Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

RGB yambuye ubuzima gatozi andi matorero atanu

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse impushya zo gukorera ku butaka bw’u Rwanda ku miryango ishingiye ku myemerere itanu, bitewe n’ibibazo birimo kutubahiriza amategeko, ubuyobozi bubi ndetse n’amakimbirane.

RGB yabitangaje mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 31 Mutarama 2025. Amatorero yambuwe uruhushya arimo Rwanda Victory Mission, Pentecostal Out-Reach Church, International Missionary Society- Seven Day Adventist Church Reform Movement, Eglise De L’heure Prophetique Du Septieme Jour na Communaute United Methodist International.

RGB yagize iti “Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ruramenyesha abaturarwanda bose ko rwambuye ubuzima gatozi imiryango ishingiye ku myemerere imwe n’imwe yasanzwe idakurikiza ibisabwa n’amategeko.”

Urwego rw’Imiyoborere rwatangaje ko uwo mwanzuro ufashwe nyuma y’amagenzura menshi rwakoze ku mikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda, aho hagaragaye ibibazo birimo kutubahiriza amategeko, imiyoborere mibi ndetse n’amakimbirane adashira.

Mu mwaka ushize RGB yakoze igenzura mu nsengero hirya no hino mu gihugu, nyuma izirenga 5600 zarafunzwe ku bwo kutuzuza ibisabwa, gusa hari n’izindi zahagaritswe burundu, aho kugeza mu Ugushyingo 2024, amatorero agera kuri 43 ari yo yari amaze kwamburwa ubuzima gatozi.

Mbere y’uko igenzura ritangira amadini n’amatorero mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo n’imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.

RGB yambuye ubuzima gatozi amatorero atanu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress