Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mu matorero 7 dusanga muri Bibiliya (Ibyahishuwe)turi muri he ? Rev.Pastor Dr.Silas Kanyabigega

Rev.Pastor .Dr .Silas Kanyabigega umushumba mukuru w’itorero rya Free Methodiste muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba azwiho gutanga ubutumwa abinyujije kumbuga nkoranyambaga nka Radio Kwizera agira Online na Youtube Chanel ya Kwizera Yesu TV ndetse no kuzindi mbuga z’ikoranabuhanga, uyu munsi yasobanuriye abantu itorero babarizwamo muri 7 agaragara muri Bibiliya mu gitabo cy’ibyahishuwe.

Mu amatorero 7 dusanga muri Bibiliya turi mu rihe ? (Ibyahishuwe 2; 3).

Dore uko Yesu yagiye asezeranya Itorero, mu bihe, uko bikurikirana:


-Abefeso: Itorero mu kinyejana cya mbere, muri rusange ryarashimwaga, ariko rwari ryararetse urukundo rwaryo rwa mbere.


Ab’i Simuruna: Mu kinyejana cya mbere kugeza ku cya kane, Itorero ryaratotejwe, mu gihe cy’ubwami bw’Abaroma, ubwo Abakristo benshi bicwaga.


-Ab’i Perugano: Mu kinyejana cya 4 n’icya 5, nibwo ubukristo bwahindutse idini ya Leta ku ngoma y’umwami w’abami Konstantini.


Ab’i Tuwatiri: Guhera mu kinyejana cya 6 kugeza ku cyaa 15, Kiliziya Gatolika y’i Roma yagiye ku isonga y’ubuyobozi bw’ubukristo mu bihugu by’uburengerazuba bw’isi kugeza ubwo yakorwaga mu nkokora n’ivugurura ry’Abaporotesitanti.

Mu burasirazuba bw’isi, idini y’Aba Ortodoksi aba ari ryo rijya ku isonga.


-Ab’i Sarudi: Ikinyejana cya 16 n’icya 17 byariho nyuma y’ivugurura ry’Abaporotestanti, ari nabwo guhera icyo gihe umucyo mu ivugurura ry’Abaporotestanti watangiye kugenda uzima buhoro buhoro.


-Ab’ i Filadelifiya: Mu kinyejana cya 18 n’icya 19, habonetse ububyutse bufite imbaraga nyinshi, ndetse havuka imiryango y’Abamisiyoneri itari mike.


-Ab’i Lawodikiya: Itorero ryo mu minsi y’imperuka rigereranywa n’akazuyazi, kandi ryavangiwe mu myigishirize y’Ijambo ry’Imana.Rirangwa no kudohora kubyo Bibliya itubwira, ndetse no guhuriza hamwe imyizerere inyuranye.


Umuntu umwe (Walvoord) yavuze ko aya matorero uko ari arindwi arangwa n’ibi bikurikira:


Irya 1: Ryaretse urukundo rwaryo rwa mbere.
Irya 2: Ryatinyaga kubabazwa
Irya 3: Ryaravangiwe
Irya 4: Ryashayishije mu busambanyi
Irya 5: Ryapfuye mu buryo bw’Umwuka
Irya 6: Ryari ribuze imbaraga
Irya 7: Ni akazuyazi

Rev.Dr.Silas Kanyabigega afatikanya n’umufasha we mu murimo w’ivugabutumwa bahamagariwe

Ntuzajye ucikwa n’ibiganiro biitambuka kuri KWIZERA YESU TV:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *