Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev.Dr Silas Kanyabigega aragusobanurira ibijyanye n’uburyo Imana yagiye ivugana n’Abahanuzi bayo.

Rev.Pastor .Dr .Silas Kanyabigega umushumba mukuru w’itorero rya Free Methodiste muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba azwiho gutanga ubutumwa abinyujije kumbuga nkoranyambaga nka Radio Kwizera agira Online na Youtube Chanel ya Kwizera Yesu TV ndetse no kuzindi mbuga z’ikoranabuhanga, aho uyu munsi yasobanuriye abantu ibijyanye n’uburyo Imana yagiye ivugana n’Abahanuzi bayo.

Reba Abaheburayo 1: 1-2. Imana imwe niyo yavugiye mu Isezerano rya Kera, ndetse no mu Isezerano Rishya. Turebe uburyo bunyuranye yagiye ikoresha:

Uburyo Umuhanuzi ahura n’Imana bugaragaza itangiriro ku murimo yahamagariwe.

Uko guhura, kwerekana ko Imana ariyo ubwabo yafashe icyemezo mu gutoranya no gutegura igikoresho cyayo, na mbere yuko imuha Ubutumwa ajyana.

MOSE, ari kuri cya gihuru kigurumana, yagerageje kwisobanura, ngo ntazi kuvuga. Imana iramusubiza ngo: “Ninde waremye umwana w’umuntu? Jyewe rero, nzabana n’akanwa kawe, kandi nzakwigisha icyo uzaba ugomba kuvuga…Aroni azajya akubwirira abantu, azakubera akanwa, nawe uzamubera nk’Imana” (Kuva 4:11-12, 16).

SAMWELI. “Ijambo ry’Uwiteka ryari imboneka rimwe muri icyo gihe, amayerekwa ntiyari akiri menshi…Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi ijambo ry’Uwiteka ryari ritaramuhishukirwa”. Imana ihamagara inshuro eshatu Samweli, nawe arayisubiza, ati: “Vuga, Uwiteka kuko umugaragu wawe ndumva… Samweli ntiyigeze atuma hari ijambo ry’Uwiteka abwiwe ripfa ubusa, ngo areke kurivuga…Uwiteka yihishuriraga Samweli muri Silo, akoresheje Ijambo ry’Uwiteka” (Samweli 3).

YESAYA yabonye Uwiteka, mu kwera kwe. Umuserafi yeza akanwa ke, akoresheje ikara ryaka yari akuye ku gicaniro. Uwo muhanuzi yakomeje avuga ati: “Numva ijwi…” Yesaya 6: 1-9.

YEREMIYA. “Ijambo ry’Uwiteka …” (Yeremiya 1: 4-9), “Ndashaka ko Ijambo ryanjye mu kanwa kawe riba nk’umuriro, buriya bwoko bugasa nk’inkwi, kandi uwo muriro ukabatwika” (Yeremia 5: 14). Reba na Yeremiya 5 :15-16, 19.

EZEKIYELI…Uwiteka amurisha umuzingo w’igitabo cyanditswemo amagambo

yoroheje, n’andi asharira agomba kuvuga (Ezekiyeli 2 : 1, kugeza 3 : 11).

AMOSI aravuga ati “Ntabwo ndi umuhanuzi, cg umwana w’umuhanuzi, ahubwo ndi umushumba kandi ndi umuhinzi w’ibiti by’umutini. Uwiteka yantoye ndagiye amatungo, maze Uwiteka arambwira ati: genda uhanurire ubwoko bwanjye, Israeli” (Amosi7: 1415)

PAULO. Ananiya aramubwira ati: Imana ya ba sogokuruza yagutoranije kera kumenya ibyo ishaka no kubona wa mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke: kuko uzaba umugabo we wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n’ibyo wumvise” Ibyakozwe 22 :14-15

Paulo nawe ubwe aravuga ati: “Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara kubw’ubuntu bwayo, kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo, ngo mvuge Ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereyeko ngisha inama abafite umubiri n’amaraso (Abagalatiya 1: 15-16)

YOHANA “Ku munsi w’Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk’iry’impanda rivuga riti: “icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi…Nuko wandike ibyo ubonye, n’ibiriho n’ibiri bukurikireho hanyuma (Ibyahishuwe 1 :10-11,19).

Yohana nawe yagombaga “kurya igitabo” Nyuma niho bamubwiye bati ukwiriye kongera guhanura iby’amoko menshi, n’indimi nyinshi n’abami benshi. (Ibyahishuwe 10: 8-11).

KRISTO ubwe, Ijambo ryihinduye Umuntu, yahabwaga Ubutumwa na se. Yesaya yavuze kuri We, ngo: “Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure ni mutege amatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina; akanwa kanjye yagahinduye nk’inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy’ukuboko kwe kandi ampinduye umwambi usennye, mu kirimba cye nimo andindira rwose (Yesaya 49: 1-2).

“Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe, kugirango menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva, nk’abantu bigishijwe. Umwami Imana inzibuye ugutwi: sinaba igipande ngo mpindukire nsubire inyuma (Yesaya 50 :4-5).

Hirya cyane Imana na none ibwira Umugaragu wayo iti: kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzikuka, mu nyanja igahorera. Uwiteka Nyiringabo, niryo zina ryanjye. Kandi nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicu cy’ukuboko kwanjye, kugirango ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z’isi nshya, mbwire i Siyoni nti: “muri ubwoko bwanjye.” (Yesaya 51: 15-16).

Yesu ku ruhande rwe nawe avuga yeruye ati: “ubwo muzamanika Umwana w’umuntu, nibwo muzamenya ko ndi We, kandi ko ari ntacyo nkora ku bwanjye, ahubwo yuko uko Data yanyigishije, ariko mvuga (Yohana 8 :28).

Hanyuma abwira na Se, ati: “Nabahaye amagambo wampaye, kandi barayemeye, bamenya by’ukuri ko naturutse kuri wowe, bizera kandi ko ari wowe wantumye.” (Yohana 17 :8,6).

Rev.Dr Silas Kanyabigega n’umufasha we bafatanya Umurimo w’Imana

Jya Ukurikira ijambo ry’Imana kuri Kwizera Yesu TV:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *