Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, akomeje kwagura umuziki we aho mbere y’uko yitabira Gather 25 – igiterane mpuzamahanga kizahuza abaturutse ku isi hose, yasohoye indirimbo nshya yitwa “Iyo Mana”, ikozwe indimi ebyiri, Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Indirimbo “Iyo Mana”, yasohotse kuri uyu wa 6 Gashyantare 2025, irimo amagambo agaragaza imbaraga z’Imana n’ubutwari bwayo mu guhindura ubuzima bw’abantu.
Yakozwe na Boris mu buryo bw’amajwi (audio), mu gihe amashusho yayo yateguwe na Director Musinga, akunganirwa n’abandi nka Fab, Chrispen na Dir Kavoma Richie.
Mu magambo ayigize, humvikana inyikirizo igira iti:
“Murebe Imana twizeye, See the God we can depend on.
Iyo Mana yaratuzahuye, Iyo Mana yakoze ibikomeye.
The Lord is your God, mercy endures forever.”
Iyi ndirimbo ije ikurikira “Nzakujya Imbere”, yakoranye na Rachel Uwineza, yasohotse tariki ya 16 Mutarama 2025. Ni indirimbo yanditswe ashingiye ku magambo yo muri Yesaya 45:2, aho Imana isezeranya kugenda imbere y’abayizera, igasiba inzitizi mu nzira zabo.
Chryso Ndasingwa yitegura kwitabira igiterane cy’amateka “Gather 25”
Ku itariki ya 1 Werurwe 2025, u Rwanda ruzakira igiterane gikomeye cyitwa Gather25, kizabera muri BK Arena kuva saa Saba z’amanywa.
Iki giterane cyateguwe na IF Gather, umuryango wo muri Amerika, hagamijwe guhuza abakristo bo ku isi hose mu masaha 25 yo gusenga no gutarama Imana.
Chryso Ndasingwa ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri Gather 25 Rwanda, ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye barimo:
• Uwimana Aimé
• Fabrice and Maya
• True Promises
• Apostle Apollinaire & Jeanette
• Prosper Nkomezi
• New Life Band
• Tim Godfrey (Nigeria)
• Watoto Children’s Choir (Uganda)
• Himbaza Club
Iki giterane cyatangiye nk’ibiterane by’abagore byiswe IF Gather, ariko cyagutse gihinduka umwanya wa bose bizera Kristo.
Umuyobozi wa IF Gather, Jenny, ni we wagize igitekerezo cyo kugihuza n’isi yose. Kizajya kiba buri myaka ibiri, bivuze ko kizongera kuba mu 2027, kizitwa Gather 27.
Abifuza kwitabira bagomba kwiyandikisha bagatanga 5,000 RWF, amafaranga azafasha Abanyarwanda badafite ubwisungane mu kwivuza.
Kwiyandikisha bikorerwa kuri telefoni ukanda ** *513# ** maze ugemeza ubufasha bwawe kuri #Gather25 Community Based Health Insurance Initiative.
Chryso Ndasingwa akomeje gukora amateka mu muziki wa Gospel
Chryso Ndasingwa, ni umwe mu bahanzi bakomeje kuzamura umuziki wa Gospel mu Rwanda, akaba yaratangiye umuziki we akiri muto mu korali y’abana i Kibeho.
Ni umwana wa kane mu muryango w’abana icumi, kuri ubu ari gusoza amasomo ye ya “Theology” na Bibiliya muri Africa College of Theology (ACT).
Mu 2024, yakoze igitaramo gikomeye “Wahozeho Album Launch”, cyabereye muri BK Arena, akaba yabaye umuhanzi wa kabiri wujuje iyi nyubako nyuma ya Israel Mbonyi.
Uyu muramyi akunze kuvuga ko imbaraga akura mu muryango we n’itorero, ari zo zimusunika buri munsi, akaba abigaragaza mu bikorwa bikomeye nk’ibitaramo amaze gukora n’indirimbo akomeje gusohora.
Mu gihe habura igihe gito ngo Gather 25 ibe, Chryso Ndasingwa amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zikomeye mu mwaka wa 2025, kandi abafana be bakomeje kugaragaza ko bazitabira igiterane ari benshi.
Uyu mwaka ushobora kuzaba uw’amateka kuri we!
RYOHERWA N’INDIRIMBO YE NSHYA, “IYO MANA”https://youtu.be/P_0YqGRq4yo?si=32tBs3rn6T7K03KL
Chryso Ndasingwa ni umwe mu bazaririmba muri “Gather 25”