Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Teen Challenge: Urubyiruko Rwakuwe mu Ngoyi z’Ibiyobyabwenge, Ubujura n’Ubusambanyi rwashoje amasomo-AMAFOTO

Abari barabaswe n’ibiyobyabwenge, ubujura, n’ubusambanyi, ariko ubu bahindutse kubera amasomo n’inyigisho bahawe mu kigo cya Teen Challenge Rwanda, bashoje umwaka w’urugendo rw’Impinduka.

Mu gihe cy’umwaka, aba banyeshuri bigishijwe Ijambo ry’Imana, ndetse bahabwa ubumenyi ku myuga itandukanye izabafasha gutangira ubuzima bufite icyerekezo gishya.

Ibirori byo gusoza aya masomo byabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 14 Ukuboza 2024 mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Kamonyi, aho Urubyiruko rw’abasore 15 bahawe Impamyabushobozi z’imyuga itandukanye irimo Gukora amasabune y’ubwoko bwose, Ikoranabuhanga (ICT) ndetse n’Ubumenyi bw’Ibanze ku rurimi rw’Icyongereza.

Uretse Teen Challenge Rwanda, ibirori nk’ibi byabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku cyumweru taliki 08 Ukuboza 2024 aho Abanyeshuri 9 bashoje amasomo yabo.

Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo; Pastor Willy Rumenera, Umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Africa y’Uburasirazuba (EAC) na Madamu we Mukamisha Antoinette, Pastor Ciza Alexis umuyobozi wa Teen Challenge mu Burundi, Ababyeyi ba bamwe mu bashoje Amasomo, Abashumba b’amatorero n’amadini atandukanye, Abarangije . …

Mu Ijambo rye, Umuyobozi wa Teen Challenge muri Africa y’Uburasirazuba, Pastor Willy Rumenera, yabwiye aba bashoje amasomo yabo kuzakomeza kurangwa n’urukundo, gusenga ndetse gukoresha ubumenyi bavanye muri Teen Challenge bakiteza Imbere.

Yagize ati”Yesu yaravuze ngo nidukundana nibwo ab’isi bazamenya ko turi abana b’Imana; bityo namwe ndabasaba kuzarangwa n’bikorwa by’urukundo kuko ari bwo abantu bazabona impinduka ndetse n’abatizera Yesu bibatere kumwizera”.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko uyu mwaka wabaye uw’ibitangaza muri teen Challenge kuko ubuzima bwa benshi bwahindutse ndetse n’ababyeyi benshi bakongera kwiyunga n’abana babo binyuze muri gahunda zitandukanye za Teen Challenge zirimo ibiterane n’ibindi bikorwa byabereye mu bice by’igihugu binyuranye.

Yongeyeho ati”Muri 2025 tuzarushaho gukora neza kuko tuzaba dufite centre ebyiri: iy’abahungu n’abakobwa. Kandi nibwo bwa mbere tuzaba dufashe abana b’abakobwa”

Abatanze ubuhamya bose bagarutse ku buzima bubi bari babayeho mbere ndetse banagaragaza uko bongeye kugarura icyizere cyo kubaho kubera Ibyo bigiye muri Teen Challenge.

Gatoya Ismael wari umu Isilamu ariko ubu wakiriye Yesu, yavuze ko ubuzima bwo kuba ku muhanda anywa ibiyobyabwenge bwari bubi cyane ndetse yari yaranatakarijwe icyizere n’umuryango we, ariko ubu Ashima Imana ko yamuhaye Agakiza kayo binyuze muri Teen Challenge, ndetse akaba yaranamenye imyuga igiye kumufasha kwiteza Imbere.

Ikizanye Marie Chantal umubyeyi wa Habamahoro Hubert na we wafashijwe na Teen Challenge Rwanda kureka ibiyobyabwenge yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe no kubona umwana we ahinduka akakira agakiza ndetse akanamenya imyuga izamufasha.

Teen Challenge ni ikigo cya Gikristu gikorera mu bihugu 140 ku isi; gifasha urubyiruko rwabaswe n’ingeso mbi guhinduka binyuze mu kwigishwa Ijambo ry’Imana n’imyuga inyuranye.

Pastor Willy Rumenera, Umuyobozi wa Teen Challenge mu Rwanda, no muri Africa y’Uburasirazuba yashimiye aba banyeshuri ko bemeye guca bugufi bakacyira neza inyigisho bahawe.
Aba banyeshuri baririmbye indirimbo ikubiyemo amashimwe bafite ku mutima
Madame Mukamisha Antoinette, Umufasha wa Pastor Rumenera, yashimye Imana kubwo gushoboza Teen Challenge gukora umurimo utoroshye wo kwita ku bana babaswe n’ibiyobyabwenge.
Pastor Ciza Alexis, Umuyobozi wa Teen Challenge mu Burundi, yagaragaje ko nubwo ahashize h’umuntu haba habi ariko hamwe na Yesu wagira ahazaza heza.
Umwe mu batanze ubuhamya burimo ahashize he, ndetse anagaragaza ko ubu afite icyizere cy’ejo hazaza heza
Ikizanye Marie Chantal yashimye Imana kuko yagaruye umwana we wari warabaswe n’ibiyobyabwenge mu buzima busanzwe
Akanyamuneza kari kose kuri aba banyeshuri nyuma yo guhabwa impamyabushobozi
Aba banyeshuri batuweho Umugisha n’abashumba batandukanye
Umwe mu bashoje amasomo y’abo muri Teen Challenge mu myaka yabanje, yari yitabiriye ibi birori.
Abashoje amasomo muri Teen Challenge DRC, i Goma n’abo bagaragaje umunezero udasanzwe
Ababyeyi bishimira Impinduka z’abana babo
Abo muri DRC n’abo barambitsweho ibiganza n’abakuru
Wari umunezero mwinshi kubasoje amasomo no k’ubuyobozi bwa Teen Challenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress