Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abantu bagendana insengero mu mifuka yabo ntitwakomeza kubihanganira-Umuyobozi wa RGB

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yatangaje ko mu bintu itazihanganirwa ari ukubona abantu bagendana insengero mu mifuka yabo aho bageze bagakodesha inzu, nyuma y’iminsi mike bakimukira ahandi kandi aho bavuye bakahasiga ibibazo uruhuri.

Mu bihe byashize imiryango ishingiye ku myemerere yashinzwe ku bwinshi ndetse bamwe batangira bakodesha ibyumba by’inama byo muri hoteli zikomeye i Kigali abandi bakodesha inzu zakira ibirori.

Ubugenzuzi bwakozwe mu 2024 harebwa niba amadini n’amatorero byarubahirije amategeko yashyizweho mu 2018, bwasize hafunzwe inzu zisengerwamo zirenga 9800 harimo n’amatorero arenga 50 yambuye ubuzima gatozi, bivuze ko atemerewe gukorera mu Rwanda.

Amabwiriza mashya RGB yasohoye ku wa 6 Werurwe 2025 ategeko imiryango ishingiye ku myemerere kubanza kwerekana ibyangombwa by’inyubako yujuje ibisabwa mu gace iherereyemo izajya ikorerwamo imihango y’idini n’ibikorwa byo gusenga gusa.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Uwicyeza Picard yabwiye RBA ko ibyo kugira urusengero umuntu yimukana aho agiye hose bitazihanganirwa.

Ati “Hari ibintu bitagibwaho impaka, nk’ibintu byo kuvuga ngo abantu bagendana insengero mu Mufuka. Aragenda akandikisha itorero rye akagenda agakodesha ugasanga nk’inyubako imwe bayikodesheje ari batanu, aho agiriye ikibazo arafunze utuntu twe agiye ahandi kandi aho hose agiye ahasize ibibazo.”

Yakuriye inzira ku murima abakoreshaga inyubako zisanzwe zikorerwamo indi mirimo bakazigira insengero ko bitazihanganirwa.

Ati “Ntabwo tuzihanganira kubona ngo umuntu afite akabari hano hejuru yashyizeho urusengero, ku wa Gatatu hazaba ari akabari, ku wa Gatandatu hazaba ari urusengero, izo zigendamwa mu mufuka ntabwo zizihanganirwa.”

Yongeyeho ati “N’abandi bavuga ngo njye ubwanjye urusengero rwanjye ntabwo rushobora kuzuza ibisabwa ariko nzajya nkodesha inyubako y’urundi rusengero rwujuje ibisabwa, mwese muzakwa ubuzima gatozi.”

Amabwiriza ateganya ko umuntu ugiye gushyira urusengero cyangwa ishami mu karere azajya abanza gushaka imikono y’abantu 1000 bemera ko bizeye ko rubafitiye akamaro, kandi akagaragaza ibikorwa bijyanye n’iterambere ry’ako karere azageza ku baturage.

Abakoresha abayoboke nk’abacakara bahagurukiwe

Mu bikorwa by’insengero zose habamo igihe cyo gutura no gushimira Imana imirimo yakoreye abayoboboke, hakaba n’abantu baba bashinzwe imirimo itandukanye ku rusengero barimo abakozi babihemberwa n’abakorebushake.

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB mu 2023/2024 bugaragaza ko imiryango ishingiye ku myemerere 23,1% ari yo ifite inyandiko zisobanura ibyo ikora, icyerekezo cyayo n’uko bizagerwaho, na ho 76,9% bafite igenabikorwa n’ingengo y’imari byemejwe.

Bugaragaza ko imiryago ishingiye ku myemerere 30,8% ari yo ifite abakozi bahoraho ari na bo bafite amasezerano y’akazi, banishyurirwa ubwishingizi bw’ubuvuzi n’ubwiteganyirize bw’izabukuru.

Dr. Doris Uwicyeza ati “Hari abantu bakorera izo nsengero [abadiyakoni] yego ntibibujije ko umuntu yavuga ati ngiye guha urungero amasaha atatu ku cyumeru nk’umukoreravushake ariko ugasanga bafite abantu bakora ibyo wavuga ko bakora umunsi wose. Kumuhemba ugasanga ubikoze nk’aho ari impuhwe cyangwa ntumuhembye ngo kuko ari gukora umurimo w’Imana, nta muntu ugutangiye aya pansiyo, mituweli, nta bwishingizi, uri umukozi uri aho uri umucakara.”

Yongeyeko ko udashobora kwemeza ko “umuntu ukora kuva ku wa mbere kugera ku cyumweru, kuva mu gitondo kugera nimugoroba nta mushahara umuhaye, nta bwishingizi umuhaye, narwara biragenda gute? Nagira ikibazo adashobora gukomeza akazi biragenda gute?”

Mu bisabwa kugira ngo umuryango wemererwe gushinga ishami mu karere runaka harimo no kubanza kwerekana icyemezo kigaragaza ko imisanzu y’ubwiteganyirize yishyuwe gitangwa n’urwego rufite ubwiteganyirirze mu nshingano.

Kugeza muri Nyakanga 2024, amadini n’amatorero mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo n’imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.

Dr. Uwicyeza Picard yahamije ko insengero zigendanwa mu mufuka zitazihanganirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress