Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Israel Mbonyi yateguje abakunzi be ikindi gitaramo gikomeye

Nk’uko bimaze kumenyerwa mu mpera z’umwaka, Israel Mbonyi uri mu bahanzi bakunzwe mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yaciye amarenga yo gutegura ikindi gitaramo gikomeye gishobora kuzaba ku munsi wa Noheli.

Uyu muhanzi yashyize ubutumwa ku rubuga rwa X, aho yanditse agira ati “Ni nde witeguye ‘Icyambu 3?’ Umunsi wizihizwaho Noheli wagarutse nanone.”

Kuva mu 2022 Mbonyi yatangiye gukorera ibitaramo muri BK Arena kuri Noheli. Ni ibitaramo byitabirwa cyane dore ko izo nshuro zose amatike yagurishijwe agashira.

Ntibizwi neza niba n’iki gitaramo kizabera muri BK Arena uyu muhanzi amaze kuzuza kabiri.

Uyu muhanzi agiye gukora iki gitaramo mu gihe amaze iminsi akora ibizenguruka ibihugu bitandukanye bikitabirwa ku rwego ruhambaye. Kuri ubu ni umwe mu bafite indirimbo zikunzwe cyane mu bihugu byiganjemo abumva Igiswayile.

Igikundiro cye unakibonera mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, kuko nko kuri Youtube akurikirwa n’abarenga miliyoni.

Reba ‘Kaa Nami’; indirimbo Israel Mbonyi aheruka gushyira hanze mu minsi ishize:

Israel Mbonyi ni umwe mubahanzi bakunzwe muri Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *