Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mu bihe bya Noheli Hope in Jesus Church babereye abatishoboye nk’umusamariya w’umunyembabazi

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Ukuboza 2024 itorero rya Hope in Jesus Church mu kwizihiza Noheli bakora ibikorwa byo kwifatanya n’abatishoboye bahaye ibyo kurya abatabifite muri iki gihe cy’iminsi mikuru harimo abakirisitu babo n’abandi bantu baturiye akagari ka Rukiri 2 aho iri torero rikorera.

Iri torero rikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu kagari ka Rukiri ya mbere ari naho habereye iki gikorwa aho bamwe mubabyeyi batishoboye bahawe umuceri,Ifu y’igikoma,isukari,amavuta,ibirayi n’ibindi bya nkenerwa ngo babashe kurya umunsi mukuru.

Bishop GAKAMUYE Innocent umuyobozi mukuru w’itorero Hope in Jesus Church aganira na IYOBOKAMANA.RW yavuzeko ibikorwa nk’ibi atari ubwambere babikoze kuko bas9banukiwe ko itorero ryiza ari iryita ku mfubyi n’anapfakazi nkuko Yesu yabisize nk’umurage.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko nk’itorero buri gihe mu bihe bya Noheli bajya bakora igikorwa nkiki cyo guha abatishoboye amafunguro kandi bakabikora banababwira ko bagomba no kwitegura mu mitima yabo bibuka umumaro w’ivuka ry’umwami wacu Yesu Kirisito.

Yagize ati :”Noheli ntabwo yizihirizwa mu biryo no mu myambaro n’imitako nkuko hari abantu bamwe babyibeshyaho gutyo ahubwo Noheli aba ari umwanya mwiza wo gutuma umuntu yitekerezaho cyane kugira ngo yongere ubusabane bwe na Yesu azirikana ko yemeye kwambara akamero muntu agaca bugufi igihano kiduhesha amahoro bakagishyira kuri we.

Bishop GAKAMUYE Innocent ni umuhanuzi ukomeye akaba n’umushumba mukuru w’itorero rya Hope in Jesus Church

Bishop GAKAMUYE Innocent umushumba mukuru w’itorero rya Hope in Jesus Church yaboneyeho akanya ko kwifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025 twitegura ku abakirisitu b’iri torero n’abanyarwanda muri rusange ngo uzababere uwo kuva mu bwiza bajya mu bundi no kurushaho kwegera Imana no guharanira kuyikiranukira ibyo bizatuma tugera kuntego z’ububyutse twifuza.

Pastor Kagiraneza Damien ukuriye ibikorwa by’imibereho myiza muri iri torero rya Hope in Jesus Church yabwiye IYOBOKAMANA ko mu bisanzwe mu nkingi zubakiyeho iri torero harimo kwita ku mfubyi,abakene,abapfakazi no guharanira guhindura ubuzima bw’aho itorero rikorera .

Yagize ati:”Kuri buri Noheli ibi turabikora tugasangira n’abatishoboye tubaha ibiribwa ndetse n’ibahasha ryo kugira ngo babe babasha kugira ibyo bigurira kandi nyine nibyo Roho nziza iba ikwiye gukorera mu mubiri muzima .

Uyu mushumba yakomeje avugako iri torero mubyo rikora harimo no gufasha abantu kwifasha aho bababumbira mu matsinda bakabakorera ibikorwa bibateza imbere kandi bakanabigisha ko uko bari gufashwa bagomba guharanira kwiteza imbere kugira ngo ejo hazaza nabo bazafashe abandi.

Itorero rya Hope in Jesus Church ryubakiye ku nkingi ya Kora ndebe iruta cyane vuga numve aho muri uyu mwaka wa 2024 batanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu magana atandatu batishoboye mu murenge wa Remera ndetse mu kwezi gushize ku Ugushyingo iri torero ryatanze Toni 4 z’ifu y’igikoma ya Shisha kibondo na shisha mubyeyi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu babyeyi n’igwingira ry’abana igikorwa cyanshimwe cyane n’ubuyobozi bw’uyu murenge iri torero rikoreramo.

indi nkuru wasoma:https://iyobokamana.rw/gasaboitorero-hope-in-jesus-church-ryatanze-toni-4-zifu-yigikoma-mu-kurwanya-igwingira-ryabana-nimirire-mibi-mu-babyeyiamafoto/

Pastor Kagiraneza Damien ugaragara kw’iyi foto niwe ukuriye ibikorwa by’imibereho myiza muri iri torero rya Hope in Jesus Church
Itorero Hope in Jesus Church ryafashije abatishoboye babaha ibiribwa mu kubifuriza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress