Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple Celebration Church ku isi hose, mu nyigisho yatanze kuri uyu wa 7 Mutarama 2025, yagaragaje ijambo rikomeye kurusha ayo abanyapolitike bakoresha bashaka kwigarurira imitima y’abo bayoboye.
Mu mbaga y’abaturage bari bitabiriye amateraniro, yabasubiriyemo zimwe mu nkuru zo mu gihe cy’umuyobozi w’Ubudage witwaga Hitileri, umwe wateje intambara zikomeye harimo n’iz’isi yose, avuga ukuntu yakoreshaga amagambo akomeye, aryohereye, agamije kwigarurira imitima y’abantu yayoboraga.
Ayo magambo yakoreshaga agamije gutuma abandi batekereza mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, bakabona ibintu mu bundi buryo we yifuza, ni bwo yise Propaganda. Propaganda za Hitileri, Dr. Gitwaza yagaragaje ko nta ho zihuriye n’Ijambo yagarutseho, kandi si iza Hitileri gusa, ahubwo n’iz’abandi banyapolitike, zaba propaganda cyangwa inyigisho zabo zisanzwe, nta ho zihuriye na ryo.
Yabisobanuye agira ati: “Kugira ngo umunyapolitike yemerwe, agomba kuvuga, agakora propaganda, ni ukuvuga kumenyekanisha ibyo bakora, kubivuga, kubigaragaza, kwerekana ibyagezweho, ibyo byose bakabikora bagamije gufata imitima y’abantu.”
Yakomeje agaragaza ijambo riruta byose, irituma umunyabyaha areka ibyaha, dore ko n’amagereza afungirwamo abanyabyaha bakoze ibyaha bikomeye, abafungura bakabyongera. Ariko uwumvise iryo jambo we ahinduka burundu.
Yabivuzeho agira ati: “Ariko hari ijambo rikomeye kurusha ibindi, kandi iryo jambo ntibaryumva ahubwo rirabaruhura. Iryo jambo rivuye kuri Yesu rizura abantu, bagahindura ubuzima bwabo, igisambo kigahinduka umuntu muzima, umwicanyi agahinduka umuntu muzima, ariko propaganda ntiyahindura umutima w’umwicanyi.”
Uku guhindura kw’iri jambo (Bibiliya), Gitwaza agufata nk’igitangaza: “Umuntu wica abandi, iyo yumvise iri jambo arakira akaba muzima. Iyo umuntu yahuye n’ijambo, imigambi mibi yari imurimo irahagarara. ijambo rivuye ku Mana. Umuntu ufite imigambi mibi, ashobora guhindurwa n’Ijambo ako kanya. Mu Ijambo habamo ububasha bwinshi.”
Yasoreje ku rugero rw’aho ijambo ryakoze ibitangaza, aho Yesu yayakoreshaga yirukana abadayimoni, akabatera ubwoba ndetse akabahahamura bikomeye. “Yesu ari mu isinagogi yaravuze, dayimoni ivuza induru kubera kuvuga gusa.”- Gitwaza
Ijambo ry’Imana riruta propaganda, rikarusha imbaraga amagambo y’abanyapolitike