Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuhanzikazi Mutesi Gasana yashyize hanze indirimbo“God of the Mid-Night Hour” ikubiyemo igisobanuro cyo kwizera Imana (Video)

Madame Mutesi Gasana umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana yashyize hanze Indirimbo nshya yise “God of the Mid-night Hour” ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kwizera Imana mu gihe gikomeye.

Mutesi Gasana, uzwiho kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, yongeye gutangaza benshi binyuze muri iyi ndirimbo nshya yaririmbye mu rurimi rw’Icyongereza.

Umuhanzikazi Mutesi Gasana yashyize hanze indirimbo nshya

Aganira na IYOBOKAMANA.RW uyu mukozi w’Imana yavuzeko yahimbye iyi ndirimbo agamijeko abantu bazayumva bazabasha kurushaho kwizera Imana kuko iba hafi ya bantu bayo igihe cyose kandi muri byose yaba mu bikomeye cyangwa mubyoroheje.

Yagize ati:”Indirimbo zanjye iyo uzumvishe nkunda kwibanda kubutumwa bwo gusubiza ibyiringiro mu bantu no kubabwira ineza ya Yesu”.

“God of the Mid-night Hour” ishimangira akamaro ko kwizera Imana mu bibaho byose cyane cyane mu bihe bikomeye. Mutesi Gasana aririmba avuga ko Imana ari umunyampuhwe, kandi ko iboneka no mu bihe bikomeye no mu mwijima w’ijoro.

Ubutumwa bw’iyi ndirimbo ni ukugaragaza ko Imana ihora ihari, kandi ko ikorera ibitangaza ku gihe cyayo, mu gihe cy’ijoro ry’umwijima utwikiriye umuntu.

Ni indirimbo ya Gospel ifite ubutumwa buhumuriza, kandi irimo amagambo arangwa no guhumuriza no kwibutsa abantu ko bakwiriye gutekereza ku bwiza bw’Imana n’ugushaka kwayo.

By’umwihariko, ibihangano bya Mutesi Gasana bizwiho kuba byuzuye ubutumwa bugaruka ku kwizera, kubabarira, no gukomeza umurongo w’ibyo Bibiliya yigisha. Iyi ndirimbo nshya ikaba ihuye neza n’uburyo asanzwe akora ibihangano bye. Nizere ko wowe n’abandi mwishimira kumva iyi ndirimbo ndetse ikabatera imbaraga n’ihumure mu rugendo rwanyu.

Mutesi Gasana, uretse kuba umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, ni n’umuyobozi w’umuryango ukora ivugabutumwa (Goshen Revival Ministries). Iyi minisiteri izwiho gukora ibiterane by’ububyutse bihuriza hamwe abakristo benshi mu rwego rwo kugera kuri benshi no kugarura ububyutse mu bantu batandukanye.

Mu biterane by’ububyutse bitegurwa na minisiteri Goshen Revival Ministries, Mutesi Gasana akunze kuba gushishikazwa no kuvuga ubutumwa, aho abwiriza ku byerekeye ukwizera n’ububyutse muri Kristo Yesu. Ibi bitaramo byagiye bituma habaho impinduka zikomeye mu buzima bw’ababyitabira, bigatuma benshi bahura n’ubuntu bw’Imana mu buryo bukomeye.

Ibiterane bya Goshen Revival Ministries bimaze kuba umusemburo w’ihumure n’ububyutse ku bantu batari bake. Kubera iyo mpamvu, indirimbo ye “God of the Mid-night Hour” ndetse n’ibindi bikorwa bye, biri mu murongo w’imbaraga z’ubuntu bw’Imana mu buzima bw’abakristo.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Umuhanzikazi Mutesi Gasana arakataje mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress