Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bugesera:Ibikorwa by’ubugiraneza bya Change life Initiative byasize abasaga 35 bakiriye Yesu Kirisitu-AMAFOTO.

Umuryango wa Change Life Initiative wakoreye ibikorwa by’ubugiraneza mu Karere ka Bugesera, aho wasannye inzu z’abantu 2 batishoboye, uha imiryango 19 ubwisungane mu kwivuza igizwe n’abantu barenga 100 ndetse unatanga ibyo kurya.

Ibi byabaye Ku wagatandatu Taliki 21 Kanama 2024, mu murenge wa Ririma, akagali ka Kimaranzara, mu mudugudu wa Gasabo,niho bamwe mu bagize uyu muryango basannye ndetse banatanga isakaro ku nzu ebyiri z’imiryango itishoboye. Uretse ibi kandi uyu muryango wa Change Life Initiative watangiye ubwisungane mu kwivuza imiryango igera kuri 19 ndetse banaha ibyo kurya birimo Ifu y’ibigori(Kawunga), Amavuta, isukari n’ibindi bikoresho by’isuku imiryango 25.

Ibi bikorwa byose byashojwe n’igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na Change life Initiative cyasize abarenga 35 bihannye bahindukirira Imana.

Change Life Initiative ni umuryango ukora ivugabutumwa wifashishije ibikorwa by’ubugiraneza binyuranye birimo gufasha abababaye, gusura abarwayi mu bitaro, kugaburira abashonji n’ibindi. Uyu muryango umaze imyaka isaga 10 uvutse, watangijwe na Pastor Jacky Mbabazi Mugabo ubu utuye ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’ubwongereza.

Aganira na IYOBOKAMANA, Pastor Jacky Mbabazi Mugabo umuyobozi wa Change life initiative, yavuze ko ikibatera imbaraga muri ibi bikorwa icya mbere ari uko abagize uyu muryango bose bafite umuhamagaro n’umutima w’ubugiraneza muri bo.

Yagize ati “Uyu ni umuhamagaro uri ku buziama bwacu twese[…], Bibiliya ivuga ko idini Imana yishimira ari idini rikora ibikorwa atari ukuvuga gusa, na twe turimo kuvuga ubutumwa bwiza ariko tunakora kugira ngo Imana yamamare mu kuyivugira no mu kuyikorera”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko gukora ibikorwa nk’ibi bidaterwa n’uko umuntu atunze byinshi ahubwo bituruka k’umutima wo gufasha anaboneraho gusaba ababyiyumvamo bose gutera intambwe bagafatanya uyu murimo w’Imana.

Pastor Jacky Mugabo yashoje asaba abantu by’umwihariko abari ku musozi w’idini gushishikarira gukora ibikorwa by’ubugiraneza kuko ari umukoro Yesu yabasigiye.

Mukamponga Sylivie umukecuru ubana n’abuzukuru be 2 gusa kuko umugabo yitabye Imana, ni umwe mu basaniwe inzu ndetse anahabwa isakaro rigizwe n’amabati, aganira na IYOBOKAMANA yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe n’igikorwa umuryango wa Change Life Initiative wamukoreye.

Yagize ati “Ndumva nishimye cyane birenze urugero, nararaga ahantu hava, imvura yagwa nkarara mpagaze ariko ubu ngiye kujya ndyama nsinzire neza.”

Batamuliza Julliene ufite umuryango w’abantu barindwi areberera, ni umwe mu bahawe Ubwisungane mu kwivuza, yavuze ko yakozwe ku mutima n’iki gikorwa kuko ubu yaba we cyangwa abana be ntawuzongera kurembera mu rugo kubera kubura ubwisungane mu kwivuza.

Mu magambo ye yagize ati “Nshimye Imana cyane kubw’ibyo inkoreye, nahoraga nibaza uko nzabona Mituweli none irabikoze, twarwaraga bikaducanga tukabura uko twivuza ariko ubu birakemutse[…], Ndashimira aba bagiraneza badutekerejeho kandi Imana ikomeze kubagura mu byo bakora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimaranzara, Bwana Mugenzi Vincent yashimye byimazeyo uyu muryango by’umwihariko Pastor Jacky Mugabo wawutangije, anasaba urubyiruko rwo muri wo kuzagera ikirenge mu cya Pastor Jacky.

Ati “Dushimiye cyane uyu muryango watekereje ku baturage bacu, Buriya ubuzima buryoshywa n’ibintu bitatu: Ubumuntu, abantu n’ibintu, rubyiruko muri aha muzaharanire ko ubuzima bwanyu burangwa n’ibyo bintu.”

Uyu muyobozi yashoje asaba abanyamadini n’indi miryango iyashamikiyeho gukomeza gukora ibikorwa nk’ibi biteza umuturage imbere kuko roho nziza itura mu mubiri muzima.

Uretse ibi bikorwa Umuryango wa Change Life Initiative wakoreye muri aka karere ka Bugesera, mugihe umaze wagiye ukora ibindi bikorwa bitandukanye. Aha twavuga nko kuba barahaye imashini zo kudoda bamwe mu bagore bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo murenge wa Kinyinya. Uyu muryango kandi wasuye abana bo mu bitaro bya HVP Gatagara ubaha inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho.

Change Life initiative igizwe n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo abato n’abakuru
Inzu ya Sylivie ubwo yarimo isanurwa ngo ijyeho amabati mashya
Urubyiruko rwa Change Life Initiative ruvuga ko rwishimiye iki gikorwa kuko uretse umugisha bavanamo binabongerera ubushuti hagati muri bo
Pastor Jacky Mbabazi Mugabo ari gutanga itaka ryo guhoma inzu
Mukamponga Sylivie yagaragaje akanyamuneza yatewe n’igikorwa yakorewe
Pastor Jacky yatangaje ko gukora ibikorwa nk’ibi by’ubugiraneza ari umukoro Yesu yasigiye abanyetorero
Nyuma y’ibikorwa by’ubugiraneza habayeho igiterane cy’ivugabutumwa
Pastor Jacky Mbabazi ari kumwe n’imfura ye William Mugabo
William Mugabo yigishije Ijambo ry’Imana ryiganjemo ubuhamya bw’uko Imana yamukijije Kanseri, ibi byanatumye muri iki giterane hihana abarenga 35.
Iminyago yavuye mu ivugabutumwa ryakozwe na Change life Initiative ryasize abenshi bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza wabo
Abagize umuryango wa Change life Initiative baririmbye indirimbo z’ivugabutumwa muri iki giterane
Bafatanyije n’abaturage bo muri aka gace gucinyira Imana akadiho
Mugabo Vincent umunyabanga nshingabikorwa w’Akagali ka Kimaranzara, yashimiye cyane umuryango wa Change life initiative kubw’ibikorwa bizamura iterambere ry’umuturage.
Bimwe mu byo kurya byagejejwe ku baturage
Inkunga y’Ibikoresho by’isuku
Abahagarariye imiryango yahawe Mituweli basabiye umugisha mwinshi umuryango wa Change Life Initiative

One Response

  1. Icyo navuga nuko nuko murimogura Icyo Imana yabahagariye gukora kuko ijambo ry’Imana riravugango nawundi mwenda twasigiwe usibye umwenda wurukundo nahotwavuga indimi nkizabamarayika tudafite urukundo nacyo byatumarira Imana yomwijuru Ibakomereze muruwo muhamagaro nukuri nabyishimiye Kandi basi niba bishoboka nanjye mwashyize muri change life initiative mwaba mukoze nukuri nabakunze murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *