Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Huye:Byari ibirori bibereye ijisho mw’itangwa ry’Ubwepiskopi ku mushumba mushya wa Diyosezi Gatolika ya Butare(Amafoto)

Antoine Cardinal Kambanda yahaye ubwepiskopi Musenyeri, Jean Bosco Ntagungira, waragijwe Diyosezi ya Butare asimbuye Musenyeri Filipo Rukamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco, yagennye Padiri Jean Bosco Ntagungira nka Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, ku wa 12 Kanama 2024.

Umuhango wo kumwimika witabiriwe n’abakirisitu Gatolika benshi baturutse mu maparuwasi 26 agize Diyosezi ya Butare n’ahandi hatandukanye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Leta, uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude n’abandi batandukanye.

Antoine Cardinal Kambanda yahaye impanuro zikomeye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira waragijwe Diyoseze ya Butare.

Ati “Ubwepiskopi si Icyubahiro ahubwo ni umurimo umuntu aba agomba gukora. Umwepiskopi agomba kuzirikana kuba ingirakamaro, Ujye wihatira kuronkera ingabire za bose, urabe umuyobozi n’umushumba w’indahinyuka, ujye wibuka iteka urugero rwa Yezu umushumba mwiza, we umenya intama ze kandi na zo zikamumenya. Abo Imana igushinze bose uzabakunde urukundo rwa Kibyeyi.”

Antoine Cardinal Kambanda yasabye Mgr Ntagungira kuba umushumba mwiza umenya intama ze, uzikunda urukundo rukwiriye kandi rutarobanura uwo ari we wese. Yahise amuha Bibiliya nk’ijambo ry’Imana agomba kwifashisha mu murimo we w’ubushumba ndetse n’inkoni y’ubushumba.

Umunyamabanga w’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, yavuze ko Papa Francis yafashe umwanya muremure kugira ngo ahitiremo imbaga y’Imana iri i Butare umushumba uyibereye kandi uzayigezaho inkuru Nziza y’Umukiro wa Kristu.

Asoma ubutumwa bwa Papa Francis yagize ati “Urasabwa kuba umushumba mwiza, mu mvugo no mu ngiro, wubaha, ukaba umwizerwa kandi ukakira bose, bityo abakiristu ba Diyosezi uragijwe bazakubonemo isoko y’ishusho ya Kirisitu.”

Yakomeje yibutsa Musenyeri Ntagungira ko atari wenyine, kuko yinjiye mu rugaga rw’Abepiskopi b’u Rwanda n’Isi yose, ariko ko hejuru ya byose n’Imana imuri hafi.

Padiri Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali. Yavutse ku wa 3 Mata 1964, yiga mu Iseminari nto ya Rutongo mbere yo gukomereza mu nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe Ubusaseridoti ku wa Mbere Kanama 1993 muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Nyuma yo kuba Padiri, yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera kuva mu 1993 kugera mu 1994. Yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga mu mategeko ya Kiliziya nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza y’i Roma mu Butaliyani (Pontifical Lateran University) aho yize kuva mu 1994 kugera mu 2001.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe Iyogezabutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu 2001 kugera mu 2002 mbere yo kuba Umuyobozi wa Seminari Nto ya Mutagatifu Vincent ya Ndera.

Ubu yari mu buyobozi bw’Urukiko rwa Kiliziya urugereko rwa Kigali kuva mu 2002.

Korali yafashije mu gitambo cya Misa

Musenyeri Ntagungira bari kumusengera

Ubwo Antoine Cardinal Kambanda yatangiraga umuhango wo kwimika Musenyeri Ntagungira

Abitabiriye uyu muhango ni benshi biganjemo abayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika

Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru Mbonyintege asengera Musenyeri Ntagungira

Antoine Cardinal Kambanda asiga amavuta Musenyeri Ntagungira

Nyuma yo kumwimika yahoberanye na Antoine Cardinal Kambanda

Musenyeri Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Antoine Cardinal Kambanda wimitse Musenyeri Ntagungira

Gen Maj Vincent Gatama, uyobora Diviziyo ya Kane y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, yitabiriye uyu muhango

Bernard Makuza yari yitabiriye uyu muhango

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice

Musenyeri Ntagungira Jean Bosco wimitswe nk’umwepiskopi

Nyuma yo kwimikwa yahaye umugisha abitabiriye uyu muhango

Inkuru ya igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *