Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Uganda:Ev.Dr.Dana Morey yatangije igiterane ‘Miracle Gospel Celebration’ muri Kamuli yakirwa nka ya Farashi yari itwaye Yesu-Amafoto

Umuvugabutumwa mpuzamahanga Dr. Dana Morey yakomereje ibiterane bya Miracle Gospel Celebration mu Karere ka Kamuli avuye mu ka Pallisa muri Uganda. Mu kumugeza mu kibuga ahazabera ibiterane yakorewe akarasisi mu rwego rwo kumuha ikaze.

A Light to the Nations (aLn) yashinzwe na Ev. Dana Morey ni yo yateguye ibi biterane. ALN bati: “Ubwo abapasiteri bakiraga Dr. Dana Morey i Kamuli, yaherekejwe n’abantu benshi cyane bambaye nk’ingabo banafite ibyapa biriho ifoto ye yamamaza ibi biterane.

Abakristo bakoze ingendo gitwari mu mujyi bamwerekeje ahagiye kubera ibiterane bayobowe n’abapolisi baho. Mu kumugeza ahazabera ibiterane baririmbaga mu ijwi riranguruye kandi ryuzuye ibyishimo.

Bahamugejeje, abapasiteri bafashe umwanya batakambira Imana bayisaba ko nibura yakiza umugi wa Kamuli ugiye kuberamo ibiterane kandi igakiza n’ubugingo bw’abahatuye.” Ibi byabaye ku munsi wa 17 Ukwakira 2024, habura umunsi umwe ngo ibiterane nyirizina bitangire.

Ibi biterane bya Miracle Gospel Celebration (Kwizihiza Ubutumwa Bwiza bw’Igitangaza) byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, bikaba bizarangira ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024 hashize iminsi itatu.

Kuva saa 8h00 kugera 12h00 (mu gitondo) nk’uko byagenze mu Karere ka Pallisa aho aheruka gukorera ibiterane kuva ku wa 11- 13 Ukwakira, habaye amahugurwa (Bold Faith Conference) yari agenewe abizera baho agamije gukomeza ukwizera kwabo.

Mu nyigisho bahawe harimo izigira ziti: “Ukwizera ni ikintu kibaho bitewe n’ibiri mu mitima yacu. Ukwizera gusaba ibikorwa. Iyo wizera bikuvuye ku mutima ni bwo uba ufite ukwizera kandi ukwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.

Umwana muto ntibimugora kwizera papa we cyane bitewe n’umubano bafitanye, kuko aba yariboneye urukundo rwe n’uko amwitaho abikuye ku mutima. Uko kwizera nk’uk’umwana wizera papa we ni ko natwe Imana itwifuzaho.

Dushobora kwizerera mu muntu cyangwa mu kintu. Twe rero ukwizera kwacu nk’Abakristo gushingiye ku Mana no ku masezerano iduha. Turavuga ngo Imana ni nziza ariko kubyizera bikagorana.”

Igiterane nyamukuru cyakomeje kuva saa 14h00 – 19h00. Cyitabiriwe cyane, habaho guhembuka mu buryo bw’Umwuka binyuze mu ijambo ry’Imana ryagabuwe na Ev. Dr Dana Morey, banatahana impano zatanzwe binyuze muri tombora.

Abantu bose bitabiriye bose baba bafite amahirwe yo gutsindira Televiziyo, Ihene, Moto, Igare, Telefoni Igezweho (Smartphone), Firigo n’ibindi bitandukanye nk’uko byagenze i Pallisa ndetse no mu bindi byabereye mu Rwanda, Tanzania, Burundi n’ahandi.

Pallisa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *