “Korali nayigezemo mfite imyaka 17 none ubu ngize 42 ndibuka ko na President twari dufite icyo gihe yafataga bamwe mu baririmbyi akajya kubaha akazi kugira ngo tubone umusanzu, ibyo byose twabikoraga kubera ishyaka n’urukundo twakundaga umurimo w’Imana.”
Mukantabana Dativa umubyeyi ubona ko ageze mu zabukuru nawe yagize ati “Iyi korali twayitangiye dufite intege none urabona ko tuyisaziyemo, ntakindi cyabidushoboje uretse urukundo twasanzemo kandi na n’ubu ubona ko rugihari bityo kuba dushaje turi muri iyi Korali ni uko tuzi neza aho Imana yadukuye, ibyo rero biduha imbaraga zo kurushaho kuyisengera”.
“Umurage abakuze twasigira abakiri batoya nuko kuguma mu murimo neza ntako bisa kuko iyo uwukora utareba hirya no hino ubona umugisha ukomeye”
Ibihe abakuze bo muri Korali Beula bavuga ko batazibagirwa
Korali Beula yaranzwe n’ibihe byiza byo kwishima dusurana, uwarwaye agasurwa, uwabyaye agahembwa, hari n’ibibazo bimwe na bimwe twikemuriraga hagati yacu kubera urukundo rwagiye ruturanga, ariko nubwo bimeze bityo ntitwabura kuvuga ko hari na bamwe mubahoze ari abaririmbyi bacu batuvuyemo aribo: Uwera (yazize impanuka) Celestin (uburwayi), Eric ( uburwayi) , MUKARUGWIRO Jeanne (uburwayi), aba bose ntabwo tuzabibagirwa kuko twakoranye umurimo w’Imana neza.:”
Umuyobozi wa Korali Beula Bwana Byukusenge Emmanuel mu ijambo rye yashimiye cyane umuntu wese wanyuze muri Korali Beula ndetse n’uwabaye umuririmbyi wayo, avuga ko Korali Beula aha igeze ari ukubera abababanjirije bahagaze neza mu murimo, avuga kandi ko ibikorwa bya Korali bikomeje.
Ati “Muri uyu mwaka rero Korali Beula turakomeje ntabwo ivugabutumwa rihagaze kuko ibyo dufite tutazabiherana ahubwo duhora twifuza kubisangiza abandi hirya no hino ku isi”.
Yasoje atanga ubutumwa ku bantu bifuza Korali Beula mu ivugabutumwa ritandukanye ati: “umuntu wadukenera yatubona kuri YouTube Channel yacu, wanditsemo KORALI BEULA ADEPR RWINTARE , n’uwakenera kudutera inkunga cyangwa kuba umufatanyabikorwa wacu mu bikorwa bitandukanye tugira, waduhamagara kuri 0783855586.
Abayobozi bayoboye Korali Beula Kuva mu mwaka 1999-2024: Kampundu Donature, Mutezimana Mariane, Murinzi Elyze, Ntivuguruzwa Moise, Mujyambere Evaliste, Eliase Bakudukize na Emmanuel Byukusenge.
Kuri ubu Korali Beula ni imwe muri korali zibarizwa mu itorerorya ADEPR, ikaba imaze kwiyubaka mu ngeri zitandukanye aho bamaze gukora Album y’indirimbo 12. Mu gihe biteguraga kuzikorera amashusho bagakomwa mu nkokora n’ Icyorezo cya COVID-19, ubu bakaba bafite gahunda yo gukora indirimbo zikozwe mu buryo bugezweho buzwi nka (LIVE RECORDING).
Kanda Hano Urebe Indirimbo za Korali Beula ADEPR Rwintare:
Korali Beura ya ADEPR Rwintare irakataje mw’ivugabutumwa rijyendanye n’ikorabutumwa