Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Méthodiste Libre mu Rwanda yahagaritse Umushumba waryo muri Rusizi na Nyamasheke(Kinyaga Conference)

Ubuyobozi bw’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo Pasiteri Habiyambere Célestin wari Umuyobozi waryo mu kitwa ’Conference’ ya Kinyaga igizwe n’Akarere ka Rusizi n’igice cya Nyamasheke, aho ari gukorwaho ubugenzuzi ku micungire mibi y’umutungo n’itorero.

Umuyobozi w’Itorerero Méthodiste Libre mu Rwanda, Bishop Kayinamura Samuel yabwiye RBA ko Pasiteri Habiyambere yahagaritswe nyuma y’uko iryo torero risanze hari imicungire itanoze y’itorero n’umutungo waryo bahitamo kuba bamuhagaritse iminsi 30 y’agateganyo ngo habanze hakorwe isuzuma.

Yagize ati “Inama zishinzwe itorero zabaye zimuhagaritse by’agateganyo mu gihe kingana n’iminsi 30. Hazaba hakorwa igenzura kugira ngo tumenye neza uko imiyoborere ye n’ibyerekeranye n’umutungo bihagaze.[…] Tuzagaragaza [ibyavuyemo] nyuma y’isesengura rigiye gushyirwaho mu kwezi kumwe.”

Bishop Kayinamura yavuze ko Pasiteri Habiyambere yahise anasimbuzwa by’agateganyo na Pasiteri Hakizimana Félicien wayoboraga Paruwasi y’iryo torero rya Kamembe muri Rusizi kugira ngo abe akomeje izo nshingano hatajemo icyuho.

Yasabye abakiristu b’iryo torero kudacika intege bagakomeza imirimo bakoreraga itorero n’indi ibateza imbere basanzwe bakora.

Ihagarikwa ry’uwo mupasiteri rije nyuma y’uko mu Ugushyingo 2024, Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Musenyeri wa Diyosezi Angikikani ya Shyira ahagaritswe ku murimo bitewe n’ibibazo by’imiyoborere n’imitungo byamuvugwaho.

Dr. Mugiraneza kuri ubu yatangiye kuburanishwa kuri ibyo byaha akurikiranyweho aho mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Kerere ka Musanze ariko aburana ahakana ibyo ashinjwa.

Hashize igihe kinini iyi Conference ya Kinyaga irimo Bombori Bombori zikomeye cyane cyane zituruka kuri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic itorero rya Methodiste ryita iryayo mu gihe hari Umuryango washinzwe n’ababyeyi batutse muri utu turere bavugako aribo batangije iyi Kaminuza bagatira itorero aho yakorera.

Ubirebeye kure nubundi wabonaga iki kibazo kiyi Kaminuza kigomba kugira bamwe mubayobozi b’iri torero gihitana kuko nubwo havugwa imicungire mibi y’umutungo ariko ntawashidikanyako ibitumye uyu mushumba wa Conference ya Kinyaga ahagarikwa bitari kure y’iyi Kaminuza nkuko amakuru yizewe agera kuri IYOBOKAMANA abihamya byanatumye iyi nkuru tuzayibacukumburira mu minsi mike.

Pasiteri Habiyambere Célestin wari Umuyobozi w’Itorero Méthodiste Libre Rwanda muri Conference ya Kinyaga yahagaritswe by’agateganyo

One Response

  1. Amatorero yacu akwiye kwiga kubibazo by’abashumba atabyirengagije. Biragoye ko Pasteur yaburara abitse amamiliyoni y’itorero kandi aziko ntamushahara ufatika afite. Methodiste Libre niyige kukibazo cy’imibereho y’abashumba.
    Ikindi kimaze kugaragara nuko mumadini ya none abantu bajya mumyanya kubera ikimenyane hadakurikijwe ubuziranenge ndetse n’ubukure mumyizerere.
    Iyo nama ngenzuramutungo izanyure mumpande zose y’itorero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress