Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abadasigana Family na Ev.Jeremy&Tara Richardson kuva USA bakoze Umukwabo mutagatifu mu bakoresha ibiyobyabwenge i Gisagara (Amafoto)

Mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save hari kubera igiterane gikomeye cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyateguwe n’Itisnda ryitwa Abadasigana Family kubufatanye n’umuvugabutumwa mpuzamahanga Pastor Jeremy n’umufasha we Tara Richardson hamwe n’abahanzi babarizwa muri iri tsinda ry’Abadasigana barimo Theo BOsebabireba,Thacien Titus ,Abingenzi Gonzague,Silas Ibyayesu ni kumurongo n’abandi batandukanye.

Iki giterane kiri kubera ku kibuga cya Rwaza hafi y’agakiriro ko kw’isoko cyatangiye kuri uyu wa gatanu Taliki ya 13 Nzeri 2024 gitangirana imbaraga n’ubwitabire buri hejuru aho aba baririmbyi nka Theo Bosebabireba,Thacien Titus ,Abingenzi Gonzague na Korali Amahoro yo kuri ADEPR Save basusurukije uruvunganzoka rw’abantu bitabiriye itangira ry’iki giterane maze ijambo ry’Imana ryigishwa na Pastor Jeremy afatanije n’umufasha we Tara Richardson bituma haboneka abantu benshi bakira Yesu nk’umwami n’umukiza ndetse bamwe biyaturira mu buhamya ko bari basanzwe bakoresha ibiyobyabwenge ariko ko bafashe umwanzuro wo kubivamo kubwo ijambo ry’Imana n’ubuhamya bumvishe.

Kw’isaha ya saa munani nibwo umukaraza w’ingoma yarayihaye umurishyo igiterane kiratangira gitangizwa n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana na Korali Amahoro ya ADEPR Save maze hakurikiraho ubuhamya n’inyigisho za Pastor Rukundo wamugariye kurugamba washimiye cyane Leta y’u Rwanda yitaye ku ngabo zamugariye ku rugamba ndetse anabwira abitabiriye ko bakwiriye kwizera ko Imana izabahindurira amateka kuko nawe yahoze ku cyavu none ikaba yaramwibutse ikanamuha akaguru ka Miliyoni zisaga 14 mu mafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’ubuhamya bwa Pastor Rukundo Umuvugabutumwa Valentine wari uyuboye iki giterane yakiriye kuruhimbi Bwana Tuyishime Thacien Titus umuyobozi w’itisnda ry’abadasigana ryafatanije na Minsitieri y’ivugabutumwa yitwa Power Chapel ya Pastor Jeremy n’umufasha we Tara Richardson gutegura iki giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge maze aha ikaze buri wese witabiriye iki giterane ndetse asabira umugisha itorero rya ADEPR ryemeye kubabera umufatanyabikorwa anashima iyi minisiteri y’uyu muvugabutumwa mpuzamahanga n’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwabemereye gukora igiterane cyo gushakira Yesu iminyago .

Muri aya Magambo Thacien Titus yagize ati:”Ndashimira Imana cyane ko iki giterane kibaye kuko twaragisengeye cyane kandi turizera ko Imana izagikoramo iby’ubutwari yaba mubantu bazakira agakiza ,abazakira indwara zitandukanye,abazava mu biyobyabwenge ndetse n’abazatombora Radio,Amagare,amatungo magufi hamwe na Telephone by’umwihariko kikazanatangirwamo ubwisungane mu kwivuza kubantu bagera byibuze kuri magana ane muri aka karere ka Gisagara.

Nkuko bidashidikanywaho ko ariwe ufite abakunzi benshi hirya no hino mu gihugu ,umuhanzi Theo Bosebabireba yeretswe urukundo rukomeye muri iki giterane aho atera bose bakikiriza indirimbo ze aho yaririmbye indirimbo nka Ineze,Bazaruhira ubusa na Ikifuzo (Bosebabireba) by’umwihariko byaroyoshye cyane ubwo itsinda ry’abazungu bari kumwe n’aba bakozi b’Imana kuva USA ryose ryahagurukaga rikifatikanya n’abanturage kubyina indirimbo z’uyu muhanzi ufite izina riremereye muri aka karere.

Pastor Jeremy n’umufasha we Tara Richardson bahawe umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana maze banyura cyane imitima y’abitabiriye iki giterane by’umwihariko ubuhamya bwa Mama Pasiteri Tara Richardson wavuze uburyo nawe yahoze akoresha ibiyobyabwenge byanatumye ajya muri gereza inshuro 32 bwanyuze cyane abitabiriye iki giterane bituma haboneka abasaga magana atatu bakira agakiza ndetse bamwe banatanga ubuhamya ko bari basanzwe bakoresha ibiyobyabwenge none bakaba bafashe umwanzuro wo kubivamo burundu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save,Bwana Kimonyo Innocent waruhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara mw’ijambo yagejeje kubitabiriye iki giterane yatangiye ashima cyane Abadasigana Family n’aba bafatanyabikorwa bateguye iki giterane muri aka karere ka Gisagara mu murenge wa Save kuko ari umwanya mwiza wo gutuma abantu bahinduka muri Roho ndetse no kumubiri kandi abanyabyaha bakihana bitagombeye Police cyangwa izindi nzego z’umutekano ahubwo bagafatwa n’amaboko y’Imana isumba byose.

Uyu muyobozi yagize ati:”Turashima cyane Abadasigana Family mwatekereje ku karere ka Gisagara mugategura iki giterane hamwe na Power Chapel ya Pastor Jeremy n’umufasha we Tara Richardson mwafatanije rwose Imana ibahe umugisha kandi turanashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuko uyu mudendezo nibo tuwukesha kuko nta mahoro n’umutekano ibiterane nkibi ntibyashoboka”.

Iki giterane ku munsi wa mbere cyasojwe haba tombora aho hari abatahanye Radiyo.Telephone n’amatungo magufi kikaba kiri bukomeze kuri uyu wa gatandatu n’ejo ku cyumweru aho kiri gitangira kw’isaha ya saamunani kugera saakumi n’ebyiri z’umugoroba.

ABADASIGANA EVANGELICAL FAMILY ni Umuryango wa gikristu udashingiye ku idini ukora ibikorwa by’urukundo bidaheza ukanakora ivugabutumwa, gushyigikirana no gufashanya mu myumvire y,iterambere no kwivana mubukene.bategura ibikorwa by’ivugabutumwa,Ibiterane byo
Kurwanya ibiyobya bwenge,Kurwanya ihohoterwa rikorerwa mungo,Kurwanya ihohoterwa rikorerwa Abana n’abagore,Gufasha no gutera inkunga abatishoboye tubishyurira Mutuel de Sante

Basura Abarwayi mubitaro tukanabagemurira tukabasengera tukabigisha ijambo ry’Imana,Dusura abagororwa tukabigisha ijambo ry’Imana,bububakira cyangwa bagasanira amazu abatishoboye,bakanigisha abantu kuva mu byaha no kwizera Imana.

Iki giterane kiri kwitabirwa n’Abantu benshi cyane baturutse imihanda yose y’akarere ka Gisagara
Umuyobozi w’umurenge wa Save ari hamwe numwe mubayobozi ba Police mu karere ka Gisagara bitabiriye iki giterane bose bashima abagiteguye
Umuhanzi Thacien Titus akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa witwa ABADASIGANA Family
Abahanzi barimo Theo Bosebabireba n’abandi batandukanye basusurukije abitabiriye iki giterane
Nyuma y’ijambo ry’Imana hamwe Pastor Jeremy n’ubuhamya bw’umufasha we Tara Richardson abantu barihannye banakira indwara ndetse banatombora ibintu bitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *