Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Harabura amasaha make Israel Mbonyi akitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Teens For Christ muri Stade ya ULK

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize umuryango wa gikirisitu Teens For Christ utangije igitaramo cya ‘Youth Convention’ kigamije kwigisha abiganjemo abanyeshuri ibijyanye no kwirinda indwara zitandura, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, hateguwe igitaramo kizanagaragaramo Israel Mbonyi.

Uyu muryango umaze gushinga imizi mu turere turindwi n’Umujyi wa Kigali, washinzwe mu 2014 ukaba umaze kumenyekana mu gutegura ibitaramo ngarukamwaka bihuza urubyiruko rwiganjemo urwo mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo kubaha inyigisho zibakangurira guhinduka binyuze mu ijambo ry’Imana.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri stade ya ULK ku wa 29 Nzeri 2024 mu gihe uretse Israel Mbonyi uzacyitabira hazaba hari Bishop Moses Odhiambo wo muri Kenya na Nate Bramsen uzaba yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ku nshuro ya kabiri Israel Mbonyi atumiwe muri ibi bitaramo bizwiho gutumira abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu hakaba haramaze gutumirwa abarimo Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Kanuma Damascene, Serge Iyamuremye mu gihe umwaka ushize Dorcas na Vestine basusurukije ibihumbi by’abitabiriye ‘Youth Convention’.

Mbanzabugabo Muteteri Aminadab, Umuvugizi wa TFC (Teens for Christ Rwanda) umuryango utegura iki gikorwa yavuze ko bifashishije Israel Mbonyi nk’umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Nubwo twizihiza imyaka icumi tumaze dutegura iki gikorwa, Israel Mbonyi asa n’aho twatangiranye kuko yari umuhanzi ugezweho kandi ukunzwe n’urubyiruko muri iyo myaka yose. Muri iyi minsi byaba ari ugutekereza nabi ubaye ushaka guhuza urubyiruko mu gikorwa cy’ivugabutumwa ntumwifashishe.”

Abategura ibi bitaramo bahamya ko mu myaka icumi bimaze byatanze umusaruro ufatika kuko urubyiruko rugera ku bihumbi umunani rwakiriye agakiza mu gihe hari abaretse ubusinzi, itabi n’ibiyobyabwenge muir rusange.

Israel Mbonyi agiye gutaramira uru rubyiruko nyuma y’urugendo akubutsemo mu Bwongereza mu gikorwa cyiswe ‘Connect Conference’ cyari cyateguwe na Women Foundation Minitries.

Aha naho yahagiye akubutse muri Uganda aho yakoreye ibitaramo bibiri birimo icyabereye i Kampala n’i Mbarara.

Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo kizahuza ibihumbi by’urubyiruko ruzakoranira muri stade ya ULK

Israel Mbonyi akubutse mu gitaramo yakoreye i Londre mu Bwongereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *