Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Elayono ya ADEPR Remera yakajije imyiteguro y’ivugabutumwa ifitanye na Yakini ya CEP UR Busogo Campus kuri iki cyumweru

Korali Elayono ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Remera ikomeje imyiteguro y’igiterane cy’ivugabutumwa yatumiwemo na Korali Yakini imwe muzigize amakorali abarizwa mw’ihuriro ry’abanyeshuri b’aba Pentecote (CEP ) babarizwa muri UR Busogo Campus.

Iki giterane giteganyijwe kuri iki cyumweru cyo kuwa wa 17 Ugushyingo 2024, cyahawe intego yo kwizihiza imyaka 10 iyi Korali Yakini imaze ibayeho intego nyamukuru ikaba iyo kubwiriza abatarakira Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwabo.

Gifite insanganyamatsiko yanditse muri Zaburi 118:1-4( Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza,kandi urukundo rwe rugahoraho iteka! Imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo, iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka! N’inzu ya Aroni nibivuge ibisubiremo,iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka! N’abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

Bwana Jean Paul Rugenindinda umuyobozi wa Korali Elayono,yatangarije IYOBOKAMANA ko uru rugendo rw’ivugabutumwa kuribo rugamije gukomeza kuyobora benshi ku nzira y’agakiza ndetse no guhumuriza imitima itentebutse tubwira abantu ineza y’umwami Yesu tunababwira ko satani agira nabi nta kiza cyo kumukorera.

Yagize ati “Mu by’ukuri Bibiliya itugaragariza ko ku bwa kavukire na kamere yacu twari dupfuye ku bw’ibyaha byacu. Natwe turashima Umwami Yesu waduhaye ubuntu dushikamyemo, tuva mu isayo y’ibyaha twahozemo.’’

Yakomeje avuga ko iyo batumiwe w’ivugabutumwa gutya aba ari umwanya mwiza wo gushakira Yesu iminyago ndetse no kuzamura icyubahiro cy’Imana bityo turahamagarira abo muri UR BUSOGO CAMPUS kwitabira ari benshi kuri iki cyumweru kuko nkurikije ko Korali yiteguye uru rugendo cyane ndahamya ndashidikanya ko bizaba ari ibihe bidasanzwe.

Uyu muyobozi yahamagariye abaturiye kariya gace kuzitabira ku bwinshi kuko bazabona ibihe byiza ati:”Amahirwe iki giterane ntabwo kizabera muri Campus ahubwo kizabera mu cyumba mberabyombi kitwa GUADALUPE giherereye mu Byangabo ibi bikaba byarakozwe mu ntego yo kugirango n’abatari abanyeshuri ba UR Busogo Campus bazabashe kwitabira nta nkomyi.

Iki giterane kandi cyatumiwemo umwigisha w’ijambo ry’Imana Pasiteri Rudasingwa Jean Claude n’andi makorali atandukanye nka Umurinzi Choir n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa Blessing Key kikaba kizaba kuva saa mbiri n’igice za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba( 8h30-17h30) mucyumba mberabyombi cya GUADALUPE giherereye mu ntara y’amajyaruguru mururembo rwa ADEPR Muhoza ahitwa mu Byangabo.

Korali Elayono iri mu zikomeye muri ADEPR, ifite indirimbo nziza yaba mu myandikire no mu miririmbire ndetse yegukanye igihembo yahawe nka Korali ya mbere mu Rwanda ikoresha neza ikoranabuhanga mu gusakaza ivugabutumwa mu 2014 mu byatangwaga na Sifa Rewards.

Korali Elayono yatangiye mu 1996, ku gitekerezo cy’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 12, bumvaga bafite ishyaka ryo gukora ivugabutumwa mu ndirimbo. Mu 2006, Korali yujuje imyaka icumi ivutse, yemerewe gukora ku mugaragaro, iza no guhabwa izina yitwa “Elayono.” Imaze gukora indirimbo zirenga 300.

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA KORALI ELAYONO:

Korali Elayono iri mu zikunzwe cyane muri ADEPR

Korali Elayono itegerejwe muri UR BUSOGO CAMPUS mu giterane cy’ivugabutumwa kuri iki cyumweru

Pastor Rudasingwa Jean Claude yemereye IYOBOKAMANA ko ari bubwirize muri iki giterane kuri iki cyumweru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress