Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kigali:I Bweranganzo yabaye ikeshamitima abitabiriye bataha birahira ubuhanga bwa Christus Regnat(Amafoto)

Ibi ni ibyashimangiriwe mu gitaramo ‘I Bweranganzo’ cya Chorale Christus Regnat, cyabaga ku nshuro ya Kabiri, ariko icy’uyu mwaka kikaba cyari gifite umwihariko wo gukusanya ubushobozi bwo gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye bakababonera ifunguro ku ishuri.

Perezida wa Chorale Christus Regnat, Mbarushimana Jean Paul, yavuze ko bari bamaze igihe bakora ibitaramo ndetse ari inshuro ya kabiri bakoze icyo bahaye izina rya ‘I Bweranganzo’, ariko by’umwihariko bahisemo gutangira kugira uruhare mu bikorwa byo kunganira Leta muri gahunda zitandukanye bahereye kuri Dusangire Lunch.

Ati “Twajyaga dukora ibitaramo tukishima, tugahimbaza Imana kugira ngo twishime tunyurwe ariko nyine bikarangirira aho. Twaje gusanga bidahagije ahubwo ko twakwiha indi ntego yo kuzirikana ko hari abantu batishoboye tukaba hari uruhare twagira kugira ngo na bo bishime.”

Perezida wa Chorale Christus Regnat, Mbarushimana Jean Paul

Innocent Bigiyobyenda, wari uyoboye iki gitaramo yunze mu rya Perezida wa Chorale Christus Regnant, wibukije abantu uburyo bakiri abanyeshuri, uko byari bimeze ku ishuri, iyo babahaga isahani imwe y’ibiryo cyane ko bumvaga idahagije, ati “Ibaze noneho udafite ubwo bushobozi, uziko nagera mu rugo ntacyo arabona? Dushimire iyi korali yatubaye hafi ariko yibuka ko umuntu cyane cyane abo bakiri bato bazaba bahagaze hano imbere badutaramiye.”

Abitabiriye iki gitaramo bakanguriwe kurushaho kugira uruhare muri iyi gahunda, bagatanga amafaranga kugira ngo bafashe mu kugaburira abanyeshuri ku mashuri by’umwihariko aba badafite ubushobozi.

Uko igitaramo cyagenze

Nk’uko byari byari biteganyijwe, ku isaa kumi n’ebyiri, (18h30), Chorale yari yamaze kugera mu cyumba cya Hotel Le Migo iki gitaramo cyabereyemo, maze uwari ukiyoboye atangaza ko gitangiye.

Abaririmbyi b’ibigitsina gore bari baserutse mu makanzu meza y’amabara atandukanye aho bagaragiwe n’abagabo bambaye amakoti y’umukara n’amashati y’umweru.

Chorale Christus Regnant yatangiye ku ndirimbo Dawe uri mu Ijuru, ndetse ihita yanzika igitaramo mu ndirimbo zitandukanye ihita ikomereza kuri Shimirwa Mukiza, yahimbwe na Rugamba Cyprien.

Bataramiye abitabiriye iki gitaramo mu gice cya mbere cyari kigizwe n’indirimbo zirindwi zirimo Twigishe Gusenga, Shimirwa Mukiza, Inkubito y’Icyeza, Come let us sing, Control (Somehow You Want Me) na Chercher avec toi dans nos vies.

Iki gitaramo cyari cyagabanyijwe mu byiciro, mu gice cya kabiri, abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat baririmbye indirimbo zirimo nka Urahirwa Bikiramariya, Igicumbi cy’Uburere, Rwanda rwa Gasabo yahimbwe na Mani Martin, waje no kubafasha kuyiririmba mu gice cya Gatatu.

Harimo kandi na Halleluijah Amen, O Fortune, Turakuramutsa na Ndasizana Ngusanga.

Mbere y’uko bakomeza gutaramira abatari bake bari bitabiriye igitaramo ‘I Bweranganzo’, abana bo muri Chorale Christus Regnat ari bo Mugisha Louange na Ntore Magnificat Bebeto bahawe umwanya maze na bo bongera ibyishimo abari mu gitaramo.

Muri iki gitaramo Yvan Buravan yahawe icyubahiro, nyuma y’uko Ntore Magnificat Bebeto w’imyaka 8 yasubiragamo indirimbo ‘Gusaakaara’ mu buryo bwazamuye amarangamutima y’abari bitabiriye igitaramo I Bweranganzo.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya St Michel, Consolateur Innocent, waje ahagarariye Antoine Cardinal Kambanda, yashimiye Chorale Christus Regnat, aha abayigize umukoro wo gutoza abakiri bato bazabasimbura ubwo bazaba bageze mu za bukuru.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya St Michel, Consolateur Innocent

Ati “Ni bwo muzakomeza gutera imbere kandi mwizeye ko ikivi mwatangiye kitazahagararira hagati. Uko mubyina muvamo ni ko mugomba kuba mufite abato binjira kandi mutoza kuririmba. Abahanga bavuga ko abaririmbyi, abakunda kuririmba batagira umutima mubi.”

Padiri Consolateur yashimye Christus Regnat yatekereje gutanga umusanzu muri gahunda ya Dusangire Lunch ibinyujije mu Gitaramo I Bweranganzo 2024.

Ati “Igikorwa cyo gufasha abana ni gahunda y’Igihugu, gahunda ya Leta ari ukubafasha mu mikurire myiza mu kurwanya igwingira, byose ni ho bibera. Uyu munsi murabatabara namwe mwitabara kuko uyu munsi barabakeneye, ejo ni mwe muzabakenera.”

Igitaramo I Bweranganzo 2024, cyasojwe abacyitabiriye bahabwa umwanya na bo basaba zimwe mu ndirimbo bifuzaga kumwa mu mwihariko wa Chorale Christus Regnat w’umuziki w’umwimerere uririmbye mu rusobe rw’amajwi ari ku murongo mu buryo buryoheye amatwi.

Amafoto: RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress