Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Uku kwezi kw’Ukuboza kuzababere uk’ubutunzi bw’ubu Mana -Apostle Dr.Paul Gitwaza

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi akaba n’Umuyobozi wa Authentic Word Ministries, Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yageneye abakristo ubutumwa bubinjiza mu kwezi gushya kw’Ukuboza aho yakwise ko ari ukwezi k’UBUTUNZI BW’UBUMANA.

Apotre Dr.Paul Gitwaza yageneye Abakristo ubutumwa bubifuriza amahirwe mu kwezi kw’Ukuboza

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook,youtube n’izindi,uyu mushumba yagize ati : Shalom,

Mbifurije ukwezi kwiza k’Ukuboza.
Kuzababere ukwezi k’UBUTUNZI BW’UBUMANA.

Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye. Ninde warondora imirimo itangaje y’Uwiteka wayoboye intambwe zacu akaduha amagara mazima? Ishimwe ribe iry’Uhoraho.

Isengesho ryo gushima: Uwiteka Mana, wabanye natwe amezi yose atambutse, duciye bugufi twese hamwe dushima kurinda kwawe. Nubwo twaciye muri byinsi, Ijambo ryawe riravuga ngo, dushime muri buri kimwe cyose.

Mu minsi mike dusigaranye ngo dusoze umwaka, ndakwifuriza ngo wite ubusabane bwawe n’Imana. Haracyari amahirwe yo gusingira ibyo utabashize kugeraho mu mezi atambutse.

Uwiteka aguhe umuntu ugushyigikira muri uku kwezi, kandi agendane nawe. Nturi wenyine, Imana irikumwe nawe. Humura kandi ushikame.

Uzagire ubusabane n’Imana binyuze mu Ijambo ryayo. Kuko uhagaze ku musozi wa Siyoni aho Uwiteka agiye gusubiza ibyawe, Imana iri hafi yawe ngo yuzuze ibyo yagusezeranyije. Waciyemo muri byinshi biruhije muri aya mezi atambutse ariko Uwiteka aravuze ngo, “birarangiye.”

Uhabwe imbaraga n’amavuta, bizagutwikire mu gihe gikwiye n’ikidakwiye. Nushaka Imana n’umutima wawe wose, izaguha umuntu uzagushyigikira kandi uzakujyira inama nzima. Ubwiru bw’Imana buzagaragare kuri wowe, utwikirwe n’igicu cy’Abamarayika.

Iki ni igihe cyawe cyo gusarura, Uwiteka azakoresha inzira ibihumbi akwiture ibyo wabibye mu bwami bwe.

Ndabifuriza umugisha wo kuramba, kugira amahoro n’amagara meza mu muryango wawe, itorero ryawe n’iguhugu cyawe.

Ndabakunda, Uwiteka abahe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress