Korali Elayono ya ADEPR Remera iri mu makorali ari gukora cyane ndetse ntitwatinya kuvuga ko iyoboye muri Kigali dore ko bashyize hanze indirimbo nshya nta n’ukwezi kurashira basohoye indi.
Korali Elayono ibarizwa mu Itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Remera, umudugudu wa Remera, mu gihe kitarenze ukwezi yongeye gusohora indirimbo yitwa “Umwami w’amahoro”. Ni indirimbo “itwibutsa ko hari umwami utanga amahoro ariwe Yesu Kristo.”
Korali Elayo ikora ivugabutumwa ibinyujije mu ndirimbo kandi imitima ya benshi ikomeje guhembuka,guhinduka,guhumurizwa no gukomerera mu mwami Mana.
Ukwishatse Samuel umuyobozi wungirije wa Korali Elayono ya ADEPR Remera yabwiye IYOBOKAMANA ko biyemeje gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi zifite ubutumwa buhumuriza,butanga ibyiringiro kandi buhindurira abantu kuri Kirisitu Yesu kuko ariyo ntego y’ivugabutumwa.
Yadutangarije agira ati “Ni byo koko twongeye dusobora indirimbo, twabonye ko Ivugabutumwa rinyuze ku ikorana buhanga rigera kuri benshi kandi byihuse, niyo mpamvu twahisemo YouTube channel ya korali ariyo ELAYONO CHOIR REMERA OFFICIAL kandi dukurikije abadukurikirana batubwiye ko bihembura imitima ya benshi”.
Korali Elayono ni imwe mu makorali akunzwe mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali ndetse no ku isi yose ukurikije abayikurikirana. Igizwe n’ingeri zitandukanye
kuko harimo abantu bakuru, abato, abanyeshuri ndetse n’abandi baba hanze y’u Rwanda ku mpamvu zitandukanye.
Korali Elayono yabonye Izuba mu mwaka wa 1996 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itangira ari abaririmbyi 7, baza kwaguka bakaba bageze ku mubare w’abantu 150 barenga.
Korali Elayono irateganya ivugabutumwa ryagutse muri uyu mwaka, aho bateganya kujya mu ntara zitandukanye ndetse no mu mujyi wa Kigali bakaba bateganya ibiterane bitandukanye “tuzagenda tubamenyesha kuko tuzajya tubikurikirana tubibabwire.”
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA “UMWAMI W’AMAHORO” YA ELAYO CHOIR
Korali Elayo yahembuye ubwoko bw’Imana binyuze mu ndirimbo nshya bise “Umwami w’Amahoro