Apôtre Mignonne Alice Kabera, Umuyobozi w’umuryango wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru w’itorero rya Noble Family Church yatangaje uruhande ahagazeho ku bijyanye n’amabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere.
Mu rwego rwo kunoza imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyizeho amabwiriza mashya asaba ko buri muryango usaba ubuzima gatozi utanga miliyoni 2 Frw adasubizwa, ukerekana urutonde rw’abantu 1000 bawushyigikiye, ndetse ukagira inyubako yujuje ibisabwa n’amategeko.
Aya mabwiriza kandi agena ibihano ku miryango idakurikiza ibisabwa, harimo no gufungwa kw’inzu zisengerwamo zidafite ibyangombwa bikwiriye.
Apôtre Mignonne Alice Kabera agaragaza ko aya mabwiriza ari inzira nziza
Apôtre Mignonne Alice Kabera, umushumba washinze Noble Family Church n’umuryango wa Women Foundation Ministries, yatangaje ko aya mabwiriza ari amahirwe yo kunoza imikorere y’amatorero.
Ati: “Amategeko muri RGB arahinduka. Bisa nk’aho harimo kongererwa ibintu bizadufasha neza kurushaho. Nta bwo ari ibintu biteje ikibazo, ahubwo ni ibintu bizatuma dukora neza kurushaho.”
Yagaragaje ko imwe mu ngingo zashyizwemo ari iy’uko amafaranga atangwa mu itorero akwiye kujyanwa kuri konti ya banki, kugira ngo habeho imicungire inoze.
Yagize ati: “Urugero rw’ibintu byiza bavuze, kimwe cyiza ni uko harimo ukujyana amafaranga (y’ituro) kuri konti. Muzi ko nkunda kukibakangurira…
Nta bwo birengagije ba bantu badashobora kujya kuri konti, b’abakene, si uguhindura umuco. Ahubwo ni ukubashishikariza kujya mubikora kugira ngo amafaranga yinjiye abe yizewe.”
Yanagarutse ku kibazo cy’amafaranga ashobora kwinjira mu matorero aturutse mu bantu bafite imigambi mibi, avuga ko gushyira amafaranga kuri konti bizafasha kwirinda ibyago nk’ibi.
Ibikubiye mu mabwiriza mashya
Aya mabwiriza agena ko:
• Umuryango usaba ubuzima gatozi ugomba gutanga miliyoni 2 Frw adasubizwa.
• Ugomba gutanga urutonde rw’abantu 1000 bawushyigikiye mu karere ukoreramo.
• Ugomba kwerekana icyemezo cyerekana ko inyubako izakorerwamo yujuje ibisabwa.
• Umuyobozi uhagarariye umuryango n’umwungirije bagomba kuba barize amasomo y’iyobokamana mu ishuri rikuru cyangwa kaminuza byemewe.
• Ibikorwa by’imari byose bigomba kunyuzwa muri banki cyangwa ibindi bigo by’imari byemewe.
Ibihano ku batubahirije amabwiriza
• Gushinga ishami utabisabiye uburenganzira bihanishwa kurihagarika, umuryango ugacibwa ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
• Umuntu uhagarariye imiryango irenze umwe ishingiye ku myemerere ashobora kwamburwa uburenganzira bwo kuyihagararira.
• Imiryango itajyanishije imikorere yayo n’amabwiriza mashya izahabwa amezi 12 yo kubikora.
Apôtre Mignonne Alice Kabera asanga aya mabwiriza ari intambwe nziza yo kunoza imikorere y’amadini n’amatorero, ashimangira ko kuyubahiriza bizafasha gukorera mu mucyo no gutuma inzego z’imiyoborere ziba inyangamugayo.