Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Jonathan Roumie wakinnye filime ya Yesu yaje kwizihiza Noheli mu Rwanda (Amafoto)

Umunyamerika Jonathan Roumie wakinnye filime ‘The Chosen’ yigana ubuzima bwa Yezu Kirisitu ubwo yari mu Isi, yahishuye ibyaranze uruzinduko yagiriye mu Rwanda mu mpera za Kanama 2024.

Roumie yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro rya tariki ya 28 Kanama 2024. Rwari uruzinduko rw’ibanga kuko ntiyashatse kuvugisha itangazamakuru.

Nyuma y’amezi hafi ane Roumie avuye i Kigali, yasobanuriye ibiro ntaramakuru bya Kiliziya Gatolika (CNA) ko yaje mu Rwanda gusura umwana witwa Emelyne asanzwe afasha binyuze mu muryango w’abagiraneza witwa Unbound.

Uyu mukinnyi wa filime usanzwe ari n’umukirisitu Gatolika yasobanuye ko yatangiye gufasha uyu mwana mu 2023, gusa ngo ntibari bagahuye kuko bavuganaga bifashishije ikoranabuhanga.

Yagize ati “Guhura kwanjye na Emelyne biragoye kubisobanura mu magambo. Ushobora kumva uko abantu bohererezanya amafoto, bakandikirana, nyuma bagahura imbonankubone.”

Yatangaje ko nk’uwakuriye muri Leta ya New York, atatekerezaga ko abantu hirya no hino ku Isi bakennye. Ngo yabimenye mu myaka 25 ishize ubwo yasuraga Sénégal ku nshuro ya mbere.

Roumie yasobanuye ko yatangiye gutekereza umuryango w’abagiraneza yizera ko wageza inkunga ye ku bana b’abakene, yanzura gukorana na Unbound yashinzwe n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Umwana wa mbere yafashije binyuze muri uyu muryango, nk’uko yabisobanuye ni Ibrahim wo muri Tanzania, mu 2019. Uyu na we yaramusuye ubwo aheruka ku mugabane wa Afurika.

Ati “Gushobora gusura aba bana nahujwe na bo binyuze muri ubu bugiraneza, nkabona uko ibyo mbagenera bikoreshwa ndetse n’impinduka bibazanira…nkabyibonera n’amaso yanjye byari byiza kandi bifite imbaraga kuri njye.”

Roumie ahamya ko ubufasha bwe bwahinduye ubuzima bw’aba bana n’ababyeyi babo, kuko bwabafashije kubona ibyo batashoboraga kwigezaho.

Uyu mukinnyi wa filime yagaragaje ko gufasha abantu kugira ngo babeho neza ari ukubabera umukirisitu, yibutsa abantu, by’umwihariko abakirisitu Gatolika ko Yezu yabasabye kugira neza.

Ati “Iyo ubikoze, ugira amahirwe yo kutabera abantu umukirisitu gusa, ahubwo unahura na Kirisitu mu Isi binyuze mu Isi y’ubukene, binyuze mu bantu benshi.”

Jonathan Roumie yagaragaje ko afatira urugero ku Mubikira Theresa, wavuze ko ahura na Yezu Kirisitu buri uko afashije abakene.

Jonathan Roumie yageze mu Rwanda muri Kanama 2024

Roumie ntiyifuzaga ko itangazamakuru rimenya icyamuzanye mu Rwanda

Uyu mukinnyi wa filime yakiriwe n’umuryango wa Emelyne

Roumie yasobanuye ko yaje mu Rwanda gusura umukobwa afasha witwa Emelyne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress