Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bikem wa Yesu yakinnye ari Umwami mu ndirimbo ye nshya akomoza ku mushinga afitiye indirimbo 150 mu myaka 5-Video

Bikorimana Emmanuel wamenyekanye nka ‘Bikem Wa Yesu’ yinjiye mu muhamagaro mushya wo kuririmbira Imana, aho ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Hari Umwami Wa Kera’ iyi ikaba ari indirimbo iboneka mu ndirimbo zo gushimisha Imana kuri Nimero ya 419.

Bikorimana Emmanuel wamenyekanye nka ‘Bikem Wa Yesu'

Bikem Wa Yesu wasubiyemo iyi ndirimbo ni umusore ubarizwa mu itorero rya ADEPR Remera, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu biganiro bitandukanye akora kuri YouTube aho afatwa nk’umusesenguzi mwiza kandi ukunzwe n’abatari bacye, cyane cyane abakurikira Iyobokamana TV. Kuri iyi nshuro yashimiye abantu bose bamushyigikiye mu mwuga w’ubunyamakuru n’ubusesenguzi kandi abasaba no gukomeza kumushyigikira mu muhamagaro mushya yinjiyemo wo kuririmbira Imana.

Bikem, nubwo yamenyekanye nk’umusesenguzi ariko kandi ntiyigeze ajya kure y’umuziki, kuko yanyuzagamo agacurangira abaririmbyi batandukanye, ateza impano z’abana imbere, asubiramo amakorasi ya kera, ndetse akaba ari n’umwarimu wa piano ku Isi hose, kuko yigisha gucuranga binyuze ku ikoranabuhanga (online).

Uyu muririmbyi uririmba neza injyana ya Country Music, avuga ku ntego ye mu myaka itanu iri imbere, yagize ati “Njyewe intego mfite muri uyu murimo si iyanjye gusa ahubwo nyihuriyeho n’abandi benshi dusangiye ugucungurwa, kuko twese duhamagarirwa umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi tukaba dufite inshingano yo kubugeza ku mpera y’Isi.

Afite icyifuzo ku ndirimbo zo mu gitabo

Bikorimana Emmanuel avuga ko iyo yitegereje akenshi asanga izi ndirimbo Abakristo benshi baziririmba batazizi, akenshi bakaziririmbira mu kigare ariko ntibakire impinduka zo mu mwuka kuko batariho mu buzima bw’indirimbo baba baririmba. Ati “Niyo mpamvu nifuje gutanga umusanzu wanjye wo kwigisha no guhishura amateka y’izi ndirimbo, ku buryo umuntu azajya aririmba indirimbo azi neza impamvu y’iyo ndirimbo, azi uwayanditse ,n’ibihe uwayiririmbye yari arimo. Icyo gihe nituririmba indirimbo tuzi inkomoko yayo bizajya bituma tuyiririmbisha umutima kuruta kumva gusa umudiho wayo n’uburyohe bw’ijwi.”

Yongeyeho ati “Ndifuza Ko indirimbo zo mu gitabo zihindukira itorero ubuzima dutuyemo, kuko zihimbanye umwimerere w’ubutumwa bwiza butavangiye kandi ntizijya zisaza. Nibura mu myaka itanu ndifuza ko Abakristo bazaba bazi neza amateka n’umwimerere w’indirimbo zisaga 150 zitandukanye.”

Bikem Wa Yesu avuga ko undi mushinga ashaka gukora ndetse yatangiye ari uwo kugarura mu itorero umwimerere w’amakorasi ya kera ndetse n’izindi ndirimbo zakunzwe zigakoreshwa mu ivugabutumwa.

Ati “Mu myaka itanu iri imbere nibura amakorasi n’indirimbo 240 za kera zakoreshejwe mu ivugabutumwa zigatanga umusaruro, izo ndirimbo cyangwa ayo makorasi azaba akoreshwa mu nsengero zitandukanye.”

Bikem yakinnye ari Umwami mu gushimangira amateka y’iyi ndirimbo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *