Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

ADEPR yambitse imidari inaha ibyemezo by’ishimwe abasaza bakoreye itorero inatangaza ibyo kubavuza (Amafoto+Video)

Itotero ADEPR ryashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapasiteri n’abavugabutumwa 109, ribashimira ko babaye abizerwa mu mirimo bakoze, kandi ko bagize uruhare mu gushyigikira Icyerekezo cyaryo, mu gihe bari mu nshingano, ribizeza gukomeza kubaba hafi.

Ni umuhango wabereye kuri Dove Hotel kuri uyu wa gatatu, Taliki 18 ukuboza, aho witabiriwe n’abayobozi bakuru b’itorero n’abayobora indembo zigize iri torero.

Byari ibiroli bibereye ijisho byaranzwe n’akanyamuneza kubasaza basezeweho n’itorero kuko bavuzeko kuva itorero ribayeho ari ubwa mbere ibi bibaye ndetse bikaba bitanga icyerekezo kiza cy’itorero.

Uyu munsi kandi wari no mu ntego yo kugira ngo abashyizwe mu kiruhuko k’izabukuru basobanurirwe ibijyanye n’imikorere y’ikigo cyo kwivuza cya Ubuzima bwiza Foundation itorero ryatangije kizajya kivuza abakozi b’itorero ndetse banamenueshwa ko nabo itorero ryabatelerejeho bityo ko bazajya bakurwaho 15% hagendewe kumafaranga ya Pension maze nabo bakabasha kuvuzwa .

Bwana Rurangangabo Andree,Umuyobozi wa Ubuzima bwiza Foundation yavuzeko iki kigo cyashyizweho n’itorero mu rwego rwo kuvuza abakozi baryo ndetse n’abakorera ibigo by’itorero aho kugeza ubu gifite abantu ibihumbi 21 nk’abanyamuryango.

Uyu muyobozi yakomeje avugako abaje muri uyu munsi mukuru ari abasaza bagiye mukiruhuko k’izabukuru batangiranye n’ikigo kuko cyatangiye mu mwaka w’i 2023.

Yagize ati:”Iki kigo gifite umumaro ukomeye wo kubahisha abakozi b’Imana bakorera itorero kandi muri gahunda harimo ko kizaguka kikanafasha abanyetorero muri rusange ndetse tukazanaha ikaze n’ibindi bigo bitari iby’itorero mugihe BNR tuzaba tubyemeranijwe nkuko amabwiriza abigena.

Uyu muyobozi yavuzeko abasaza bari mu kiruhuko k’izabukuru azajya atanga 15% y’amafaranga ahabwa nka Passion.

Umushumba mukuru w’itorero ADEPR, Rev.Pastor Ndayizeye Isaie, nyuma yo kubambika umudali wanditseho ko babaye abizerwa (FaithfulMinister) no kubaha Icyemezo cy’ishimwe, yabashimiye ko bakoze neza inshingano za bo bagasoza neza, ababwira ko nubwo basoje inshingano bahabwaga n’Itorero ariko umuhamagaro wo ukomeje.

Yagize ati”Nubwo mwasoje inshingano mwahabwaga n’itorero, ariko ntago munaniwe byo kutaba mu murimo ndetse n’umuhamagaro”.

Uyu mushumba yasoje avuga ko itotero rizakomeza kuba hafi abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ndetse bakazajya bafashwa kuvuzwa binyuze mu kigega cy’itorero, “Ubuzima bwiza Foundation”(UBF).

Uhagarariye abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, Pastor Kayijamahe yashimiye ubuyobozi bw’Itorero ko bwahaye agaciro umurimo bakoze bagashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru mu cyubahiro, avuga ko aribwo bwa mbere abonye ibi bikorwa.

Yasezeranije Ubuyobozi bw’itorero ko bazakomeza kuba abizerwa, ndetse no kugira urihare mu bikorwa by’itorero n’ivugabutumwa.

Yagize ati”Ibi n’ibintu by’agaciro kuba itotero ryazirikanye umurimo twakoze, bakabona ko ari ngombwa kudushimira”.

Mu kiganiro cy’ihariye iyobokamana.rw, twagiranye n’umushumba mukuru wa ADEPR, Rev.Pastor Ndayizeye Isaie, yadutangarije ko uyu munsi bawuteguye mu rwego rwo gushimira abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ndetse no kubasobanurira uburyo bazakomeza kuvuzwa, binyuze mu kigega cya”Ubuzima bwiza Foundation”(UBF), cyatangijwe mu mwaka wa 2023, kigamije kuvuza abakozi by’itorero n’imiryango yabo.

Uyu Mushumba yakomeje atubwira ko nubwo uyu munsi hibanzwe ku bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2023, ariko ko nabagiyemo mbere yabo, nabo bari gutekerezwaho, uburyo bafashwa gusaza

Mu bindi uyu mushumba yakomojeho yavuze ku kibazo cy’insengero z’itorero zigifunze, kubera ko haribyo zitujuje, yavuze ko itotero riri kubikoraho ndetse ko hari nizazamaze gufungurwa, anashimira Abakristo uruhare bakomeje kugira mu gutunganya neza ahantu basengera.

Rev.Pastor Ndayizeye Isaie yasoje avuga ko ubu itorero ryashyizeho icyerekezo cya makumyabiri mirongo itanu, aho kigamije kugira uruhare mu iterambe ry’igihugu, ndetse no gufasha umukristo w’itorero ADEPR kugira ubuzima bwiza.

Reba umuhango wose uko wagenze:

Pastor Ndayizeye Isaie umushumba mukuru w’itorero ADEPR yavuzeko n’abandi bagiye mukiruhuko k’izabukuru kera bari gutekerezwaho
Pastor Kayijamahe wari uhagarariye abasaza bagiye mukiruhuko k’izabukuru yashimye ADEPR yabatelerejeho ikabaha agaciro

Pastor Rushema Ephraim yanyuzagamo agasusurutsa abantu mu ndirimbo

Byari ibiroli biryoheye amaso ubuyobozi bw’itorero bufatanya n’abasaza bari mu kiruhuko k’izabukuru gusengera itorero n’igihugu
Bakase Umutsima nk’ikimenyetso cy’ubumwe no kwishimira uko itorero riyobowe
Abasaza bambitswe imidari banahabwa Certificate z’ishimwe ryuko bakoreye itorero
Abo mururembo rwa Gihundwe bafashe ifoto y’urwibutso bari hamwe n’ubuyobozi bwa ADEPR na Pastor Aimable Nsabayezu uyobora uru rurembo rwa Gihundwe
Abo mururembo rwa Gicumbi bafashe ifoto y’urwibutso bari hamwe n’ubuyobozi bwa ADEPR n’umushumba uyobora uru rurembo
Abo mururembo rw’umujyi wa Kigali bafashe ifoto y’urwibutso bari hamwe n’ubuyobozi bwa ADEPR na Pastor Rurangwa Valentin uyobora uru rurembo
Abo mururembo rwa Muhoza bafashe ifoto y’urwibutso bari hamwe n’ubuyobozi bwa ADEPR na Pastor n’umushumba uyobora uru rurembo rwa Muhoza
Abo mururembo rwa Ngoma bafashe ifoto y’urwibutso bari hamwe n’ubuyobozi bwa ADEPR n’uyobora uru rurembo rwa Ngoma
Abo mururembo rwa Rubavu bafashe ifoto y’urwibutso bari hamwe n’ubuyobozi bwa ADEPR na Pastor Uwambaje Emmanuel uyobora uru rurembo rwa Rubavu
Buri basaza bo muri buri Rurembo bagiye bafatana ifoto n’ubuyobozi bwa ADEPR n’umuyobozi w’ururembo
Hanafashwe ifoto y’urwibutso iriho abantu bose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress