Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ibyo Intumwa Dr.Paul Gitwaza yavuze yabivuze nk’umubyeyi kandi nk’umushumba ntiyabitewe no kwibasira uwo ariwe wese-Twaganiriye

Inkuru imaze iminsi icicikana ku mbuga nkoranyambaga ni iy’amagambo Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza Umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries akaba n’umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center kw’isi yavuze ubwo yarari mu gihugu cya Australia mu ivugabutumwa.

Ubwo uyu mushumba yahuguraga ababyeyi uko bakwiye gukurikirana uburere bw’abana, agahugura urubyiruko ku myitwarire ikwiye ku baranga cyane cyane abafite inshingano mu rusengero nk’abaririmbyi, abafata amashusho, protocole n”abandi.

Apostle Dr.Paul Gitwaza yumvikanye abuza abakobwa kuzajya kuruhimbi bambaye amapantaro, naho abahungu ababuza kwambara amaherena, gusuka ama dreadlocks no gukaraga imisatsi. ibintu byakuruye impaka nyinshi ariko aho byakomereye ni aho yahuje iyo myitwarire abuza arubyiruko rwo mu itorero Zion Temple abereyeye umuyobozi na Rastafarism avuga ko ari idini ya Satani.

Ibi byatumye aba Rasta barakara kugeza ubwo basabye gukora urugendo rw’amahoro rwamagana ibyo Intumwa Dr Paul Gitwaza yatangaje kuri Rastafarism, ndetse bavugako akwiye kubasaba imbabazi mu maguru mashya bitaba ibyo bakamutwara mu rukiko.

Hashingiwe kuri ibyo bivugwa n’aba Rasta, ikinyamakuru iyobokamana.rw cyagiranye ikiganiro cyihariye na Pastor TUYIZERE Jean Baptiste, Umuvugizi w’intumwa Dr Paul Gitwaza adusobanirira byinshi kuri iyi ngingo.

Iyobokamana: Yesu ashimwe mushumba?

PJB: Yesu ahimbazwe iteka!

Iyobokamana:Mu minsi ishinze umushumba mukuru w’itorero Zion Temple Intumwa Dr Paul Gitwaza, ubwo yari mu ivugabutumwa mu gihugu cya Australie, yasabye urubyiruko kugira imyitwarire myiza, abuza abakobwa kujya ku ruhimbi bambaye amapantaro, abahungu ababuza gushyiraho amaderede, gutobora amatwi n’amazuru, avuga ko ibyo bakora bikomoka mu myizerere ya rastafarism kandi ko ari idini ya Satani. Iba abantu by’umwihariko abarasita babifashe ko kubibasira. Ese niki wabwira aba bafashe aya magambo y’intumwa nko kwibasira igice kimwe cy’abantu ashingiye ku myemerere yabo?

PJB : Ibyo Intumwa Gitwaza yatangaje yabitangaje nk’umushumba kandi nk’umubyeyi. ntiyabitewe no kwibasira umuntu uwo ariwe wese. Cyangwa itsinda ry’abantu runaka.

Iyobokamana : Nk’umushumba kandi nk’umubyeyi, bisobanuye iki?

PJB : Ubundi itorero ni umuryango ugizwe n’ibintu bibiri by’ingenzi aribyo:Imyizerere (Doctrine) n’imyitwarire (Discipline) kandi inshingano nyamukuru z’umuyobizi w’itorero ni ukurinda imyizerere yaryo no gukumira ko imico n’imitwarire ibusanyije n’imyitwarire mbonezabupfura y’itorero yakwinjira mu bagize itorero.

Ikindi nk’umubyeyi, Intumwa Gitwaza ahangayikishijwe n’uburyo urubyiruko rw’abanyafurika rugera mu bihugu by’amahanga bagatakaza imyitwarire mbonezabupfura y’umuryango bakayoboka imyitwarire mibi irimo kunywa ibiyobyabwenge, gutobora amatwi n’amazuru ku bahungu, imyambarire n’imitunganyirize y’imisatsi iranga amatsinda cyangwa abantu bafite imyizerere n’imyitwarire yihariye ituruka mu mateka arema inzika, umujinya n’ubwihebe Atari aya Gikristo.

Iyobokamana : Bisobanuye ko ibyo Intumwa Gitwaza yavuze ari ukurinda imyizerere n’imico mbonezabupfura y’itorero?

PJB : Yego rwose. ikindi, kwari ugukebura ababyeyi gukurikirana uburere bw’abana no gusaba urubyiruko kwirinda imyitwarire n’imigenzereze mibi.

Iyobokamana : Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batanze ibitecyerezo bitandukanye by’umwihariko ku bagize itsinda ry’aba Rasta bavugako amagambo y’intumwa Gitwaza yo kuvuga ko Rastafarism ari idini ya Satani ari ikinyoma. Bavugako ari ukubibasira n’ibindi. Mwe murabivugaho iki?

PJB : Icyambere, ndahamya ko abantu batumvise neza icyo Intumwa Dr Paul Gitwaza yavuga, icya kabiri nta muntu cyangwa itsinda ry’abantu yaragambiriye kwibasira. Kugirango wumve neza ibyo yavugaga bisaba kubanza kumva ubusobanuro bw’idini. Ubundi idini niki? Iyo tuvuga idini tuba tuvuga iki? Ubundi idini ni ihuriro ry’ibintu 3 bishingirwaho n’abantu babyemera bakabihuriraho bikagena umuronko ubagenga maze abo bantu bakitwa abanyedini.

Ibyo bintu bigize idini ni ibi bikurikira: umwuka, ingengabitecyerezo, imihango cyangwa imigenzo. Ubundi ibikorwa byose bigenga imyizerere bitangirira mu mwuka, umwuka uyoboye umuntu ugena ingengabitecyerezo (umuronko uyobora imitecyerereze) ye y’ubakirwaho ibikorwa akora. Nk’uko bigaragara mu abagalatiya 5: 16. “Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira”.

Twebwe muri Zion Temple twizera Imana mu butatu butagatifu (Data,umwana, umwuka wera), yahozeho, iriho, izahoraho. Kandi muri ubu b’utatu niyo nkomoko y’ibyaremwe byose niyo mpamvu tuyita Data wa tswese, kandi ikaba ariyo nkomoko yo gucungurwa kwacu. niyo mpamvu tuyita umucunguzi (Umwana), kandi ikaba umuyobozi wacu (Umwuka wera) niyo mpamvu abayoborwa n’umwuka wera aribo bana b’Imana, (Abaroma 8:14-17). Ashingiye kur’ibi, umushumba mukuru wa Zion Temple yashishikarizaga urubyiruko kugira imyitwarire no kugaragarwaho n’Imirimo y’abayoborwa n’umwuka wayo (abagalatiya 5:22).

Ku rundi ruhande, umwuka uyobora ingengabitecyerezo ya Rastafarism utandukanye n’uwo maze gusobanura haruguru, nk’uko byasobanuwe na Rass King Loyalty, mu nkuru yatambukijwe n’ikinyamukuru inyarwanda.com yo kuwa 12/12/2024, aho yasobanuye Rastafarism icyo aricyo, inkomoko yabo, uko bizera, n’ikibaranga .

Aho agira ati: “Haile Serrassie niwe ufatwa nk’imana, kubera bwa buhanuzi bwa Gavin aho bamufataga nk’aho ariwe uzabacungura akabavana mu bukoroni” umwuka uyoboye ingengabitecyerezo ya Rastafarism ni umwuka ukomoka mu kababaro, mu burakari no mu guteragiranwa byo mu mateka y’ubukoroni. Muri iyo nkuru, Rass King yakomeje avuga ko mu ngengabitecyerezo ya Rastafarism, bemera ko: “imana ari umuntu, n’umuntu akaba imana”, bizera ko: “Selassie ari Yesu wagarutse bwa kabiri.” Yavuze kandi ko ibibaranga ari uburyo bwabo bw’imibereho byitwa levity bushingiye ku mirire, imyambarire no gutereka imisatsi buzwi nk’amaderede (dreadlocks), igikomeye ni umuhamgo w’amateramiro abahuriza hamwe (Communal meetings) bita “Groundations” ibiranga aya materaniro ni umuziki, kuririmba, ibiganiro no kunywa urumogi. Rass king, yavuze ko urumogi barukoresha nk’amasakaramentu nkamwe yo muri kiliziya!

kugirango wumve neza izina wakwita iri idini rya Rastafarism, wahuza ibiteganywa n’Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusanga mu ngingo zaryo 263, ingingo ya 263 na 264, Iteka rya minisitiri no 001/MoH/2019 ryo kuwa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge, n’ibyiciro byabyo. Ingingo ya 3 igena urutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye aribyo: 1. Kokayine, 2. Heroyine, 3. Urumogi, 4. Mugo. N’icyo ijambo ry’Imana rivuga muri Matayo 7: 15-16 na 1 Yohana 3:7-8. kugirango kandi wumve neza izina waha iryo idini, byagusaba gusura Rehabilitation centers na transit centers ukareba icyo urumogi bita amasakaramentu ruri gukorera abana bacu.

Abemera Rastafarism ni uburenganganzira bwabo bamererwa n’amategeko cyane cyane ingingo ya 37 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’urwanda. ariko nabwo ni uburenganganzira bw’intumwa Dr Paul Gitwaza agenerwa n’amategeko cyane cyane ingingo ya 38 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane ko imyizerere ya Rastafarism ikwiza inyigisho zibangamiye imyifatire mbonezabupfura arizo kunywa urumogi, bifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi bikaba byangiza n’ubuzima bw’abenegihugu cyane urubyiruko.

Iyobokamana : Aba Rasta bandikiye akarere ka Rubavu basaba uburenganzira bwo gukora urugendo rw’amahoro rwo kwamagana amagambo y’intumwa Paul Gitwaza, kandi bavuga ko natabasaba imbabazi mu maguru mashya bazamurega mu nkiko. Ibi nta mpungenge bibateye? Ese Intumwa yiteguye gusaba aba Rasta imbabazi?

PJB : Ibi nta mpungenge biduteye. Gukora urugendo rw’amahoro ni uburenganzira bwabo. Paul Gitwaza ni intumwa kandi uhereye mu Itorero rya mbere umumaro w’intumwa ni ukurwanya inyigisho z’ubuyobe (heresies), ntabwo rero umuntu ashobora gusabira imbabazi ko yakoze ibyo yagombaga gukora. Ibyo kumurega mu nkiko, Yesu yabitangiye igisubizo gisobanutse muri Mariko 13:9-10.

Gusa, njye mbonye uburyo ibyo intumwa yavuze aba biyita aba Rasta, babikwije mu itangazamakuru no kuri social media, binyereka ko bemera ko ibyo yavuze kuri Rastafarism ari ukuri. Ahubwo ijambo rye barifashe nk’amahirwe meza yo kwimenyekanisha. Ku bw’ibyo, uru rugendo rwabo rukazaba ari urwo kwimenyekanisha no kwamamaza imyemerere yabo irimo ko kumwa urumogi ari uburyo bw’amasakaramentu bukoreshwa basabana n’imana.

Ku rwanjye ruhande, nkaba mbona ahubwo biteye impungenge kuko hari abana biyitaga abarasta, bageragezaga gushyiraho amaderede no gukaraga imisatsi kugirango berekane ko babaye abarasita, ubu bashobora kuba bagiye kuyoboka inzira yo kunwa urumogi kugirango babe abarasta buzuye!

Iyobokamana : Urebye ku mbuga nkoranyambaga hafi ya zose zikorera mu Rwanda, zavuze kuri iyi nkuru zimwe zivuga ko Intumwa yibasiye aba Rasta, abandi bati Gitwaza yaciye abakobwa bambaye amapantaro n’abafite amaderede mu rusengero, abandi bati agiye gupfa, abandi bati arashaka guteza amacakubiri mu banyarwanda n’ibindi. Ibi byavuzwe mwe mwabyakiriye mute?

PJB : Mu gusubiza iki kibazo, reka nifashishe umugani muremure twize mu mashuri abanza witwa: “ubwoba bw’inyamaswa” Umunsi umwe, urukwavu rwari runaniwe maze rwiryamira munsi y’igiti kinini cy’ipapayi, rurasinzira. Amapapayi y’icyo giti yari yarahishije cyane. Kubera uburemere, rimwe riza guhanuka, ryikubita hasi, iruhande rw’urukwavu. Urukwavu rukangukira hejuru rufite ubwoba, rukeka ko ari nyir’umurima uruvuza amabuye ashaka kurwica.

Nuko ruherako rwiruka amasigamana rutazi iyo rujya, umutima waruhubutsemo! Inkwavu zene warwo zirurabutswe ziti “Turashize! Nimuze duhunge natwe, naho ubundi biducikiyeho!” Ziruka ubwo ubutarora inyuma ku buryo n’izindi zahuraga, zazomaga mu nyuma zitiriwe zisobanuza. Muri uku kwiruka inyamaswa zose zarirutse, ibyari ipapayi yahubutse bihinduka ishyamba ryahiye, kugeza ubwo ubwo umwami w’ishyamba yabajije icyabaye buri nyamaswa igasubiza ko yirutse kubera ko yabonye indi nayo yiruka, …..

Mpereye kuri uyu mugani, mu by’ukuri abenshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga batazi icyabaye, bavuga kubera ko abandi bavuze, usanga iyo ipapayi yikubise hasi batangaza ko ishyamba ryahiye!

Ariko, ntitwakwirengagiza ko hari n’abafite imitecyerereze y’ubuhakanamana (Atheism mindset) baba baboneyeho umwanya wo kurwanya no guharabika abakozi b’Imana no gukwirakwiza poropaganda kwerekana ko imana bakwiye kwemera ari azishingiye ku bakurambere n’imigenzo ya gakondo.

Gusa, Ntabwo Intumwa yabujije abakobwa kuza mu rusengero bambaye amapantaro ahubwo yavuze ko badakwiye kujya ku ruhimbi cyangwa gukora indi mirimo y’itorero bambaye amapantaro, yasabye abahungu kwirinda gutobora amazuru no kwambara amaherena, no gushyiraho amadererede cyangwa gukaraga imisatsi kandi ababwirako igihe hagize ubikora, adakwiye kwemererwa kujya ku gatuti gukora imirimo nko: kuririmba, gucuranga, gukora protocole n’ibindi.

Iyobokamana : Dusoza iki kiganiro ni iyihe nama waha abadukurikiye?

PJB : Inama natanga nayigira abanyamuryago ba Zion Temple, ndabasaba kwita no gukurikiza inama z’umushumba mukuru birinda inyigisho z’ubuyobe n’amakuru y’ibihuha akwirakwizwa ku mbuga nkorambaga, by’umwihariko urubyiruko nkarubwira ko bakwiye kuba ikitecyererezo cy’imirimo myiza, mubyo bavuga, ibyo bakora, n’uburyo bagaragara kuko igipimo cyaho uzagera ejo hazaza ni ikigero wakiraho kandi ugashyira mu bikorwa inama z’abakuru.

Ikindi, ndatanga inama ku bantu bose muri rusange n’abakristo by’umwihariko, gushungura ibyo bumva ku mbuga nkoranyambaga kuko ibyinshi bivugirwaho biba byibitsemo ubumara bwica.

Pastor TUYIZERE Jean Baptiste umuvugizi w’intumwa Dr Paul Gitwaza yashyize umucyo ku mpuguro zatanzwe n’umushumba
Abazi kandi bakurikira cyane inyigisho za Apostle Dr.Paul Gitwaza bamenyereye ko akunda gucishamo impuguro zitandukanye nk’umubyeyi kandi n’umushumba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress