Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

RGB yambuye ubuzima Gatozi itorero rya Zeraphat Holy Church riyobowe na Bishop Harerimana Jean Bosco

Nkuko bikubiye mw’ibaruwa RGB yandikiye Bishop Harerimana Jean Bosco Umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda ko amenyeshejweko itorero ashumbye ryambuwe ubuzima Gatozi kubera ubugenzuzi bwakozwe n’uru rwego rw’imiyoborere bwasanze iro torero ritubahiriza ibiteganywa n’itegeko.

Iyi Baruwa RGB yanditse igira iti:”Nshingiye ku itegeko No 56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo mu ngingo yaryo ya 5 n’iya 6;

Nshingiye ku Itegeko No 72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere cyane cyane mu ngingo yaryo ya 16, 38 n’iya 39;

Ubwo bagenzuzi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere bwagaragaje ko itorero mubereye umuyobozi ritubahiriza ibiteganywa n’itegeko. Zimwe mu mpamvu zashingirwaho harimo kubangamira amahoro n’umutekano bwa rubanda, itonesha, ndetse n’ubuzima bwabo, umuco mbonezabupfura, imyitwarire myiza, hamwe n’ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.

Nk’wandikiye nkumenyesha ko RGB itesheje agaciro icyangombwa cy’ubuzimagatozi cy’Itorero Zeraphat Holy Church No 51/RGB/RBO/2016 cyo ku wa 28/03/2016. Itorero ryanyu riramenyeshwa ko rigomba guhagarika ibikorerwa byarwo.

Mu rwego rwo gucunga umutungo w’itorero ryambuwe ubuzimagatozi nkuko biteganywa n’amategeko abigenga, murasabwa gutanga urutonde ruvuguruye rw’imitungo y’itorero. Uru rutonde rugomba kubamo: ubutaka, ibibanza, inzu, ibibikoresho, amafaranga, ndetse n’indi mitungo yose iri mu izina ry’itorero. Turabasaba gutanga uru rutonde muri RGB kitarenze iminsi 15 uhereye igihe mwakiriye iyi baruwa.

Itorero rya Bishop Harerimana Jean Bosco ryambuwe ubuzima gatozi

Iyi ni ibaruwa yandikiwe Bishop Harerimana J.Bosco Umushumba wa Zeraphat Holy Church imumenyesha ko itorero ryambuwe ubuzima gatozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *