Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Niki cyo kwitega ku gitaramo ‘Imana iratsinze Season 2’ cya Korali Jehovah Jireh?

Korali Jehovah Jireh imwe muri zifite amateka akomeye mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, igiye gukora ku nshuro ya kabiri igitaramo bise ‘Imana iratsinze’. Iki gitaramo ku nshuro ya mbere cyabereye mu Karere ka Musanze mu mwaka wa 2023, aho cyasize hihannye abarenga 100 ndetse imbaga y’abantu benshi ihembutse.

Nyuma y’ibyo bihe byiza Korali Jehovah Jireh yahise yiyemeza ko igiye gukora ibyo bitaramo byiswe ‘Imana Iratsinze’ bizazenguruka ibice bitandukanye by’igihugu. Kuri ubu ni Kigali itahiwe.

Kuri uyu wa 17 Nzeri 2024, Korali Jehovah Jireh yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Dove hotel kigaruka ku myiteguro y’igitaramo “Imana Iratsinze Season2” kizaba ku wa 22 Nzeri 2024 kuri sitade ya ULK.

Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’igiheruka cyabereye mu karere ka Musanze kuva ku wa 19-20 Kanama 2023 mu Ubworoherane Stadium. Mu gitaramo cyabanje, cyaranzwe no kwegera abantu bafite ibibazo bitandukanye harimo gukora urugendo rukangurira abantu kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, kwirinda gutera abangavu inda, kugarukira umwami Yesu Kristo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kubera uruhare rukomeye iki giterane cyagize kuri sosiyete, iyi korali yubatse ibigwi mu myaka 26 ishize aho yari mu murimo w’ivugabutumwa, yahisemo gukomereza muri uwo mujyo w’ibyo bitaramo mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu kubona agakiza.

Ubwo yavugaga ku gitaramo “Imana iratsinze live concert season 2”, Ushinzwe imyitwarire muri iyi Korali, Ndayisenga Ismael yavuze ko bahisemo ko iki gitaramo cyabera mu mujyi wa Kigali nyuma y’uko mu mwaka ushize I Musanze byagenze neza bityo bakaba bifuza gukomeza kwagura umurimo. Yagize ati “Intego nyamukuru ni ukuvuga ubutumwa ariko tukabona abantu benshi bakurikira Kirisito abantu bagakizwa. Buri wese ararike mugenzi we, turabatumiye kandi tuzabona ubwiza bw’Imana.”

Agaruka ku mpamvu muri Kigali hatakozwe ibikorwa byinshi nko gushishikariza abantu kwirinda ibiyobyabwenge, Perezida wa Jehovah Jireh Bwana Bikorimana Aloys yavuze ko bari bateganyije gukora ibikorwa by’ivugabutumwa muri Maison de Jeune Kimisagara ariko ntibyakunda. Nyamara n’ubwo ibyo bikorwa bitakunze, Chorale Jehovah Jireh irateganya gukora igikorwa cyo gufasha umuturage utuye mu murenge wa Gisozi. Ati “Mutwihanganire simuvuga mu buryo buziguye ariko n’ejo hari umuntu tuzajya gufasha twahawe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi.”

Akomoza ku musaruro w’igitaramo “Imana iratsinze Season 1”, Perezida wa Korali yavuze ko yishimira ko Imana yakuye abana benshi mu biyobyabwenge bongera kugaruka mu gakiza ndetse benshi barihana ku buryo abarenga 100 bashyikirijwe itorero kandi barakurikiranwa aho magingo aya 98% babatijwe baranakizwa. Ubwo yagarukaga ku ndirimbo yabo Perezida Kagame yifashishije acyebura abanyamadini bashora mu rupfu Abakirisitu babo bakajya bababwira ngo “Gumamo”, Perezida wa Korali Jehovah Jireh yavuze ko bishoboka cyane ko izina ry’indirimbo yabo ryakoreshejwe nabi ariko akabifata nk’umukoro Perezida yabahaye wo gukora ibyiza ahubwo bagashishikariza abantu mu gukora ibyiza. Yagize ati “Birashoboka ko iryo zina ryakoreshejwe nabi.

Umuntu ashobora kureba mugenzi we akora ikintu kibi akamubwira ngo Gumamo ariko uwo nawe ubimubwiye, ntabwo ari umuntu mwiza. Twebwe umujyo dufite ni nk’uwumubyeyi wacu, Perezida wa Repubulika, ku cyo yaducyeburagaho ngo tugende tubwire abantu gukora ibyiza hanyuma tubone kuvuga ngo Gumamo.” Inshamake y’urugendo rwa Chorale Jehovah Jireh Ni Korali yatangiye mu mwaka wa 1998 muri kaminuza yigenga ya ULK batangira gukora umurimo w’Imana ari abanyeshuri batandatu bigaga mu masaha y’umugoroba.

Chorale Jehovah Jireh yatangiye ifite abaririmbyi bari munsi ya 20 ariko bakomeza gukora umurimo. Mu mwaka wa 2010 Jehovah Jireh itangiye gusohora indirimbo, abaririmbyi batangiye kuza ku bwinshi kuri ubu Chorale Jehovah Jireh igizwe n’abantu barenga 150 kandi muri abo bose 98% barashatse abandi 2% baracyari ingaragu.

Mu myaka irenga 26 Chorale Jehovah Jireh imaze imenyekanye, abayitangiye ku kigero cya 99% baracyari muri uyu murimo kandi nta wabavuyemo ngo ajye mu mico mibi ahubwo bakomeje kuvuga ijambo ry’Imana ndetse abatangiye ari ingaragu abenshi ubu ni ababyeyi.

Bamwe mu bayobozi ba Korali Jehovah Jireh n’abafatanyabikorwa bayo basobanuriye itangazamakuru aho imyiteguro y’iki gitaramo igeze.
Muri iki kiganiro abaririmbyi ba Korali Jehovah Jireh bananyuzagamo bakaririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe.
Bwana Bikorimana Aloys Perezida wa Korali Jehovah Jireh yashimangiye ko iki giterane ari ihishurwa rikomeye ry’Imana kuko uretse abantu bagihembukiramo hari n’ababona umusaruro wacyo mu buryo bw’ibifatika.
Prince Shumbusho umwe mu bashinzwe itumanaho muri Korali Jehovah Jireh.
Ushinzwe imyitwarire muri iyi Korali Ndayisenga Ismael yavuze ko imyiteguro y’iki giterane igeze kure.
Uwari waje ahagarariye banki y’Amasezerano Community bank’ umwe bateye inkunga iki gitaramo, yavuze gushyigikira ibikorwa byo kwagura ubwami bw’Imana ari imwe mu ntego nkuru z’iyi Banki.
Abanyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye iki kiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *