Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Uganda:Ab’i Pallisa ntibazibagirwa kwigaragaza kw’Imana mu giterane Ev.Dana Morey yahakoreye(Amafoto)

Amarira y’ibyishimo n’ay’agahinda, uguhumurizwa no gukira ibikomere, ugukira indwara z’amarangamutima, iz’umubiri n’izo mu buryo bw’umwuka n’impano nyinshi, ni byo abo muri Pallisa basigaranye.

Mu gahinda kenshi cyane, abo mu Karere ka Pallisa muri Uganda bakoze igiterane cya nyuma mu biterane by’iminsi itatu byahereye kuva ku wa 11 – 13 Ukwakira 2024, byateguwe n’Umuryango w’Ivugabutumwa wa A Light to the Nations washinzwe n’Umuvugabutumwa w’Umunyamerika, Dr. Dana Morey, kubera ko batifuzaga ko birangira.

Ni ibiterane byiswe “Miracle Gospel Celebration” (Kwizihiza Ubutumwa bwiza bw’Igitangaza) byari biri kuhabera, aho abantu babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi babaga babyitabiriye, ahanini bitewe n’inyigisho zigera ku mutima zahatangirwaga, gukizwa indwara z’umubiri no gutsindira impano muri tombola.

Izi ni zimwe mu nyigisho zahatangiwe ku munsi wa nyuma:

“Nta kintu na kimwe kuri iyi si gifite agaciro, gifite agaciro kuruta amasaro, gihenze kuruta zahabu, nk’ubumenyi bwa Yesu, umwana w’Imana! Kuba icyamamare gikomeye, kugira ubumenyi buhagije, kugira ubwenge bwinshi, ibyo byose nta bwo byagereranywa n’uburemere n’ubwiza buri mu kugirana umubano na Yesu! Ariko Yesu ninde ?

Umwami Yesu, uhereye ku buhanuzi bwa kera kugeza avutse bitangaje, kuva mu bwana bwe akiri muto, ku murimo we wo kwigisha mu myaka 3 ya nyuma y’ubuzima bwe bwa hano ku isi, agenda mu mihanda yuzuye ivumbi we hamwe n’abigishwa be, abwiriza imbaga y’abantu benshi nta nyungu ategereje y’amafaranga, nta mbaraga z’ikoranabuhanga rigezweho;

Akiza abarwayi, yeza ababembe, kwirukana abadayimoni, guha ibyiringiro abadafite ibyiringiro, kwifatanya n’abagwaneza, abanyamategeko, abatishoboye, abanze umuryango we kugeza apfiriye ku Musaraba w’ibiti by’Abaroma, mu buryo bwose yigaragaje nk’umwana w’Imana, Umukiza w’isi, Umwami uzaza vuba, umutware w’abatsinze, Umwami w’abami na Nyagasani.

Intumwa Pawulo yagize ati: ’… Yesu Kristo Umwami wacu, mu buryo bw’umubiri yavutse ku rubyaro rwa Dawidi, kandi (yatangajwe) ko ari Umwana w’Imana ufite imbaraga z’umwuka wera, kandi aza no kuzuka mu bapfuye. ’Yongeye gushimangira ko Imana’… hariho Imana imwe, n’umuhuza umwe hagati y’Imana n’abantu, uwo muhuza akab ari we Kristo Yesu.’”

Abenshi batsindiye impano zitandukanye, kandi mu kumusezera mu giterane cya nyuma bazihawe ndetse bagaragaza akanyamuneza kenshi. Basimbukiraga hejuru baririmba, bashimira Imana kuba yarohereje Ev. Dr. Dana muri Uganda, ariko nanone amarira y’uko agiye kubasiga akabaganza.

Izo mpano zirimo Televiziyo, Ihene, Moto, Igare, Telefoni Igezweho (Smartphone), Firigo n’ibindi bitandukanye, bazigaragarije ku ruhimbi mu byishimo byinshi, bifotozanya na Dr. Dana Morey, abandi bakirizwa indwara z’umubiri n’iz’imyuka mibi imbere y’imbaga yari ihateraniye.

Nubwo ibi biterane byaberaga i Pallisa birangiye, Dana Morey aracyakomeje kuko azabikomereza mu kandi karere. Aho ni mu Karere ka Kamuli kuva ku wa 18 – 21 Ukwakira 2024, ari na ho azasoreza ibyo muri Uganda byose.

Ev. Dr. Dana Morey ni umuvugabutumwa w’Umunyamerika washinze ndetse akaba n’Umuyobozi ku rwego rw’isi wa “A Light to the Nations”, umuryango utegamiye kuri leta kandi utagamije inyungu. Ikintu cya mbere nyiri ukuwushinga ashyiraho umutima ni ivugabutumwa, kuko avuga ko afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi cyane cyane Afrika.

Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika birimo n’u Rwanda, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba. Ibyabereye muri ibi biterane by’iminsi itatu byose wabisanga ku rukuta rwa Facebook rwa A Light to the Nations.

Dana Morey washinze A Light to the Nations yakoreraga ibiterane muri Uganda

Dr. Ian Tumusiime uhagarariye A Light to the Nation muri Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *