Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Gahogo y’i Muhanga mu guhangana n’inyigisho z’ubuyobe igarukanye icyumweru cy’ivugabutumwa

Ubuyobozi bwa Korali Gahogo yo mu Itorero ADEPR mu Karere ka Muhanga, bwatangaje ko mu ivugabutumwa butanga bwiyemeje guhangana n’inyigisho z’abanyamadini n’amatorero ziyobobya ababakurikira.

Bwabigarutseho ku wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, mu kiganiro ubuyobozi bw’iyo Korali bwagiranye n’abanyamakuru gitegura igiterane ngaruka mwaka Gahogo Evengelical Week, kizamara icyumweru, aho icy’uyu mwaka kizatangira tariki ya 30 Nzeri kikazageza ku ya 6 Ukwakira 2024.

Umuyobozi wa Korali Gahogo Nibamureke Thadée, yavuze ko muri icyo giterane bateganya gukora ivugabutumwa rishishikiraza abantu gukorera Imana ndetse bakazafasha n’abaturage b’amikora make mu buryo butandukanye bw’iterambere.

Uwo muyobozi yabwiye itangazamakuru ko mu byo korali ayoboye ishyize imbere harimo guhangana na zimwe mu nyigisho zitangwa na bamwe mu banyamadini zikayobya ababakurikira aho kububaka.

Yagize ati: “Umusanzu dufite ni ukwigisha abantu, atari ukuririmba gusa ahubwo tunabigisha gukora duhereye ku baririmbyi bacu bakagendana na gahunda za Leta.”

Yongeyeho ati: “Niba tubikoze n’abandi batureberaho. Abantu bayobya abandi iyo tubyumvise turabigorora. Hari umuntu ushobora kuza mu itorera agahanura ibinyoma iyo dusenga hakaba hari ubutumwa burimo ubuyobe tuba tugomba kubwamaganira kure.”

Yavuze ko abantu bakwiye kujya bashishoza ku byo bahanurirwa kuko bishoboka ku bitahura.

Ati: “Abantu bakaba bamaze imyaka irenga 20 ariko ugasanga umuntu araguhanuriye ngo uriya mugore mubana si uwawe, unabirebeshe amaso wasanga atari ukuri ahubwo ari ubuyobobe.”

Ubuyobozi bwa Korali Gahogo bwatangaje ko muri icyo giterane kizabera kuri ADEPR Gahogo, burimo gutegura bwateganyije kwishyurira imiryango 200 ubwisungane mu kwifuza bwa mutuweli.

Korali ya Gahogo yateguye icyo giterane ikaba izafatanya n’andi makorali yo muri ADEPR mu Karere ka Muhanga bityo ikaba ishishikariza buri wese kuzitabira kandi kwinjira ni ubuntu.

Ni igiterane ahanini kiba kigamije guhumuriza abaturage bagakomera kandi bagakora ibibateza imbere aho kwigunga.

Korali Gahogo ihamya ko kuba hari zimwe mu nsengero zafunzwe kubera ko abari baziyoboye batangaga inyigisho ziyobya abantu na byo byatumye benshi mu bakirisitu bareka gusenga bityo igahamyako mu gutegura icyo giterane bagamije kubyutsa abo bihebye bakongera gukorera Imana.

Korali Gahogo yatangiye kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimo mu 1994, ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 100.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki kiganiro Korali Gahogo yagiranye n’itangazamakuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress