Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abanyarwanda mukwiye kuva mu mwanda mushyirwamo na bamwe mubanyamadini-Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bitumvikana uburyo Abanyarwanda nk’abantu banyuze mu mateka akomeye bashobora kwemera inyigisho z’amadini z’ikinyoma mu buryo bw’ubuhumyi kandi babona ko zishobora no kubasubiza mu bihe bibi banyuzemo.

Ibijyanye n’inyigisho z’ubuyobe z’amwe mu madini Perezida Kagame yazigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yitabiraga amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’.

Aya masengesho ategurwa n’umuryango ’Rwanda Leaders Fellowship’ yitabirwa n’abanyamadini batandukanye, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Aya masengesho yo gusengera igihugu yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Gertrude Kazarwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo ndetse n’Abaminisitiri batandukanye.

Aya masengesho ari mu murongo wo gushima Imana kubera ibyiza yakorewe u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi ishize, imigendekere myiza y’amatora ndetse no kuyiragiza ibizakorwa muri manda nshya y’imyaka itanu iri imbere.

Ibi byatumye nubwo hari amasengesho yari yabaye muri Mutarama 2024, hategurwa n’aya abaye muri Nzeri 2024.

Umuyobozi Mukuru wa ’Rwanda Leaders Fellowship’ itegura aya masengesho, Ndahiro Moses, yavuze ko muri Nzeri 2017 habaye amasengesho nk’aya yo kuragiza u Rwanda mu rugendo rwa manda y’imyaka irindwi yari itangiye.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rwasabye Imana muri icyo gihe byagezweho akaba ariyo mpamvu bagarutse kuyishima ndetse no kuyiragiza manda nshya.

Ati “Turabashimira mwese kuba mwitabiriye ubutumire bwacu muri aya masengesho yo gushimira Imana ko twagize amatora meza yuzuye amahoro n’umunezero, Abanyarwanda bakitorera ubwabo ubuyobozi bishimiye. Turabashimiye kandi kuba mwaje kuragiza Imana imigambi y’igihugu cyacu mu myaka itanu iri imbere.”

Kuki mwemera uyu mwanda Banyarwanda?

Ni amasengesho abaye nyuma y’iminsi mu Rwanda habaye igikorwa cyo gufunga zimwe mu nsengero zitujeje ibisabwa, haba mu buryo bw’imyubakire n’inyigisho.

Ni ingingo Perezida yagarutseho, agaragaza ko atumva uburyo Abanyarwanda bongeye kwisanga muri iki kibazo, ku buryo byageze aho hafatwa icyemezo cyo gufunga insengero.

Ati “Ibintu biheruka bijyanye no gufunga insengero byarangiye bijya hanze biba nk’icyateye u Rwanda. Ndibuka igihe twigeze kugira inzige zigatera u Rwanda abantu tugashaka uko turwana n’inzige zangije imyaka, nabyo byarazamutse biba nk’aho u Rwanda twatewe n’inzige, kubera iki?”

“Abayobozi b’igihugu muri politike, ibintu nk’ibi bibaho bikagera kuri ruriya rwego uriho, uyobora abantu? Cyangwa ni izina wikoreye gusa ridafite icyo rivuze? Kandi ibi byigeze kuba n’ikindi gihe ndetse turabiganira bisa nk’aho bigiye gushyirwa mu buryo, ngira ngo byarangiriye aho twabiganiriye […] birangije abayobozi turiryamira, ntabwo ari abayobozi ba politike gusa mvuga, ndavuga n’abayobozi b’amadini turi hano.”

Perezida Kagame yavuze ko imikorere nk’iyi aho umuntu abyuka agashinga urusengero kubera ubukene idashoboka.

Ati “Mumbwire ukuntu buri wese aho azajya ashakira azajya avuga ngo ariko murabizi, nakennye ariko hari uburyo bumwe umuntu ashobora gukoreramo amafaranga butanavunnye, bati ’ni ubuhe se?’ Umwe akabwira undi ati ’ariko reka dushyirehho idini turyite uko dushaka, wowe uzajya wakira amaturo, njyewe nzajya nigisha’, undi ati ’ibyo gusa?’ Bagatangira bakazerera mu Rwanda, ndetse bakabisiga ko byanahawe umugisha […] ibyo nabyo bikitirirwa kubonekerwa.”

Yongeyeho ati “Ibi mvuga murabizi ko biriho, ko byabayeho, ntabwo ari byo mpimbye mushaka nababwira n’amazina. Ubwo bakajya mu gikari cyangwa bagashyiraho igisharagati abantu bakajya baza, ibyo bakora simbizi.”

Yashimangiye ko kimwe mu bitera iki kibazo harimo n’inyungu z’amafaranga, gusa hari n’ibindi bigoye kubisobanura.

Ati “Byose birimo amafaranga ariko hari n’ibindi udashobora kumva ko birimo inyungu y’amafaranga. Ariko uzi kubwira abantu ngo muze narabonekewe, mujye mwurira ibiti mujye mu mashami yabyo kuko igihe wazamutse uba uri hafi y’Imana. Abandi bagashora abantu mu buvumo ngo mugende nimugera aho kure mwumva umwuka utangiye guhera, muraba mwagiye mu wundi mwuka, bigakorerwa abantu ibihumbi amagana mu gihugu muyoboye mwebwe baba ab’amadini cyangwa abo muri Leta.”

Yakomeje avuga “Hari abandi bafite ibintu bigisha abantu bababwira ngo uguca karande, ngo ni ugutandukanya imiryango, ugatandukanya abana n’umuryango, ugatandukanya umugabo n’umugore.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwanga ibintu nk’ibi kuko amateka baciyemo atabibemerera.

Ati “Ntabwo abantu banyuze mu bintu nk’ibyo twanyuzemo baha urubuga ibibonetse byose. Ubu turi abantu umuntu uwo ari we wese azana ubutekamutwe tukamukurikira? Akababaro kanyu k’amateka ntacyo kabamariye. Wowe ugakurikira gusa ntubaza, ntunabigereranya n’ibyo wanyuzemo n’ibyo abawe banyuzemo.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwanga ibintu nk’ibi kuko amateka baciyemo atabibemerera.

uwo ari we wese azana ubutekamutwe tukamukurikira? Akababaro kanyu k’amateka ntacyo kabamariye. Wowe ugakurikira gusa ntubaza, ntunabigereranya n’ibyo wanyuzemo n’ibyo abawe banyuzemo.”

Perezida Kagame yasabye abanyamadini batangiye kwinubira iki cyemezo cyo gufunga insengero no gutakambira amahanga gucisha make.

Ashingiye ku ngero z’ibyo yabonye bijyanye n’izi nyigisho z’ubuyoboye, Perezida Kagame yavuze ko kera ubwo indwara ya Sida yari imeze nabi hari umuntu wigeze kubeshya abandi ko yabonye umuti.

Ati “Ndibuka indwara ya Sida imara kumenyekana, ndibuka umuntu yatwaye abantu benshi ababwira ko afite umuti wabyo barahurura, uzi umuti yabahaga? Igitaka yari yaracukuye umusozi. Bakajya ku murongo bafite ikiyiko. Mbese Imana yamurangiye ahantu hari igitaka gikiza iyo ndwara, abantu ibihumbi bajya ku murongo. Muracyari muri ibyo? Ubu abantu bazajya baduhamagara dukore umurongo ejo bundi COVID-19 nigaruka baturishe igitaka? ariko hitwaje ko uwo muntu afite imbaraga zidasanzwe yahawe n’umwuka wera.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Gertrude Kazarwa, yitabiriye aya masengesho

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yitabiriye iki gikorwa

Inkuru ya Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *