Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mbere yo kuba umushumba mwiza w’itorero, banza ube umushumba mwiza ku mugore wawe-Apotre Masasu

Umushumba w’Itorero Restoration Church ku Isi, Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu, yakebuye abakozi b’Imana batandukana nabo bashakanye bakaguma mu muhamagaro, avuga ko bihabanye n’ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Iyi ntumwa y’Imana yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na shene ya (YouTube) ya Zaburi nshya aho yari kubwira abantu akamaro ko gutinya Imana.

Uyu mushumba yahise akomoza ku bakozi b’Imana basenya ingo bagakomeza umuhamagaro, avuga ko bidakwiye kuko iyo wananiwe kuba umushumba mwiza w’urugo rwawe utaba umushumba mwiza w’itorero ry’Imana.

Ati” Title zose baguha mu itorero ntacyo zimaze utari umugabo mwiza ku mugore wawe”.

Ap.Joshua Masasu yakomeje yifashisha amagambo agaragara muri Bibiliya agira ati”None se unanirwa kuyobora urugo rwe bwite yashobora ate kwita ku Muryango w’Imana?(1Timoteyo 3:4).

Yakomeje avuga ko kubera ko isi yangiritse umuntu asigaye atandukana nuwo bashakanye akaguma mu nshingano z’itotero, gusa ntago byari bikwiye ubundi wakagombye guhita uhagarika inshingano ukabanza ugatunganya ibyo mu rugo rwawe.

Mu gusoza uyu mushumba yasoje abwira abantu ko nubwo hari impamvu nyinshi zituma abantu bagongana, ariko ko nta mpamvu nimwe ikwiye gutuma usenya urugo rwawe maze ngo ugume mu nshingano z’itotero.

Yasoje agira ati” Mu mahame y’Iamana n’ijambo ryayo, mbere yo kuba umushumba mwiza w’itorero ry’Imana, banza ube umushumba mwiza w’urugo rwawe”.

Reba ikiganiro cyose:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *