Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Gasabo:Itorero Hope in Jesus Church ryatanze Toni 4 z’ifu y’igikoma mu kurwanya igwingira ry’abana n’imirire mibi mu babyeyi(Amafoto)

Kuri uyu wa kane Taliki ya 14 Ugushyingo 2024 itorero rya Hope in Jesus Church ryahaye ababyeyi Toni 4 z’ifu mu rwego rwo kurwanya igwingira ry’abana no kurwanya imirire mibi mu babyeyi batishoboye.

Iri torero rikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu kagari ka Rukiri ya mbere ari naho habereye iki gikorwa aho bamwe mubabyeyi batishoboye muri uyu murenge bahawe izi fu z’igikoma.

Bishop GAKAMUYE Innocent umuyobozi mukuru w’itorero Hope in Jesus Church yavuzeko ibikorwa nk’ibi atari ubwambere babikoze kuko hashize ukwezi batanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu magana atandatu batishoboye muri uyu murenge wa Remera n’ibindi bitandukanye bagenda bakora kandi byose bikaba mu ntego yo gutuma Roho nziza zitura mu mubiri muzima.

Bishop yabwiye ababyeyi bari bitabiriye iki gikorwa ko mbere y’ibindi byose abashishikariza kurushaho kumenya Imana .

Ati:Ubwisungane ni ukugira ngo mwivuze kwa muganga naho uyu munsi iki gikorwa kirareba ibijyanye n’imirire turwanya igwingira ry’Abana n’imibereho myiza y’ababyeyi tubaha ifu y’igikoma ya Shisha kibondo na shisha mubyeyi aho bahawe Toni enye ziyi ifu maze bazigabanya ababyeyi bari bateraniye hano.

Bishop Innocent yavuzeko nyuma yiki gikorwa bateganya kongera gukora igikorwa cyo gusuzumisha abantu indwara zitandukanye ndetse bakazanatanga amasomo ajyanye n’uburyo bwo kwikura mubukene babahugurira imyuka iciriritse.

Yababwiyeko iyi ifu y’igikoma bazanye atari ayo kuzuza isafuriya ahubwo bayiteka nkuko bateka amata ya Nido ndetse ko batayiteka mu mazi akonje ahubwo uteka amazi akabira warangiza ukayashyira mu gikombe ugashigisha amasegonda mirongo ine ugashyiramo agasukari gake ukabona guha umwana.

Mama Bishop Judith GAKAMUYE yakomeje asobanura imikoreshereze y’iyi fu aho yijanangirije ababyeyi kwirinda kuyigurisha ngo bayagure urwagwa maze Madame Jacky Mutabonwa aza imbere atunganya iki gikoma imbere y’ababyeyi aha abana nko kubereka uko bazajya babigenza.

Bwana Ntagwera Vedaste Umujyenzuzi w’uburezi mu murenge wa Remera wari uhagarariye umuyobozi w’umurenge wa Remera yasabye ababyeyi ko bakwiriye gushyira imbere kwiga kw’abana kuko niyo gahunda Leta y’u Rwanda ishyize imbere.

Ati:”Ntambogamizi nimwe yatuma umwana atiga kuko hari amashuri yigira Ubuntu kandi hari n’abafatanyabikorwa nk’amatorero n’abandi bashobora gufasha abatishoboye mu myigire y’abana.

Uyu muyobozi waruhagarariye umuyobozi w’umurenge utabashije kuboneka yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse muri Yakobo….

Yabwiye ababyeyi bari bitabiriye iki gikorwa ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye maze ashimira cyane iri torero kuba babwiriza ubutumwa bwiza muri Bibiliya ariko bakabitwarana no gukora ibikorwa by’ubugiraneza nk’ibi ndetse binashyigikira gahunda za Leta.

Uyu muyobozi yabwiye ababyeyi ko bakwiriye kuritaho kwita kw’isuku ndetse no kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko bigira ingaruka mbi kumikurire y’abana iyo ababyeyi babo babayeho mubuzima bw’amakimbirane.

Madame Dancilla Nyirabizimana umwe mubagenerwa bikorwa bahawe aya mafu yabwiye IYOBOKAMANA ko ashima cyane Imana iba yakoresheje itorero igikorwa nkiki kandi akaba atari ubwa mbere iri torero rimugirira neza.

Yagize ati:”Mu minsi yashize nahuye n’uruhuri rw’ibibazo birimo gupfusha umugabo n’abana 4 b’abahungu na Mama umbyara bananyiba amafaranga nari maze gukura mubucuruzi nakoraga maze neza neza nshaka kwiyahura sinzi uburyo nahungiye muri uru rusengero abakirisitu baho banteranyiriza Milioni imwe y’amafaranga y’u Rwanda none nukuri Reba niki gikorwa bakoze cyo kumpa ifu y’igikoma cyo kunywa ubwanjye no kugaburira abana.

Bwana Ntagwera Vedaste Umujyenzuzi w’uburezi mu murenge wa Remera wari uhagarariye umuyobozi w’umurenge hamwe na Bishop Innocent uyobora iri torero rya Hope in Jesus Church nibo batangije iki gikorwa
Mama BISHOP Judith yatanze impuguro kuri aba babyeyi arangije afatanya na Madame Jacky umwe mubashinzwe ibikorwa bya Social muri uru rusengero batanga ifu kubabyeyi
Abgenerwabikorwa barabanzaga bakandikwa kugira ngo ibintu byose bikorwa mu mucyo no muri gahunda
Abana banyoye kuri iki gikoma cyakozwe kugira ngo abanyeyi berekwe uko bazajya bagitegura
Ababyeyi bo mu murenge wa Remera bari bishimye cyane ubwo bahabwaga na Hope in Jesus Church Ifu y’igikoma yo kurwanya igwingira ry’abana niyo kurwanya imirire mibi mu babyeyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress