Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuramyi Bikem wa Yesu yahembuye ubugingo bw’abantu yifashishije indirimbo Bayoboke mubyuke–Video

Bikorimana Emmanuel wamenyekanye nka ‘Bikem Wa Yesu’ kuri uyu wa mbere taliki 21 ukwakira 2024, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yitwa”Bayoboke mubyuke” igizwe n’ amagambo yubaka ubugingo, ndetse n’ injyana iryoheye amatwi.

Ubusanzwe  indirimbo ‘Bayoboke Mubyuke’ iboneka mu gitabo cy’ indirimbo zo gushimisha Imana kuri Nimero ya 201.

Bikem, wasubiyemo iyi ndirimbo ni umusore ubarizwa mu itorero rya ADEPR Remera, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu biganiro bitandukanye akora kuri YouTube aho afatwa nk’umusesenguzi mwiza, ukunzwe,kandi wizewe. Akaba yaramenyekanye cyane ku muyoboro wa youtube witwa Iyobokamana TV, uzwiho gutanga amakuru ashingiye ku myemerere.

Nubwo yamenyekanye nk’umusesenguzi, ntiyigeze ajya kure y’umuziki, kuko anyuzagamo agacurangira abaririmbyi batandukanye, mu rwego rwo  guteza impano z’abana imbere, asubiramo amakorasi ya kera, ndetse akaba ari n’umwarimu wigisha gucuranga.

Bikem, ni umwarimu wigisha no gucuranga

Uyu muririmbyi uririmba neza injyana ya Country Music, yabwiye Holy Rwanda ko  mu myaka itanu iri imbere,Abakristo bazaba bazi neza indirimbo zo mugitabo basobanukiwe namateka yazo kugirango barusheho gufashwa nazo.

Aririmba neza injyana ya Country

Abajijwe n’Umunyamakuru wa Holy Rwanda ku mpamvu, n’intego yo gusubiramo indirimbo zo mu gitabo Bikorimana Emmanuel, yagize ati” Iyo nitegereje kenshi nsanga izi ndirimbo Abakristo benshi baziririmba batazizi, akenshi bakaziririmbira mu kigare ariko ntibakire impinduka zo mu mwuka kuko batariho mu buzima bw’indirimbo baba baririmba. Ati “Niyo mpamvu nifuje gutanga umusanzu wanjye wo kwigisha no guhishura amateka y’izi ndirimbo, ku buryo umuntu azajya aririmba indirimbo azi neza impamvu y’iyo ndirimbo, azi uwayanditse ,n’ibihe uwayiririmbye yari arimo. Icyo gihe nituririmba indirimbo tuzi inkomoko yayo bizajya bituma tuyiririmbisha umutima kuruta kumva gusa umudiho wayo n’uburyohe bw’ijwi.”

Uyu muramyi akaba akomeje intego yihaye yo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Umva indirimbo ‘BAYOBOKE MUBYUKE’ ya BIKEM…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *