Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Musanze:Urukiko rwisumbuye rwashimangiye igifungo cy’iminsi 30 kuri Musenyeri Dr.Sam Mugisha

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kuri Musenyeri Dr. Mugisha Samuel wa EAR Diyosezi ya Shyira nk’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwari rwabitegetse.

Mu isomwa ry’urubanza ku iburanisha ry’ubujurire bwari bwatanzwe na Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Umushumba wa Diyosezi ya Shyira mu itorero Angilikani, ryabaye ku wa 17 Werurwe 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye iki gifungo kuko impamvu zatanwe n’umuburanyi zidafite agaciro.

Musenyeri Dr. Mugisha yaburanye urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku wa 11 Werurwe 2025, asaba kurekurwa by’agateganyo kubera uburwayi, ndetse anahamya ko adashobora gutoroka ubutabera kuko ari umuntu ufite umuryango kandi aho aba hazwi.

Icyo gihe kandi we n’abamwunganira batatu, bagaragararije urukiko ko bafite uwamwishingiye akemera no kumutangira ingwate, yongera no kugaragaza ko ubuzima bwe butameze neza bityo ko yafungurwa by’agateganyo akajya aburana adafunzwe.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragarije urukiko ko kubera uburemere bw’ibyaha Musenyeri Dr. Mugisha Samuel akurikiranyweho busanga yakurikiranwa afunzwe kuko mu gihe yaba afunguwe ashobora kubangamira iperereza no kuba ashobora gutoroka ubutabera.

Bwagaragaje kandi ko aho uyu Musenyeri afungiwe, bita ku buzima bw’abafahafungiwe bityo ko ubwe na bwo bwitabwaho uko bikwiye, naho ku ngingo yo kuba afite uwemeye kumutangira ingwate, hatagaragajwe ingano yayo ndetse n’uwemeye kuyitanga ntacyemeza ko ari inyangamugayo.

Mu myanzuro y’urukiko yatangajwe kuri uyu wa Mbere, rwategetse ko Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 nk’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwari rwabitegetse.

Impamvu zagaragajwe n’uru Rukiko Rwisumbuye rya Musanze zirimo kuba amategeko ya Angilikani, Musenyeri Mugisha avuga ko ari yo yisunze adakuraho Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda aho abantu bose bangana imbere y’amategeko.

Ku mpamvu z’ubuzima zatanzwe na Musenyeri Dr. Mugisha ko arwaye, Urukiko rwasanze nta shingiro zifite kuko nta cyemezo cya muganga cyagaragajwe n’umuburanyi ndetse ko aramutse afunguwe ashobora kubangamira imirimo y’ubutabera nko kuba yabura mu gihe akenewe n’urukiko.

Rushingiye kuri izo mpamvu, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatesheje agaciro impamvu zose zatanzwe na Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, rutegeka ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kigumaho.

Kuri uyu wa Mbere, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel ntiyagaragaye mu rukiko ubwo hasomwaga umwanzuro w’ubujurire yatanze, watangajwe Saa Cyenda n’iminota 10.

Uyu mushumba akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yayiyoboraga, itonesha n’icyenewabo n’ibindi.

Ibibazo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2024, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyosezi ya Shyira bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.

Byarakomeje bifata indi ntera kugeza aho muri Nyakanga na Kanama 2024, abo Bashumba birukanywe mu nshingano nk’uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024.

Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste ari na bo batanze ubuhamya ku byaha akurikiranyweho.

Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cyo kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko, bwagaragaje ko hari amagi y’inkoko abana bo mu bigo by’amashuri ya Diyosezi ya Shyira bagaburirwaga, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, aho rwiyemezamirimo avuga ko yayaguraga kwa Musenyeri.

Bwagaragaje ko ibi bitari bikwiye kuko uyu mugabo ari we wayoboraga iyi Diyosezi, ibyafashwe nko kwiha isoko.

Hari kandi umucanga wubakishijwe isoko rigezweho rya EAR Diyosezi ya Shyira ryari riri kubakwa i Musanze ariko Musenyeri Dr. Mugisha ashyiraho itegeko ribuza izindi modoka kuwutwara uretse iye yo mu bwoko bwa FUSO.

Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yagaragaje ko ibirebana n’amagi yahabwaga abana, hatarimo kumenya aho rwiyemezamirimo yabaga yayakuye ahubwo ko icy’ingenzi kwari ugukurikirana ko hatabamo ubundi buriganya bwo kuyavutsa abayagenewe.

Ku birebana n’ikoreshwa ry’imodoka ye mu mirimo y’ubwubatsi, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yasobanuye ko hari komite yafataga imyanzuro mu bikorwa byose bijyanye n’imirimo y’ubwubatsi kandi ko mu nshingano yari afite zo kuyobora Diyosezi atari kujya mu byo gukurikirana ngo amenye imodoka zitemerewe gutwara ibikoresho by’ubwubatsi.

Yahakanye kandi ibyo Ubushinjacyaha bumurega ko nyuma yo kugirwa Umushumba wa Diyosezi yahise agira umugore we Umuyobozi wa Mother’s Union, yemeza ko n’abandi ariko babikora bityo ko n’uwo mwanya atari we wawushyizeho. Yavuze ko ibyo bitakabaye icyaha akurikiranwaho.

Ku cyaha cy’uko yororeye inka ze mu rwuri rwa Diyosezi ruherereye mu Karere ka Musanze, n’icy’uko imodoka ya Diyosezi yayikoreshaga mu kuzitundira ubwatsi, ndetse abashumba be bagahembwa na Diyosezi, yagihakanye avuga ko inka ze uko ari 19 azororeye mu rwuri rwa Diyosezi ruherereye mu ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Nyabihu, kandi ko ubwo yajyaga ku buyobozi yasanze n’abandi basenyeri bagiye bamubanjiriza ari ho bororeraga izabo; bityo ko atumva impamvu byakwitwa icyaha.

Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yatawe muri yombi ku wa 21 Mutarama 2025.

Urukiko rwongeye gutegeka ko Musenyeri Dr. Mugisha Samuel afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress