Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Jya ugisha inama Imana muri byose-Impamba y’umunsi hamwe na Pastor Prophet Museveni J.Claude

Pastor akaba n’umuhanuzi Museveni Jean Claude Umushumba w’itorero rya Siloam Miracle Center afasha abantu mu buryo bw’ijambo ry’Imana aho buri gitondo atanga umutsima nk’impamba y’umunsi .

Abinyujije muri gahunda yise Impamba y’umunsi ,Pastor Prophet Museveni Jean Claude yabwiye abakirisitu ko bakwiriye kumenya umumaro n’imbaraga biri mu kugisha Imana inama muri byose umuntu akora.

Yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’itangiriro 46:6 ahanditse ngo Iramubwira iti “Ndi Imana, Imana ya so. Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko ari ho nzakugirira ishyanga rikomeye.

  1. Yakobo ajya kujya muri Egiputa ubwe yarabishakaga pee! Hari impamvu ikomeye yo kujyayo nyuma y,igihe kirekire cyari gishize atabona Umwana we Yozefu yakundaga.(Itang 45.28)
  2. Yakobo yanze kugenda gusa atumvise icyo Imana ibitekerezaho! Atamba ibitambo arasenga, Imana iramubwira ngo “genda nzahakugirira ishyanga rikomeye. Imubwira ko izamukurayo inamubwira n’ Uzamushyingura” ( Itang 46:1-4)
  3. Nyamara gahunda zawe zose ushyizemo n,ingendo za hafi na kure ujye uzereka Imana! izakubwira byinshi wari utazi ku buzima bwawe ! Wowe yegere gusa kuko ntacyo izahisha abagaragu bayo ibyo igiye gukora(Itang 18:19)

Senga uti :Oh MANA YA YAKOBO MURIKIRA UBUZIMA BWANJYE UNYIYEREKE.

Pastor Prophet Museveni Jean Claude aragira abantu inama yo kugisha Imana inama muri byose bakora kuko ariyo mujyanama mwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress